RUHAGOYACU.com

Nyuma yo kwirukanwa kuri SKOL no ku Mumena, Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Ferwafa

Rayon Sports yimukiye by’agateganyo ku kibuga cya FERWAFA nyuma yo kwirukanwa mu Nzove ku kibuga yubakiwe n’uruganda rwa SKOL, igashwishurizwa n’abashinzwe ikibuga cya Stade Mumena.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL bwandikiye Rayon Sports buyimenyesha ihagarikwa ry’agateganyo ry’amasezerano y’ubufatanye, ari na ryo ryagize ingaruka zo guhagarikwa kw’iyi kipe ku kibuga cy’imyitozo urwo ruganda rwayubakiye.

Icyo cyemezo cyo guhagarika iyi kipe gukorera imyitozo kuri icyo kibuga mu Nzove cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa gatatu tariki ya 25 Ukwakira, iyi kipe ihita yimukira ahahoze ari imbehe yayo, hazwi nko kuri Malaria mu Rugunga.

Batangiye imyitozo saa tanu z'amanywaBatangiye imyitozo saa tanu z’amanywa

Icyakora uburyo icyo kibuga kimeze, abatoza baje gusanga kitabereye kwitegurirwaho umukino nk’ugomba guhuza Rayon Sports na Kirehe FC kuri Stade ya Kigali kuwa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira, basaba gusubira ku Mumena aho bakoreraga mbere yo kujya mu Nzove.

Icyakora kuri iki kibuga cyahoze ari Stade de l’Amitie, bishoboka ko nta mugisha iyi kipe yari buhagirire kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira, dore ko yahageze igirango ihakorere imyitozo ariko bakayirukana nabi.

Yahise yimukira ku kibuga cya FERWAFA, aho ku zuba nka rya rindi bavuga ko rimena za zindi agahanga, yatangiye imyitozo saa tanu z’amanywa (11:00am) isoza saa saba z’igicamunsi (1:00pm).

Bamwe bati ‘Rayon Sports’ irabungana akarago, abandi bati ni ‘inzererezi’, ariko ayo yose ni ay’abafana b’abakeba, ariko Umutoza Karekezi Olivier we ngo bizaba ikibazo ari uko yabuze aho akoreshereza imyitozo abakinnyi be, n’aho ubundi aho gukorera ho ngo si ikibazo kuri we n’ubwo haba hadahamye.

Imodoka itwara Rayon Sports igiye cyangwa ivuye mu myitozoImodoka itwara Rayon Sports igiye cyangwa ivuye mu myitozo

Umutoza Karekezi aganira n’itangazamakuru yagize ati “Kereka ndamutse mbuze aho nkoreshereza imyitozo, aiko igihe habonetse ku bwanjye nta kibazo kuko hari n’uburyo bwo gutwara abakinnyi (Deplacement), igisigaye ni imyitozo tuzakorera hano ejo.”

Yakomeje avuga ko bafite ibyiringiro by’uko nyuma y’imyitozo ya nyuma bazakorera kuri FERWAFA kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukwakira bazahita basubira ku kibuga cyabo mu Nzove guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha, dore ko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buri mu biganiro n’ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL.

Nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC igitego 1-0 mu mpera z’icyumweru gishize, Rayon Sports irimo iritegura na Kirehe FC kuwa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikazaba idafite Mukunzi Yannick na Mugisha Francois na Mugisha Gilbert kubera ibibazo by’imvune bafite.

Usengimana Faustin yongeye kuba 'Vidic' nyuma y'aho akiri muri APR FC bari baratangiye kumwita 'Mangala'Usengimana Faustin yongeye kuba ’Vidic’ nyuma y’aho akiri muri APR FC bari baratangiye kumwita ’Mangala’

Lomami Marcel, Umutoza ushinzwe kongera ingufu z'abakinnyiLomami Marcel, Umutoza ushinzwe kongera ingufu z’abakinnyi

Caleb na bagenzi be basohoka mu modoka kuri FERWAFACaleb na bagenzi be basohoka mu modoka kuri FERWAFA

Ismailla Diarra aje mu myitozo yitegura kuzakina muri Mutarama 2018Ismailla Diarra aje mu myitozo yitegura kuzakina muri Mutarama 2018

Nahimana Shassir yongeye kwigarurira imitima y'aba RayonsNahimana Shassir yongeye kwigarurira imitima y’aba Rayons

Karekezi Olivier mbere yo gutangiza imyitozo...Ese yavuganaga na nde?Karekezi Olivier mbere yo gutangiza imyitozo...Ese yavuganaga na nde?

Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya mbere yo gutangira imyitozoAbakinnyi ba Rayon Sports bishyushya mbere yo gutangira imyitozo

karekezi Olivier na Lomami Marcelkarekezi Olivier na Lomami Marcel

Banyuzamo bagatebyaBanyuzamo bagatebya

Kimwe n'andi makipe, Rayon Sports kugira ikibuga cyayo yigengaho biracyari nk'inzoziKimwe n’andi makipe, Rayon Sports kugira ikibuga cyayo yigengaho biracyari nk’inzozi

Bitewe n'intego zihariye bafite ngo utubazo duto duto banyuramo ntitwabakangaBitewe n’intego zihariye bafite ngo utubazo duto duto banyuramo ntitwabakanga

Andi mafoto menshi: Rayon Sports mu myitozo kuri FERWAFA nyuma yo kwirukanwa ku Mumena no kuri Skol

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bwiza

    Kuya 27-10-2017 saa 15:06'

    Ni hatari.

  2. Abarikuumwe janvier filipe

    Kuya 27-10-2017 saa 07:37'

    Birababaje kd biteye nagahinda kumva equep nka rayo yabuze aho ya kwitoreza kd ngo ifite ubuyobozi bushya.sini baza rero icyo ubwo buyobozi bwaba buje guhindura mwi equepe ahubwo ge ndumva bwaba buje gutera ibibazo

  3. Abarikuumwe janvier filipe

    Kuya 27-10-2017 saa 07:37'

    Birababaje kd biteye nagahinda kumva equep nka rayo yabuze aho ya kwitoreza kd ngo ifite ubuyobozi bushya.sini baza rero icyo ubwo buyobozi bwaba buje guhindura mwi equepe ahubwo ge ndumva bwaba buje gutera ibibazo

  4. H

    Kuya 26-10-2017 saa 22:09'

    Rayon na APR kuki mutagira ibibuga by’imyitizo bihoraho????

    i.e Rayon turayumva mu nzove, cercle sportif, Ku mumena, kuri ferwafa.

    APR tukayumva ku kicukiro(IPRC), ubundi kuri Ferwafa.

    Donc ntago bikwiriye ama equipe yanyu bitewe n’amazina afite mu gihugu.

    Gusa rayon yo birakabije kdi iyo situation yo kutagira address yaho mukorera imyitozo nidakemuka mu maguru mashya izagira ingaruka kuri performance ya equipe muri rusange nkuko byabagendekeye muri season 2014-2015

  5. Men

    Kuya 26-10-2017 saa 21:37'

    haaaaa Royn nikipe ifite udukoryo twinshi pe gusa ntibacike intege gutsina nicyocyambere nomumuhada byanze bajayo2

  6. gasore

    Kuya 26-10-2017 saa 17:38'

    narabivuze ibyagasenyi numunwa gusa harya ubu imyaka ntibaye 60 irimuruzerero ibunga nkarohombi barangiza ngo nitwetugira abafana benshi mugihugu bayimariyiki c surugambo gusa sha muzazerera isi izarinda irangira muzerera ikindi mugabanye urugambo mugira mumyaka 60 mumaze ntabiro mugira ntakibuga kimyitozo mugira nukorero nimuceceke

  7. SAMUSURE

    Kuya 26-10-2017 saa 15:29'

    HAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHHAHAHAHAHAHAAHHHAA NGO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    Bamwe bati ‘Rayon Sports’ irabungana akarago, abandi bati ni ‘inzererezi’, ariko ayo yose ni ay’abafana b’abakeba, ariko Umutoza Karekezi Olivier we ngo bizaba ikibazo ari uko yabuze aho akoreshereza imyitozo abakinnyi be, n’aho ubundi aho gukorera ho ngo si ikibazo kuri we n’ubwo haba hadahamye.
    NDUMIWE NONEHO ni nka Roho mbi rwose

  8. Jean Paul

    Kuya 26-10-2017 saa 15:27'

    Bakunzi ba Rayon sport jyewe ndumva mbabaye cyane kubona wa mugani Ikipe yacu dukunda ihora ibunza akarago itagira aho ikorera imyitozo, ndabashishikaza ngo twese dutangire twige uburyo twaziyubakira stade byibuze yo gukoreraho imyitozo. Nonese ubwinshi bwacu bwaba bumaze iki? ibi ndabivugira ko iriya stade skol yubatse frs yatwaye natwe tubyiyemeje mu myaka ibiri cyangwa 3 twaba tuyabonye tukubaka stade yacu, tukarwanya agasuzuguro. ABAKUNZI BA RAYON SPORT TUBITEKEREZEHO

  9. Kalisa

    Kuya 26-10-2017 saa 15:23'

    Harya ibi nibyo Muvunyi yaje muri Rayon ayishakira!!
    Yaje asanga ikipe iri kwiyubaka, yishakira abatera nkunga n’abafatanya bikorwa none araje ngo ntashaka ikibuga bahawe, ngo ntashaka akabari bahawe.
    Ese mubyukuri uyu mugabo yiyemeje gusimbura uruhare Skol yari ifitiye Rayon sport?
    Si ngaho itangiye kwangara!!!
    Ngo burya umanika agati wicaye kukamanura ugahagarara.
    Njye mbona uwo mugabo Muvunyi yari akwiriye kuza ashyigikira ibyagezweho n’abamubanjirije apana kuza asenya byose.
    Ngirango nubundi mugihe bayiyoboraga bari barayishyize mumanegeka none babonye yari itangiye kuba neza bati tuyigarutsemo.
    Ese ni urukundo mubyukuri cg ni izindi ndonke baba bafuza twe tutabona!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru