RUHAGOYACU.com

Nyuma ya Rutanga Rayon Sports iguze Ally na Youssuf ba Mukura kuri Miliyoni 13

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kwiyubaka, aho nyuma y’imikino y’igikombe cy’amahoro ikomeje gukora ibishoboka byose ikagura abakinnyi bakomeye, isimbuza abamaze kuyivamo.

Kuri uyu wa gatanu Rutanga Eric wakiniraga APR FC, yamaze kugurwa na Rayon Sports FC, aho yamutanzeho miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 80.7 kb
Habimana Youssuf yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports

Iyi kipe kandi yamaze kugura abakinnyi 2 bakiniraga ikipe ya Mukura VS, Habimana Youssuf wahawe miliyoni 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda na Ally Niyonzima bakinanaga, akaba yatanzweho miliyoni 7.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri Niyonzima Ally iyi kipe ya Rayon Sports yamuhaye miliyoni 5, inishyura Mukura VS miliyoni 2.5.

JPEG - 42.8 kb
Niyonzima Ally uri mu ikipe y’igihugu, ntabwo yabashije kwifotozanya umwambaro wa Rayon Sports

Umuyobozi wa Rayon Sports FC Gacinya Chance Deny yabwiye RuhagoYacu ko Rayon Sports yamaze kugura abakinnyi 5 bose hamwe, baraza kuberekana ku mukino wa gicuti bahura na AZAM FC kuri uyu wa gatandatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, bashyikirizwa igikombe cya shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. major x

    Kuya 15-08-2017 saa 23:04'

    ooo rayon nkuhoz kumutim tuzayic amacyipe to

  2. Irakiz cloude

    Kuya 10-07-2017 saa 07:46'

    Mukomer

  3. karegeya pascal

    Kuya 10-07-2017 saa 01:33'

    oooon!! rayon ntacyo uzaba kbs massud yadukubise ahababaza tugifata cup ubu se yareka wenda agatangaza ko yeguye nyuma y’icyumweru nta twaryohewe n’igikombe neza nkuko bikwiriye ibintu bitatu bitworoheye murino minsi 1.ngaho dutwaye igikombe banga ku cyiduhera muri champion 2.presida degoul yanze kuza ku cyidushyikiriza kandi nabwo bacyiduhaye mu mpita gihe3.massudi ngo areguye ooon! rayon warakubititse kbs (NTACYO BINTWAYE) (RAYON SPORT NEVER GIVE UP) THX ALL MAFANIS RAYON SPORT.

  4. ema

    Kuya 9-07-2017 saa 11:57'

    uwiyita aimable nushaka uzajye mukivu cg nyabarongo rayon uzapfa uyisige ihagaze bwuma ariko uziko abayikinira ubu yabayeho bataravuka?ubuse wibwirako kuvuga amarozi cyaneee byatuma iseba hehe c?sinumvise muzamarana murogana?cg niwowe ubutanga?uzashake ikindi cyasebya rayon kiriya cyo cyacitse amazi ubworero urinecyeraaa usurana umujinya ukinera uzayahecyenya uyamarire munda

  5. salim gasabo-nduba

    Kuya 9-07-2017 saa 11:08'

    reka nenge kigalinyarugenge200 kugitekerezo yatanze,muvandi ntagwikosa ukoze rivanaho ibyiza wakoze kko ibikorwa birivugira kdi biragaragara,gsa wowe ndumva umusinja icyaha nkaho agikora waruhari kdi niyo coach massudi yakwiyemera afitishingiro kukwatwaye championa arusha uwa2 cumi nabiri arushumukeba16 yose harundimutoza ufitayomateka nahwibyinkiko umwifurizase ngaho genda umushinje.

  6. Twahirwa j d

    Kuya 8-07-2017 saa 19:10'

    Masudi NGO ngwiki ?mbega inkurumbi ndumiwe kabisa!!!!!!!!!!!

  7. Twahirwa j d

    Kuya 8-07-2017 saa 19:10'

    Masudi NGO ngwiki ?mbega inkurumbi ndumiwe kabisa!!!!!!!!!!!

  8. Bizimungu

    Kuya 8-07-2017 saa 18:42'

    Ooooo reyooooooo

  9. eric

    Kuya 8-07-2017 saa 14:07'

    Sha njyewe narumiwi kbs uyu mutipe ngo Aimable ashobora kuba atuzuye mumutwe mbona ibintu yandika akwiye ubufasha bujya indera akavurwa kuko afite ikibazo

  10. Sebastien

    Kuya 8-07-2017 saa 08:46'

    muvandimwe Aimable uri umu sportif cyangwa uri umurozi cyangwa ugira akazi ko guchunga amarimbi?
    ko mbona ugira invugo zerekeye amarimbi gusa n’amarozi twebwe turi gutanga ibitekerezo byerekeye sport wowe ukazana amarozi namarimbi niyo mpanvu umupira wacu uzaba uri hasi buri munsi kubera abantu nkawe nimpa ufana APR birababaje nfite ubushobozi nakwirukana mu ruhame imbere ya Président wa bafana cyangwa Afande akaguha igiti kuko nimwe mutesha APR agaciro ubundi twebwe twizera IMANA nimpa wowe warerewe mu marimbi pole sana nakugira inama ukegera umukozi w’IMANA Dr Apôtre Paul Gitwaza aka gusengera ayo madaimoni warerewemo akakuvamo ikamenya imbaraga z’ijambo ry’uwiteka ba umu sportif ureke gutukana no gutekereza amarozi namarimbi

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru