RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
Nyuma yo kubivamo kwa Abdallah, Gisanura ni we uyoboye abazahatana na De Gaulle
Print Comments: 10 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Raoul Gisanura wahoze ari vice perezida wa Ferwafa yatangaje ku mugaragaro ko ari we uhagarariye itsinda rishaka impinduka mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho kuri we mu gihe kitarenze amezi atandatu bazaba bakuyeho umuyobozi wa Ferwafa kuri ubu Nzamwita Vincent De Gaulle.

Nyuma y’impaka ndende hagati y’abanyamuryango, Inteko rusange ya FERWAFA iheruka guteranira i Rubavu, yemeje ko amatora y’umuyobozi mushya wa FERWAFA azaba mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2017, aho kuba mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2018 nk’uko byari biteganyijwe mbere.

Amezi atandatu ngo ni yo menshi De Gaulle asigaje ku ntebe y'ubuyobozi bwa FerwafaAmezi atandatu ngo ni yo menshi De Gaulle asigaje ku ntebe y’ubuyobozi bwa Ferwafa

Ku ikubitiro, byari byatangajwe ko uwahoze ari perezida w’ amakipe ya Rayon Sports na Nyanza Murenzi Abdallah ashobora kwiyamamaza, gusa uyu wari watangaje ko kuri we nta nzitizi zabimubuza, yaje gutangariza itangazamakuru ko atakiyamamarije uyu mwanya, ni nyuma yo kwicara akabifatira icyemezo.

Mayor Abdallah yagize ati: “Icyo navuga ni uko ibyandikwa n’ibivugwa ari bitekerezo n’ibyifuzo by’abantu, ariko njye ku giti cyanjye numva ntaziyamamariza kuyobora FERWAFA kuko nta gahunda mfite yo kuyiyobora kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Numva uyu mwanya ntahita mfata umwanzuro wo kujya mu nzego zo kuyobora”.

Nyuma yo kugenda k’uyu wahoze ari Mayor w’akarere ka Nyanza, amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko kuri ubu abakandida batatu ari bo bashobora kuvamo umwe uzahatana na Nzamwita Vincent De Gaulle mu matora yo mu mpeshyi. Aba barimo Raoul Gisanura wahoze ari vice perezida wa Ferwafa, Fidele Kanamugire uyobora ikipe ya Heroes izwiho guteza imbere abakiri bato, hamwe na John Ntwari uyobora ikipe ya La Jeunesse.

Gisanura(wa mbere ibumoso) ni we uyoboye abagomba kuzavamo umukandida uzahatana mu matora ya FerwafaGisanura(wa mbere ibumoso) ni we uyoboye abagomba kuzavamo umukandida uzahatana mu matora ya Ferwafa

Aba bakandida bose nubwo batari babyemeza ku mugaragaro, Gisanura Raoul, uherutse no kuburana na Ferwafa akayitsinda nyuma yo kumuhagarika mu nteko rusange kubera kutavuga rumwe na yo, yatangarije Ruhagoyacu ko ari we uri ku isonga mu bashaka impinduka muri Ferwafa.

Yagize ati: “Turimo kwisuganya dushaka abanyamuryango bazadushyigikira mu matora ya Ferwafa. Kuri ubu tumaze kubona abagera kuri 20 baturi inyuma gusa intego yacu ni ukugeza kuri 30”.

Umukandida uzaduhagararira(mu matora ya Ferwafa) turamufite ariko ntabwo twamutangaza ubu .

“Twe turi gukora ibishoboka ngo tuzane impinduka muri Ferwafa kandi turizera ko bizakunda. Igihe kirekire bizatwara ni amezi atandatu(kugeza ku matora) gusa(impinduka) zishobora no kuba mbere yaho”.

Raoul Gisanura yakunze kunenga ubuyobozi bwa Ferwafa buyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle ndetse anaburegera minisiteri ya siporo. Uyu, byamuviriyemo gusohorwa mu nama y’inteko rusange yabereye i Musanze umwaka ushize, ndetse ikipe ye ya Gasabo ahagarariye irahagarikwa. Uyu ariko yaje kuregera akanama k’ubujurire birangira atsinze Ferwafa ku mugaragaro.

Raoul Gisanura uretse kuba vice perezida wa Ferwafa igihe kirekire, yanabaye umuyobozi wa komite itegura CECAFA y’amakipe(Kagame Cup), ajya mu buyobozi bwa CAF ndetse akaba umuyobozi w’icyubahiro w’ikipe ya Gasabo yo mu cyiciro cya kabiri.

Munyentwari Kuya 1-04-2017 saa 14:18'

keretse ari abanyarwanda twese dutora degaulle yabona zero kuko twaramuhaze pe niyihangane nubundi nsubiraho manda azayihuriraho nibibazo byinshi yanayivaho afunzwe

Gabi Kuya 1-04-2017 saa 12:16'

muduhe fixtures uko imikino iza kugenda iyi week end ya Azam Premier League

steven Kuya 31-03-2017 saa 23:09'

Abo bose nta n’uwakanga Degaule uko mbibona, byibuze yiza kuba Murenzi niwe wari kubishobora uzi no kuyobora icyaricyo none nawe yabikwepye.Naho abo bandi sinzi niba amakipe yo mu ntara y’uburengerazuba anabazi kuko niho haturuka aba stars tugenderaho muri football ? Ese bajya kwiyamamaza i Rubavu(Brezil) bavuga ko ar’iki gishya bahazanye? ntibazi ko i rubavu ar’iwabo wa Degaule kandi haturukayo n’amakipe atatu( Marines,Etincelles, VJN) anafitiye amakipe y’i kigali hamwe n’amavubi akamaro kuko atanga yo abakinnyi benchi cyane hakiyongera ho na Gicumbi FC y’amajyaruguru yemera Degaule kubi. Ahubwo bazaseba nka wawundi w’ubushize wagize ijwi rimwe. Ku bwanjye Ferwafa yarikwiye kuyoborwa n’abaturuka muri Etincelles cg Marines nibo bazi kuzamura impano ya bakiri bato kandi bafitiye akamaro Igihugu kuko nta ekipe nimwe yo mu cyiciro cya mbere utasangamo umukinnyi uturuka muri brezil(rubavu) kandi anabanzamo? Muzi championat yakinwaga i gisenyi y’abana bakiri bato baturukaga mu dukipe twitwaga Yatima, Naples, Vision, Marseille, Man Utd, Mbugangari, Majengo, Gisa, Braserie, nyundo nandi ntavuze ..... byatumaga haba ambiance ya mini foot i Rubavu. Foot yacu menya igeze ahabi nib’izayoborwa n’abava mu cyiciro cya kabiri?

Nsanzimana Sylve Kuya 31-03-2017 saa 21:08'

Gisanura amenyereye kuyobora ruhago,yabikora neza. afite ubunararibonye kuko yaciye muri iriyanzu.turamuzi,ntabwo ameze nka DEgaule waje tutamuzi,ntazi nokuyobora icyazi nukuvangura amakipe gusa.gutone sha amwe agakandamiza ayandi,ashaka kwiteza imbere aho gutezimbere umupira wacu,arahubuka yaba mumivugire no mumikorere.arahuzagurika,akora ibyo atazi,ntacyerekezo agira. arahuzagurika.apfobya abanyarwanda kandi dushoboye. urugero,ngo police yigihugu ntabushobozi ifite bwo gucunga umutekano wa Rayonsports na Apr Kuri Stade Inyamirambo.URWANDA ntirwagiye muri CAN.kandi abivuga abikuye kumutima,yabona bitubabaje agasaba imbabazi za nyirarureswa.Degaule ntazi kuyobora,icyo azi nukuroba amafi. bayobozi bama ekipe ntimuzongere gutora MUROBYI Degaule.Gisanura oye! !!!!! turagushyigikiye.

Nsenga Kuya 31-03-2017 saa 19:28'

Degaule nabe umuntu w’umugabo ,ntaziyamamaze kuko nawe azi uko yatowe ,ubu se arongera akoreshe iyihe kata kweri!!Gusa niyongera agatorwa nanjye nzahita mwemera ko ari umutaramu!

mugisha Kuya 31-03-2017 saa 16:18'

Umusaza aba ari umusaza , maitre de Gaule akaba abateye knock out nanone!!!! Gisanura nugusakuza gusa, Kata iba yabaye kate !!!!

James Kuya 31-03-2017 saa 15:09'

Duhombye umugabo ukomeye ufite ibitekerezo murebe uwabanjirije degora abe ariwe utuyobora.

TANU A.A Kuya 31-03-2017 saa 14:32'

GISANURA turagushyigikiye kbs! ufite ubunararibonye muri ruhago! Couraje umwanya nuwawe!

Jp Kuya 31-03-2017 saa 13:37'

Nangwa nuwo afite ibigwi naho abandi bava iyo utamenya ngo baje kuyobora umva kuyobora nimpano ntabwo aribintu umuntu ashakisha

Jean Kuya 31-03-2017 saa 09:53'

Kabisa! Ndumva Raoul agomba gushyigikirwa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)