RUHAGOYACU.com

Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yatanze kandidatire ye ngo akomeze kuyobora FERWAFA

Hakibura umunsi umwe ngo akanama gashinzwe amatora mu ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, gahagarike kwakira impapuro zo kwiyamamariza umwanya muri Komite nyobozi y’iryo shyirahamwe, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yatanze ubwiyamamaze bwe ngo agerageze amahirwe arebe ko yakongera gutorerwa kuyobora manda ya kabiri.

Nzamwita amaze imyaka ine n’igice ayoboye FERWAFA, aho ku buyobozi bwe iryo shyirahamwe ryageze kuri byinshi, birimo ivugururwa n’isanwa ry’ibikrwa remezo by’umupira w’amaguru, kwakira rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika, aho u Rwanda ari rwo rwakiriye CHAN 2016 kandi ikagenda neza ndetse rukanabishimirwa.

Nzamwita Vincent ashyikiriza Adolphe Kalisa 'Camarade' Kandidatire yeNzamwita Vincent ashyikiriza Adolphe Kalisa ’Camarade’ Kandidatire ye

Ku ngoma y’uyu muyobozi wa FERWAFA watowe ari umukandida w’Intare FC yo mu cyiciro cya mbere, hasinywe amasezerano atandukanye ndetse anashyirwa mu bikorwa, nk’ayo yasinyanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Morocco, yarimo ubufatanye bwatumye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda boroherezwa kubona ubuvuzi.

Ntawe uzibagirwa ko ku buyobozi bwe ari bwo hatangiye kubakwa Hotel y’inyenyeri enye ya FERWAFA ndetse bamwe mu bo bakoranaga bakayifungirwa, ariko nta n’uzibagirwa ko ku buyobozi bwe Kiyovu Sports nk’ikipe ikuze, yamanutse mu cyiciro cya kabiri n’ubwo ishobora kutazagikinamo.

Ibyo n’ibindi byinshi tutarondoye, ni bimwe mu byo abanyamuryango ba FERWAFA bazagenderaho bamwima andi mahirwe yo kuyobora indi manda cyangwa se bakayamwongera nk’uko yanatangarije urubuga rw’iryo shyirahamwe dukesha iyi nkuru.

Ati “Ndashaka kureba niba Inteko rusange izongera kunshyigikira nka Perezida muri manda itaha. Imigabo n’imigambi byanjye muri manda itaha bizatangazwa mu gihe byateganyirijwe nyuma y’igihe akanama gashinzwe amatora kazaba kamaze gusuzuma no kwemeza ubwiyamamaze bwanjye.”

Kugeza ubu Nzamwita Vincent ‘Degaule’ ni we RuhagoYacu izi watanze kandidatire ngo yiyamamarize umwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA, gusa turacyakomeza kubibakurikiranira, dore ko akanama gashinzwe amatora kazahagarika kwakira kandidatire kuri uyu wa gatandatu saa tanu z’amanywa (11:00am).

Nk'abandi bakandida hose bajya gutanga kandidatire baherekejwe, Degaule yari kumwe n'Umunyamabanga mukuru wa Miroplast FCNk’abandi bakandida hose bajya gutanga kandidatire baherekejwe, Degaule yari kumwe n’Umunyamabanga mukuru wa Miroplast FC

Visi Perezida: Nizeyimana Olivier
Komisoyo y’icungamari: Mukangoboka Christine,
Komisiyo yo kumenyekanisha ibikorwa (Marketing Commission): Nikuze Valentine,
Komisiyo y’Iterambere ry’abakiri bato: Nshimiyimana Alexis Redamptus,
Komisiyo ya Tekiniki: Munyankaka Ancille,
Komisiyo y’Amategeko: Masumbuko Moussa,
Komisiyo y’Umupira w’abari n’abategarugori: Kagabo Patrick,
Komisiyo y’Abasifuzi: Ruhamiriza Eric,
Komisiyo y’Amarushanwa: Kajangwe Joseph
Komisiyo y’ubuvuzi (Medical Commission): Hakizimana Moussa,
Komisiyo y’Umutekano: AIP Ntakirutimana Diane.

Nyuma yo guhagarika kwakira kandidatire, kuva tariki ya 17kugeza ku ya 22 Nyakanga hazasuzumwa izo nyandiko z’ubwiyamamaze, maze ku itariki ya 8 Kanama 2017 hemezwe abazahatanira imyanya muri Komite nyobozi ya FERWAFA.

Abakandida bazaba bemejwe bazatangira kwiyamamaza kuva tariki ya 14 Kanama kugeza ku ya 9 Nzeli 2017, ubwo hazaba habura umunsi umwe ngo habe amatora nyirizina.

Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yatorewe kuyobora FERWAFA muri Mutarama 2014, icyo gihe akaba yari umukandida watanzwe n’Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri, maze atorerwa uwo mwanya asimbura Ntagungira Celestin ‘Abega’ wari umaze imyaka ibiri ayobora inzibacyuho nyuma y’iyegura rya Maj. Gen.Kazura Jean Bosco.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kalilo

    Kuya 16-07-2017 saa 18:01'

    Nukuri degaulle wapi ntakigenda kuko ntandangagaciro afite yogukunda igihugu arangwa nitonesha nivangura makipe nkuko mwabibonye ahubwo akwiye gukurikiranwa munkiko

  2. B-BBC

    Kuya 16-07-2017 saa 14:50'

    KANDIDA WACU NZA MWITA V DEGOLE KOMERA TURAGUSHIGIKIYE ! OYE !OYE !OYE! YABA NIJORO YABA KUMANWA UZATORWA (85/%) MAZE ABANZI BAJIGINWE ,BAGANYE ,BAHEKENYE AMANYO MAZE YOSE!YOSE! ASHIRIRE MUNDA !

  3. Thousse

    Kuya 16-07-2017 saa 00:15'

    Narabivuze nzabivuga Degaulle ni umuyobozi kandi azabayobora koko abishoboye kandi uretseko mwihuma amaso mukanga kureba arashoboye pe byose azabigeraho mupinga gusa namwe muzamwemera nayo mwigira

  4. fenty

    Kuya 15-07-2017 saa 21:31'

    Nzamwita oye oye kbsa urashoboye pe bakongeze indi manda uri imfura kbsa muri make urasobanutse

  5. ema

    Kuya 15-07-2017 saa 19:36'

    Ubundise uretse abafana ba cyakindi gusa nuriya wa gicumbi ninde wundi umushyigikiye?nacyo numva ngo ni nyamukandagira mukibuga kikasa imitutu ko nabonye ntacyo yabasha kubamarira imbere ya zanaco?cyari cyabaye nyamukandagira mugishanga kikarigita ,ntabwo azayobora iteka azageraho aveho rayon izahoraho nubwo ayanga urucira uwohanze rugatwara uwomunzu

  6. Sylve

    Kuya 15-07-2017 saa 16:29'

    Ariko Uriya Munyamabanga Wa Gicumbi. Wirirwa Ari Inyumaya Degaulle,ngo Aramwamamaza. Agira Ubwenge.Arananirwa Gushaka Ukogicumbi Yakongerera Abakinnyi Amasezerano.Bakagura Na Bandi None Yibereye Munyunguze Bwite Ibyo Arimose Bimariyiki Gicumbi? Degaulle Ntashaka Iterambere Ryumupira Wamaguru. Abayibereye Munyunguze Bwite. Ahubwo Bazagenzure Neza Ko Atakoresheje Umutungo Nabi.

  7. B-BBC

    Kuya 15-07-2017 saa 16:08'

    ARIKO MWARETSE KUBA INKUNDA RUBYINO KO MUBESHYA NGO DEGOLE YISHE UMUPIRA UWABABAZA AHO YA WUHAMBYE MWAHEREKANA ?? MWARETSE IRYO TIKU! AZAYOBORA YONGERE AYOBORE MAZE TUREBE UZABABARA AZAJE MURI NYAMURAGIRA KWA RYANGOMBE NA NYABINGI! IBASABE INSINZI YO GUCURA GUSEBANYA NO KUGIRA ... DEGOLE OYE OYE OYE !!!!! 85/% .

  8. Gwiza

    Kuya 15-07-2017 saa 10:36'

    Ariko abavuga ko DeGaule ntacyo yabagejejeho muri mu biki? Ngaho se nihagire ugenda atange kandidatire maze atubwire imigabo n’imigambi ye tumuhundagazeho amajwi. DeGaule benshi bamwibeshyaho keretse gusa abamuzi. Oh Rayon... Bakwangira iki koko?

  9. john

    Kuya 15-07-2017 saa 09:38'

    ferwafa ikeneye umuyozi nyawe kdi wiyumva nk’umubyeyi w’ama equipes yose!! naho De gaule yatwangishije umupira pe!! ibintu byose byarazambye nta terambere ry’umupira wo murwanda rihari kuva de gaule akiyoboye.ni ugupfusha amafaranga ya leta ubusa gusa

  10. kubaho alphonse

    Kuya 15-07-2017 saa 09:37'

    nagende ntitumukeneye koko kumubona ayoboye muri FERWAFA ninkokubuna shitani kuri aritari iyoboye misankuru najyende ntacyo atujyejejeho!

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru