RUHAGOYACU.com

Nyuma ya Di Maria, Crespo na Ndori, Kiyovu yaguze myugariro wa Pépinière

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino, igura abakinnyi batandukanye, aho ishaka kwitwara neza nyuma yo kwisanga mu myanya ibiri ya nyuma muri shampiyona ishize. Iyi kipe yaguze ikaba yamaze kumvikana na myugariro wa Pépinière; Kabula Mohammed.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu ni uko iyi kipe yamaze gusinyisha Kabula Mohammed wakiniraga ikipe ya Pepiniere FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka ushize w’imikino 2016/17.

Uyu mukinnyi akaba yaranyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo n’ikipe ya AS Kigali.

Kiyovu Sports itozwa na Cassa Mbungo Andre, imaze kugura abakinnyi batandukanye barimo Maombi Jean Pierre, Ndoli Jean Claude, Sebanani Emmanuel Crespo, Kabula Mouhamed, Habyarimana Innocent ’Di Maria’ n’abandi barimo Mugheni Fabrice mu gihe igitegereje no kuzana rutahizamu wundi mushya uvuye hanze y’u Rwanda.

Foto: Inyarwanda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru