RUHAGOYACU.com

Nyuma yo kudatoranywa muri Rayon Sports na Karekezi, Nsoro yasinye muri Espoir

Umukinnyi wo hagati w’umunyarwanda, Emmanuel Uwimana Nsoro yamaze kwerekeza mu ikipe ya Espoir FC kuri uyu wa mbere, nyuma yo gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports FC ntibimuhire.

Uyu musore yari umaze igihe mu ikipe ya AS Kigali ariko akaza gutakaza umwanya wo gukina, nyuma yaho agiriye invune ikomeye muri 2015.

Uwimana Emmanuel bakunda kwita Nsoro, mu mwaka ushize yerekeje mu ikipe ya Etincelles FC aba ariho akina mu gihe cy’umwaka atijwe na AS Kigali nyuma yo kubagwa.

JPEG - 66.9 kb
Nsoro yamaze kwerekeza i Rusizi

Nsoro yagaragaye mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports muri iyi minsi ibonye Karekezi nk’umutoza mushya wayo, ariko ntabwo byakunze ko iyi kipe imusinyisha.

Aganira na Radio 10 Karekezi yagize ati, " Nsoro ni umukinnyi mwiza wo hagati ariko ntabwo byakunze ko namufata. Umwanya akinaho hari abandi bakinnyi benshi, ikipe ikaba yarahisemo kongeramo Niyonzima Ally wa Mukura VS."

Kuri uyu wa mbere Uwimana Emmanuel yamereye RuhagoYacu ko yamaze gusinya umwaka mu ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

JPEG - 87.1 kb
Yari amaze imyaka hafi 5 muri AS Kigali

" Nibyo koko nasinye amasezerano y’umwaka na Espoir FC, ndashaka gukora cyane ngo ndebe ko nagaruka ku rwego rwiza." Uwimana Emmanuel bakunda kwita Nsoro.

Espoir FC yarangije ku mwanya wa 8 muri shampiyona iheruka, inabasha kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’amahoro.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru