RUHAGOYACU.com

Okoko Godefroid watozaga Gicumbi yerekeje muri Congo Kinshasa

Uwahoze ari umutoza w’amakipe atandukanye mu Rwanda Okoko Godefroid yatangiye imirimo mishya mu ikipe ya Bukavu Dawa ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Congo Kinshasa.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko uyu mutoza watozaga ikipe ya Gicumbi, kuri uyu wa gatatu ari bwo yerekeje i Bukavu kurangizanya n’iyi kipe ya Bukavu Dawa yari imaze iminsi idafite umutoza, ni ko gutangira imirimo muri yo uyu munsi.

Okoko Godefroid biravugwa ko ari muri Congo KinshasaOkoko Godefroid biravugwa ko ari muri Congo Kinshasa

Umunyamabanga w’ikipe ya Gicumbi Antoine Dukuzumuremyi ntabwo yitabaga telefoni ye igendanwa, gusa umwe mu ikipe ya Gicumbi yatubwiye ko umutoza mukuru koko atari kumwe n’ikipe, ariko ko yagiye yatse uruhushya.

Uyu yagize ati: “Okoko ntabwo yakoresheje imyitozo ariko yavuye mu ikipe afite uruhushya. Amakuru yo kuba yagiye rwose ntabwo tuyazi hano”.

Okoko akaba yerekeje muri Bukavu Dawa, mu gihe amakuru yavaga muri Congo Kinshasa yavugaga ko iyi kipe yarangije kumvikana n’umutoza w’umugande Matia LULE wahoze atoza Express y’iwabo ndetse akaba n’umutoza wungirije muri Uganda Cranes.

Iyi kipe yari yarangije ku mwanya wa karindwi mu cyiciro cya nyuma cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Congo Kinshasa, ni nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere muri zone y’Uburasirazuba.

Okoko yari amaze gufatisha mu ikipe ya Gicumbi dore ko yari yanatangiye atsinda Espoir 2-1Okoko yari amaze gufatisha mu ikipe ya Gicumbi dore ko yari yanatangiye atsinda Espoir 2-1

Okoko Godefroid kuri ubu utaboneka kuri telefone ye asanganywe, yatoje amakipe menshi mu Rwanda arimo Kibuye yabanje gutoza ,muri 2008 ajya muri Kiyovu Sports, anyura muri AS Muhanga, Mukura VS ayivamo ajya muri La Jeunesse aguranye na Ruremesha Emmanuel.

Ubwo La Jeunesse yasenyukaga yari yayigejeje ku mwanya wa gatanu, Okoko yasubiye i Burundi agaruka mu Rwanda atoza Amagaju ayavamo ajya muri Musanze yavuyemo asubira muri Mukura ayivamo ajya muri Gicumbi yatozaga.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru