RUHAGOYACU.com

Nyuma y’ibitego 2-0 Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC, umukino wasubitswe

Ibura ry’amashanyarazi muri Stade Umuganda i Rubavu ryatumye umukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup) usubikwa ku munota wa 63 nyuma y’ibitego 2-0 Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC.

Wari umukino wavugishije menshi abafana, aho bamwe bagiraga bati ‘kirazira kabiri mu rugo rw’umugabo nka APR FC’, abandi na bo bati ‘natwe mwadutsinze gatatu mwikurikiranywa mu mwaka ushize, ubu ni igihe cyacu’.

Uyu mukino watangiye ukereweho iminota icyenda kuri saa 18:00 nabwo kubera ko hatabonaga, watangiranye ingufu ku mpande zombie no gutinyana kwa hato na hato, ariko APR FC itanga Rayon Sports gushaka amahirwe menshi yabyara ibitego, ibicishije ahanini ku mipira y’imiterekano (Coup Franc) n’ubwo itashoboye kuyibyaza umusaruro.

Abatoza ba Rayon Sports bari barahiriye gutsinda umukeba ubugira kabiriAbatoza ba Rayon Sports bari barahiriye gutsinda umukeba ubugira kabiri

Umutoza Jimmy Mulisa wa APR FC yashakaga kwihimura ku mubyeyi we muri Batisimu, utoza Rayon SportsUmutoza Jimmy Mulisa wa APR FC yashakaga kwihimura ku mubyeyi we muri Batisimu, utoza Rayon Sports

Ku munota wa 34 ni Ismailla Diarra yafunguye amazamu, atsindira Rayon Sports igitego ku mupira yari aherejwe na Kwizera Pierrot maze ahita awutera atawuhagaritse, umunyezamu Emery Mvuyekure ntiyabasha kuwugarura.

APR FC yakomeje kugerageza kwishyura bikanga, iza kurushaho gucika intege ubwo Imran Nshimiyimana yazaga kwerekwa ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa yari akoreye kuri Manzi Thierry. Ibyo byatumye Rayon Sports irushaho gukomeza gushakisha ubundi buryo bw’igitego, ariko igice cya mbere kirinda kirangira bikiri igitego 1-0.

Habura umunota umwe ngo igice cya mbere cy’umukino kirangire, umuriro w’amashanyaazi wabuze muri Stade Umuganda, umukino uhagarikwa hafi iminota 10, aho ugarukiye umukino urakoza.

Igice cya kabiri cyarimo ingufu nyinshi no gucungacungana ku jisho nk’icya mbere, ariko Rayon Sports iza kurusha APR FC amahirwe ku munota wa 60, Kwizera Pierrot aita ayitsindira igitego cya kabiri cyashegeshe APR FC yari irimo ishaka kwishyura icyo yari yatsinzwe.

Bari habanje mu kibugaBari habanje mu kibuga

APR FC na yo nta mpinduka nyinshi yari yakoze uretse Ombolenga na Nshuti bari basimbuye Rukundo na Martin FabriceAPR FC na yo nta mpinduka nyinshi yari yakoze uretse Ombolenga na Nshuti bari basimbuye Rukundo na Martin Fabrice

Mu gihe abafana bari bakiri mu byishimo by’icyo gitego, umuriro waje kongera kubura muri stade, umukino uhagarikwa iminota isaga 30, birangira hafashwe icyemezo cy’uko usubikwa nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.

Mu gihe abanyamakuru bibazaga ko hagiye kuba ikiganiro bagasobanurirwa ikibazo kibaye n’umwanzuro gifatiwe, Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yahise ababwira ko ingingo ya 8 y’amategeko agenga umukino wa Super Cup ivuga ko iyo usubitswe hitabazwa ibiteganywa mu mategeko agenga shampiyona.

Ayo mategeko agenga shampiyona ateganya ko iyo umukino usubitswe ku mpamvu z’ibiza, usubirwamo kandi ibitego byari byawubonetsemo bigaseswa, amakipe yombi agatangira ari 0-0, ariko umukinnyi wahawe ikarita y’umutuku we ntiyemererwa gukina.

Akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA, karicara hamwe mu gihe kitarenze amasaha 48 kugira ngo gafata icyemezo cya nyuma kuri uyu mukino.

Bakame yishimira igitego cya DiarraBakame yishimira igitego cya Diarra

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi (REG) bubicishije ku rukuta rwacyo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bwatangaje ko ikibazo cyabaye muri uyu mukino kireba Stade Umuganda ubwayo, ko ntaho gihuriye na serivisi zacyo nk’uko bamwe babikekaga.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko byaturutse ku bibazo by’imashini (Generator) yatsa amatara ya Stade Umuganda, yizimije ndetse igahita ihagarara gukora biturutse ku kuba yongewemo Mazutu ariko ntibikorerwe rimwe no kongeramo amavuta yayo.

Uyu mukino mwawukurikiranirwaga kandi amakuru yawo mukayagezwaho na RuhagoYacu ku bufatanye na Resto Bar yitwa Red Star ikorera ku Kisimenti i Kigali, ndetse n’Ikigo ‘East African Drivers and Vehicles Ltd’ (EADV) gitanga serivisi zo gutwara abantu no gukodesha imodoka, gikorera i Kigali imbere y’inyubako MIC ku muhanda w’ahahoze ETO-Muhima.

Ukeneye serivisi za EADV ashobora kubahamagara kuri 0788355551/0788326042 cyangwa ukabandikira kuri info@eastafricandv.com no ku rubuga www.eastafricandv.combakagufasha kumenya byinshi kuri serivisi batanga.

Uyu mukino twawubagejejeho ku bufatanye na EADV Ltd, ikigo gikodesha imodoka ikanatanga serivisi zose zijyanye no gutwara abantu haba mu birori, ubukwe, iminsi mikuru n'ibindi {JPEG}Uyu mukino twawubagejejeho ku bufatanye na EADV Ltd, ikigo gikodesha imodoka ikanatanga serivisi zose zijyanye no gutwara abantu haba mu birori, ubukwe, iminsi mikuru n’ibindi

Wari umukino w'ishyaka watumaga hazamo no gutera amahaneWari umukino w’ishyaka watumaga hazamo no gutera amahane

Faustin Usengimana bita Vidic yari yabujije amahwemo Issa BigirimanaFaustin Usengimana bita Vidic yari yabujije amahwemo Issa Bigirimana

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BALTHAZAR

    Kuya 25-09-2017 saa 13:14'

    NIBA UBUYOBOZI BWA FERWAFA BUTANANIWE;BUFITE AMANYANGA!NIGUTE HATEGURWA IKIBUGA NTIHATEGURWE IBIJYANA NA CYO?CYEREKA NIBA IKORESHA ABASAZI!NABYO KABA ARAKUMIRO!

  2. aimable

    Kuya 25-09-2017 saa 09:34'

    ariko uretse ko mukina umupira wo mukanwa no mugaseke igikombe mwibye ejobundi mwiha gutombora ntimwanyuzwe none murashaka no kwiba ibindi koko? muzi kuboroga gusa.

  3. mucyo

    Kuya 25-09-2017 saa 08:59'

    Amategeko ya FIFA avuga ko iyo ibiza bije nyuma y’iminota irenga 45 , bareba ikipe iyoboye. Umukino usuburwamo iyo igice cya mbere kitararangira.

    Ubwo rero nta kundi iminota 65 irenga 45. Rayon yegukanye igikombe cyayo.

  4. mucyo

    Kuya 25-09-2017 saa 08:59'

    Amategeko ya FIFA avuga ko iyo ibiza bije nyuma y’iminota irenga 45 , bareba ikipe iyoboye. Umukino usuburwamo iyo igice cya mbere kitararangira.

    Ubwo rero nta kundi iminota 65 irenga 45. Rayon yegukanye igikombe cyayo.

  5. kim augustin

    Kuya 25-09-2017 saa 08:53'

    njye ndumva bisanzwe hakurikizwe amategeko agenga irushanwa gusa bashake neza icyateye ibura ry’ umuriro gusa naho ubundi ni derby birasanzwe que le meilleur gagne .

  6. rwanda

    Kuya 25-09-2017 saa 07:06'

    ariko batwibye fc urashekeje koko ubwose wumva igihe cyose bazajya bskwibira. igashoboka. nawese uratwara ibikombe byatombora utabikoreye none ngo urashaka n’igikombe cyo kumunota wa 63 koko? uge uhamana advantage uhabwa nabasifuzi batanga amakarita na tombora. ubwose no muri champions league uzatombora ra?

  7. mugabo

    Kuya 25-09-2017 saa 04:00'

    Timote nibyiza gufana kdi ugakunda ikipe yawe ariko nawe ubwawe warahira ko wari ufite amahirwe yo gutsinda? mujye muharanira kuba abanyakuri naho ibindi byabaye Tubirekere Ababigizemo uruhare ruziguye cg rutaziguye gusa muri rusange ferwafa irigutanga isura mbi kugihugu ntawe utabibona ari mubihugu byateye imbere eyari kujyanwa munkiko kuko umuntu wafashe ticket akava mubice bitandukanye byigihugu ndetse no hanze yigihugu ntekerezako yabangamiwe nibyabaye kdi yatakaje byinshi igihe ndetse n’amafaranga none umuyobozi arimo arazana amategeko adafite aho ahuriye nirushwana aho kugira ace bugufi asabe imbabazi abanyarwanda ndetse nabakunzi baruhago nyarwanda doreko ibyabaye 100% mbishyira kuri ferwafa. nigute uvugako match izaba nijoro ntutegure amavuta uyashyire muri generator ukayazana umupira watangiye bisa naho utunguwe ukanayashyiramo nabi! tuvugeko uwayashyizemo ntabyo yarazi ari injiji? usanzwe abikora yarihe? gusa mwanditse amateka mabi ntawabay abasaba kwegura mwakibwirije

  8. lockerson

    Kuya 25-09-2017 saa 03:38'

    Tujye turekanye amaranga mutima tube nabanyakuri, simpamyako aramatara yazimye niba atari amanyanga yabaye ngo hatangwe order yo gukupa kunyungu zikipe yatsinzwe nabayishyigikiye ntekerezako gukina iminota yari isigaye aribyo byaba bitabogamye naho kuvanga amategeko nubushishozi buke kdi ntakuri kurimo buri competition igomba kugira amategeko yayo yihariye. ntibavange ibintu championat itandukanye na super coupe .kuko championat igira match aller na retour ntaho rero ihurira na super coupe ikindi degaule atekerezeko abanyarwanda Atari abana akangisha kuzana ingirwamategeko adafite aho ahuriye nibyabaye ,ubundi uwashyizemo mazut na petrol ntiyarazi uko bikorwa yari muri stage ubwabyo ntibisobanutse. tureke kwitesha agaciro nkigihugu gifite umuyobozi usobanutse ntekerezako abafite aho bahuriye nibyabaye bagafatiwe ibihano kuko bangije isura yigihugu cyacu. ntibyumvikana nagato tujye dutekereza nkabagabo bajijutse tunakore kigabo, ubwose abantu bari muri commute yateguye irushanwa ntibakwiye guhanwa!

  9. UZAYI

    Kuya 25-09-2017 saa 01:42'

    APR WANZEGUTSIRWA IBITEGO BIBIRI REKATUZAYITSINDE BINE NIBYO ISHAKA TUYANDAGAZE. AHOBAYIBEREREKIYE REKATUREBEKO BARONGERA KUWUSUBIKA?????

  10. hi

    Kuya 24-09-2017 saa 22:03'

    Ferwafa ubuyobozi burashaje badushebereje igihugu stade ni gute iburumuriro ?ubuse ayacu twatanze ngoturareba za super cup bazayadusubiza bashakishe nitegeko rirengera umufana murakoze

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru