RUHAGOYACU.com

Nyuma y’ Icyongereza RuhagoYacu yatangiye no kwandika mu Giswahili

Nyuma y’imyaka itandatu RuhagoYacu Ltd binyuze ku rubuga www.RuhagoYacu.com igeza ku banyarwanda amakuru y’imikino ahanini mu rurimi gakondo rw’Ikinyarwanda, igakurikizaho Icyongereza, ikomeje kwagura imipaka, aho yatangiye kwandika no mu Giswahili.

RuhagoYacu yashinzwe mu 2011, umushinga watangiye ari Blog, ugitangira hari intego yo gutangaza amakuru meza kandi ashimisha abakunzi ba ruhago mu Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Blog yaje gukundwa biba ngombwa ko hashingwa website kuko hari byinshi byari bimaze kuboneka byagezwa ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse n’abari mu mpande zose z’isi mu mikino yose itandukanye ibera mu Rwanda.

RuhagoYacu yatangiye kwandika mu Cyongereza mu cyumweru gishizeRuhagoYacu yatangiye kwandika mu Cyongereza mu cyumweru gishize

Nyuma yaho kuwa Kane w’icyumweru gishize, RuhagoYacu.com itangiye kwandika mu Cyongereza, kuri ubu yatangiye no kwandika mu Giswahili mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha imikino mu Rwanda no hanze yarwo nk’uko bitangazwa na Ntwali Justice uyobora RuhagoYacu Ltd.

’’ Ku banyarwanda bari basanzwe basoma amakuru ya RuhagoYacu twanditse bo ni inyongera tubahaye. Twasanze hari abari hanze y’u Rwanda bakeneye kumenya uko mu mikino yo mu Rwanda bimeze."

"Bijyanye n’uburyo RuhagoYacu Ltd igenda ikuramo, nyuma yo gutangira kwandika mu Cyongereza, ubu twatangiye no kwandika mu Giswahili."

RuhagoYacu yatangiye kwandika no mu GiswahiliRuhagoYacu yatangiye kwandika no mu Giswahili

"Urabona ko igihugu cyacu kiri mu miryango itandukanye hamwe n’ibindi bihugu by’amahanga by’umwihariko hano mu karere duherereyemo, abo bakeneye kumenya uko siporo y’u Rwanda imeze, ku bw’ibyo rero natwe turashaka kubibagezeho."- Ntwali Justice, umuyobozi wa RuhagoYacu Ltd.

Ntwali Justice uyobora RuhagoYacu LtdNtwali Justice uyobora RuhagoYacu Ltd

Ibi bizafasha kumenyekanisha impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda

"Murabizi ko RuhagoYacu Ltd yahawe uburenganzira na FIFA bwo kuba umuhuza hagati y’ikipe n’abakinnyi. Hari igihe abantu cyangwa amakipe yo hanze bakenera kumenya byinshi ku mukinnyi wo mu Rwanda, ariko ntibabibone. Kuri ubu bigiye gukemuka ubwo twe nka RuhagoYacu Ltd tugiye kubikoramo, tukamenyekanisha siporo y’u Rwanda mu mikino yose."- Ntwali Justice.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ufutese pascal

    Kuya 11-09-2017 saa 16:35'

    asante numenyekanishe sport nyarwanda

  2. evariste

    Kuya 11-09-2017 saa 13:56'

    Asante


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru