RUHAGOYACU.com

Nzamwita Vincent ‘Degaule’ na Rwemarika Felicite ni bo bonyine bemerewe guhatanira kuyobora FERWAFA

Nzamwita Vincent ‘Degaule’ ni we ugiye guhatana na Rwemarika Felicite mu matora ya Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Nyuma yo kwakira kandidatire no kuzisesengura, Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yatangaje ko Nzamwita Vincent bita ‘Degaule’ na Rwemarika Felicite ari bo bakandida babiri bemerewe kwiyamamariza kuyobora iryo shyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Rwemarika Felicite ni we uzaba ahatana na Nzamwita VincentRwemarika Felicite ni we uzaba ahatana na Nzamwita Vincent

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yagize ati “Twakiriye kandidatire ebyiri n’ibaruwa yaturegeraga umuryango uwo muntu washakaga kwiyamamaza akomokamo, yavugaga ko atahawe ibisabwa ngo atange kandidatire ye.”

“Nagirango rero mbabwire ko nyuma yo gusesengura, hemejwe kandidatire ebyiri gusa kuko ari zo zarizujuje ibisabwa nka kandidatire, iya mbere ni iya Nzamwita Vincent, indi ni iya Rwemarika Felicite.”

Rurangirwa Louis ngo aho kuzana dosiye yazanye ibaruwa y'ikiregoRurangirwa Louis ngo aho kuzana dosiye yazanye ibaruwa y’ikirego

Rurangirwa Louis ni we wari watanze ibaruwa iregera Komisiyo y’amatora ya FERWAFA, avuga ko Ishyirahamwe ry’abasifuzi akomokamo ryamwimye ibaruwa imutanga nk’umukandida, mu gusuzuma bakaba barasanze ataratanze dosiye, bityo akaba Atari umukandida mu nmatora ya FERWAFA nk’uko yabimenyeshejwe mu ibaruwa yandikiwe kuwa 1 Ukuboza.

Nzamwita Vincent na Rwemarika Felicite bagiye guhita batangira kwiyamamaza kuva uyu munsi tariki ya 11 Ukuboza kugeza kuwa 29 Ukuboza saa sita z’ijoro, amatora nyirizina yo akaba ateganyijwe kuwa 30 Ukuboza uyu mwaka.

Abanyamuryango 52 ba FERWAFA ni bo bemerewe kuzatora kuri iyo tariki.
Komisiyo y'amatora yakoze ikiganiro cyari kigamije gukingurira amarembo abakandida ngo batangire biyamamazeKomisiyo y’amatora yakoze ikiganiro cyari kigamije gukingurira amarembo abakandida ngo batangire biyamamaze

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Emmy

    Kuya 13-12-2017 saa 14:38'

    Baraduhobya gusa, umupira mu Rwanda rwacu warangiritse,ntibazi ama frw batwara

  2. Kagabo Ismail

    Kuya 13-12-2017 saa 10:43'

    Mbere na Mbere Reka mbasuhuze.
    Narimfite icyifuzo ko mwadushyiriraho pool side. abasomyi n’ abakunzi baruhago tukabasha kwerekana uwo dushyigikiye muri aya matora.
    Murakoze

  3. Marie

    Kuya 12-12-2017 saa 22:45'

    De Gaule muramushinja iki? muzumve abayobozi bâ Rayon na APR bavuga!
    Nibo bigenera uko bazatwara ibikombe uko bazakina , abajya muri National, ...mbese nabo ni babirabakoraho ntiteranya bintwayiki, nandi nkayo

  4. ahaha

    Kuya 12-12-2017 saa 13:26'

    HARYA DE GAULE NZAMWITA yarwanye iyihe ntambara NGO DUPFE KUBIGENDERAHO ?
    ataribyo , n`ubwo abashyiraho bagiye kumuduhatira ngo yongere atuyobore , muri football management ni umuswa wo mu rwego rwo hejuru

  5. knc

    Kuya 12-12-2017 saa 09:39'

    Ariko Mana we ! NGO yazanye ikirego ? iyo baruwa yo ntago yajya hano kurubuga ngo tuyirebe se? Erega Rurangirwa bamugize umusazi ! Ubu ni umuntu utazi Dossiers who agomba kuzidepoza ndetse n’ ikirego aho agomba kukidepoza ! ahahaaaa!

  6. karenzi

    Kuya 12-12-2017 saa 06:39'

    Mana yacu niwowe ufite ingufu zo kudukuriraho uyu mugabo udasobanukiwe ibyumupira de Gaule, turafutakambiye rwose kuko dukeneye iterambere rya ruhago, nkuko nubundi igihugu cyacu gitera imbere muzindi sectors. Ariko se ubusanzwe koko, ubu igihugu cy’u Rwanda n’ubushongore bwacyo gikeneye umuntu nka de Gaule mubuyobozi koko? Kabisa ntitumukeneye, mwebwe bajyanama be nimumugire inama ko ntamwanya afite mumizamukire ya ruhago yacu, kandi dukeneye ruhago itera imbere

  7. Theos

    Kuya 12-12-2017 saa 06:34'

    Degaule aba yabirangije kare!! uwo bari guhangana ngo yatanze ikirego mumwanya wa dosiye ahaaaaa!!! yazanye dosiye iburamo letre yo mw’ishyirahamwe ryabasifuzi nayo yayibaye harenzeho umunsi umwe kdi yari yabisonuye mbere! yewe ibyacu ni inshoberamahangape! ni muhame hamwe degaule abitobe ntakundi nyine akaruta akandi karakamira!!! Rwemarika nawe muzumva yakuyemo candidature ye! Hanyuma dutore candidat unique.

  8. casml

    Kuya 12-12-2017 saa 04:31'

    mumureke azikate nawe zizamukata

  9. Venuste Niyotwagira

    Kuya 11-12-2017 saa 18:18'

    Erega nubundi uriya yaje ari barafinda

  10. SIKINTU JMV

    Kuya 11-12-2017 saa 18:15'

    MWESE MUZASHYIGIKIRE UMUGORE ASHOBORA GUHINDURA BYINSHI ABANTU BIBAZAGA. RWEMALIKA OYEEEEEEEEEEEE.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru