RUHAGOYACU.com

Okoko yerekanye ibyo agendana mu gakapu ke

Umutoza wa Gicumbi Fc, Okoko Godefroid, yeretse itangazamakuru ibyo agendana mu gakapu ahora ahetse ku mugongo, bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bibazaga.

Uyu mutoza yafashe umwanzuro wo gukuramo ibintu byose byari mu gakapu ndetse azamura n’ishati yari yambaye yerekana agapira yambariyeho ishati, anavuga ko bibaye ngombwa byose yabikuramo akamara abantu amatsiko, anasaba itangazamakuru kudasumbanya abantu.

yakuyemo byose yereka itangazamakuruyakuyemo byose yereka itangazamakuru

Ati” mujye muvuga abantu bose kimwe, ngaka (byose yabikuyemo) hari ikindi kintu mubonamo” Okoko yerekana agakapu.

Uyu mutoza yakuyemo ibintu byose byari biri mu gakapu abisuka ku meza, agaragaza ibirmo nk’ibyangombwa, imiti yandikiye na muganga, ikofi n’ibindi byari muri ako gakapu.

ati "hari ikindi mubonamo se muri aka gakapu"ati "hari ikindi mubonamo se muri aka gakapu"

Biragoye cyane kubona umutoza Okoko, yaba ari mu kazi ko gutoza cyangwa mu buzima busanzwe, adahetse aka gakapu, nawe byamugezeho ko bamwe bibaza ibirimo, ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo kubisuka hasi byose ngo amare impungenge ababyibaza.

Ahenshi aba agafiteAhenshi aba agafite

Ibi Okoko yabigaragaje amaze gutsindwa na Rayon Sports Fc (6 – 1) mu mukinow’ikirarane wa shampiyona wabereye kuri stade regional ya Kigali, kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Gicurasi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ejohajye

    Kuya 3-05-2017 saa 22:22'

    Eliza bigaragarako napapa wawe wamusakaga go uwicetse a mabiga aba ayanjunditse nurebe nabamusatse nabo babigenderamo niwasaka icyo utazi ahubwo barebeneza uwabizanye akabaza uwomuzaza nanyina cg se umwemuribo haruwabikoreshaga koko wuva abiririmba cyane???????

  2. knc

    Kuya 3-05-2017 saa 12:30'

    Ariko aba babuze ubufana ,babura byose none nukwiriza uburozi mukanwa gusa ! ni massoudi se wabaroze guhora muririmba uburozi ?nako mugihe cy’ibura ry’akazi amagambo aba menshi ,ariko mbabaze ?mwananiwe gufana equipe yanyu ????

  3. my1

    Kuya 3-05-2017 saa 10:41'

    ariko mwazajyiye mumenya ibyanyu birabacanzepe mbega manejyeka ayiweeee ahhhh masudi nibimwaro mufite mwabuze ibyomuvuga

  4. Bakunda jean claude

    Kuya 3-05-2017 saa 06:29'

    masudi nta busiga no kuri rivers yari ubufite biba ibyubusa

  5. Bakunda jean claude

    Kuya 3-05-2017 saa 06:25'

    masudi nta busiga no kuri rivers yari ubufite biba ibyubusa

  6. elyse

    Kuya 2-05-2017 saa 23:13'

    na masudi muzamusake mumakabuturaye murebeko ntabyo aba yambariye sinjya mushyira amake?????


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru