RUHAGOYACU.com

Nyuma yo guterwa umugongo na Jacques Tuyisenge, Police FC irashaka abandi bakinnyi babiri

Nyuma yo kurambagiza Jacques Tuyisenge ariko bikarangira yongereye amasezerano muri Gor Mahia, Police FC yo mu Rwanda irajwe ishinga no gushaka abandi bakinnyi babiri ngo yuzuze umubare yemerewe ariko banayifashe kuzahura umusaruro wayo utanyuraga abayikunda.

Ubwo yamaraga gutsindwa na Sunrise FC ibitego 2-1, Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent yatangaje ko atiteguye kuba yagira undi mukinnyi yongera mu ikipe ye, cyane ko yabonaga abo afite bahagije.

Police FC irimo kwitegura Rayon Sports mu irushanwa ry'umunsi w'Intwari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuPolice FC irimo kwitegura Rayon Sports mu irushanwa ry’umunsi w’Intwari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Icyakora ngo amahirwe igihe yabonetse ntiyapfushwa ubusa, muri iki gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi ngo arashaka abakinnyi babiri buzuza umubare buri kipe yemerewe na FERWAFA, gusa ngo bakaba abakinnyi bazaza bazahura umusaruro wa Police FC utari mubi cyane n’ubwo hari abayikunda batawishimira.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2018, Umutoza Seninga yatangaje ko akiganira n’abayobozi kugirango bamufashe yongeremo abakinnyi babiri, abashe guhanganira igikombe, dore ko muri shampiyona iya mbere imurusha amanota atanu gusa.

Seninga yagize ati “Turacyaganira n’ubuyobozi ngo turebe niba bishoboka kuko turacuyafitemo imyanya ibiri, muzi ko ikipe iba yemerewe abakinnyi 30 ariko twe dufite 28. Turacyarambagiza rero, muzi ko dukinisha abanyarwanda gusa, aho twabona umukinnyi mwiza twamwongeramo ndumva igihe kigihari.”

“Ubushize bari bavuganye na Jacques Tuyisenge ariko birangira yongereye amasezerano muri Gor Mahia, ubu nta wundi turarambagiza hanze kuko ntawe tuzi ariko tumubonye nta kabuza twamwongeramo.”

Police FC yakoze imyitozo idafite abakinnyi nka Ishimwe Issa Zapy, Mohamed Mushimiyimana, Ibrahim Niyigaba, Nduwayo Danny ‘Bartez’ na Olivier Usabimana bose bafite ibibazo bitandukanye by’uburwayi, hakiyongeraho abakinnyi bane iyi kipe ifite mu ikipe y’igihugu Amavubi iri muri CHAN 2018.

Fabrice Twagizimana 'Ndikukazi' ari mu bihe bye byiza muri Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuFabrice Twagizimana ’Ndikukazi’ ari mu bihe bye byiza muri Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Amini Mwizerwa ni we rutahizamu Police izaba igenderaho mu gihe Mico Justin na Abedy Biramahire badahari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuAmini Mwizerwa ni we rutahizamu Police izaba igenderaho mu gihe Mico Justin na Abedy Biramahire badahari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Bwanakweli Emmanuel, Umunyezamu wa kabiri wa Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuBwanakweli Emmanuel, Umunyezamu wa kabiri wa Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Aba ni bo banyezamu Police FC izaba ifite mu irushanwa ry'umunsi w'Intwari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuAba ni bo banyezamu Police FC izaba ifite mu irushanwa ry’umunsi w’Intwari. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Bwanakweli Emmanuel na we arakomanga ku marembo y'Amavubi. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuBwanakweli Emmanuel na we arakomanga ku marembo y’Amavubi. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Saibad Nzabanita David na we ngo intego ni ugusubira mu ikipe y'igihugu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuSaibad Nzabanita David na we ngo intego ni ugusubira mu ikipe y’igihugu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Moustapha Nsengiyumva na we azaba yongera guhura na Rayon Sports yasize ahesheje igikombe cya shampiyona. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuMoustapha Nsengiyumva na we azaba yongera guhura na Rayon Sports yasize ahesheje igikombe cya shampiyona. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Habimana Hussein ni umwe mu bayoboye ubwugarizi bwa Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuHabimana Hussein ni umwe mu bayoboye ubwugarizi bwa Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Umwungeri Patrick na we ngo nyuma yo gukira imvune yari amaranye igihe kirekire, noneho bamwitege. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuUmwungeri Patrick na we ngo nyuma yo gukira imvune yari amaranye igihe kirekire, noneho bamwitege. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Umutoza Seninga Innocent na we afatanya n'abakinnyi be imyitozo. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuUmutoza Seninga Innocent na we afatanya n’abakinnyi be imyitozo. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Umwe mu bakinnyi bakiri bato uri muri Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuUmwe mu bakinnyi bakiri bato uri muri Police FC. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Seninga Innocent, Umutoza wa Police FC ngo ikipe ye irihagije ariko azongeramo abandi bakinnyi babiri. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuSeninga Innocent, Umutoza wa Police FC ngo ikipe ye irihagije ariko azongeramo abandi bakinnyi babiri. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Moustapha arashaka kwihimura kuri Rayon Sports yabatsinze mu mukino wa shampiyona. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuMoustapha arashaka kwihimura kuri Rayon Sports yabatsinze mu mukino wa shampiyona. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Fabrice 'Ndikukazi' agerageza kugarura umupira akoresheje umutwe. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuFabrice ’Ndikukazi’ agerageza kugarura umupira akoresheje umutwe. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Muvandimwe Jean Marie Vianney arahatanira kugaruka mu ikipe y'igihugu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuMuvandimwe Jean Marie Vianney arahatanira kugaruka mu ikipe y’igihugu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Muvandimwe ahanganiye umupira na bagenzi be. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuMuvandimwe ahanganiye umupira na bagenzi be. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu
Amini Mwizerwa mu myitozo y'ingufu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuAmini Mwizerwa mu myitozo y’ingufu. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Andi mafoto menshi y’imyitozo ya Police FC yitegura guhura na Rayon Sports, mukande hano.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. habimana

    Kuya 17-01-2018 saa 20:29'

    Apr tuzangiriza gasenyi wel come migi iranzi savio

  2. Cyusa

    Kuya 17-01-2018 saa 17:00'

    Ngarambe impungenge zawe zifite ishingiro pe 100% ariko nanone Coach Innocent tumuziho kurema abakinnyi bakavamo ibihangange.Ingero:Kuba yarazamuye Danny kuva mu Isonga,Jacques Tuyisenge ,.........none reba aho bageze niho banyarwanda bahenze. Urebye ikipe afite aramutse yongeyemo abo bandi babiri yaba afite imbaraga zo kurwanira ivikombe kuko uyu mutoza Ni indwanyi kabisa ariko icyo nk’abafana twizeye Ni uko tutabona igikombe uyu mwaka twakimubaza umwaka utaha kuko ikipe izaba imaze gukomera no kumva neza philosophies ye.

  3. Ngarambe

    Kuya 17-01-2018 saa 12:03'

    Ariko uziko aba batoza bagowe bana!! Ngo nugushaka abanyarwanda gusa? Hanyuma ukamutuma ibikombe? Football aho igeze ntago bizaborohera

  4. Mugenzi

    Kuya 16-01-2018 saa 18:46'

    Coach wacu turamwemera afite impano yo kureba no kuzamura impano z’abasore b’abanyarwanda.Abayobozi nibamufashe yongeremo abo yashimye hanyuma duhanganire ibikombe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru