RUHAGOYACU.com

Omborenga ashobora kuzakina na Kiyovu Sports nyuma yo kwemeranywa amafaranga na APR FC

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Fitina Omborenga, ashobora kugaragara mu mukino we wa mbere wa shampiyona ari mu mabara ya APR FC, ubwo iyi kipe ye nshya izaba yisobanura na Kiyovu Sports yahozemo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Gicurasi.

Omborenga Fitina wahoze akinira ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovaquie, ntabwo yatangiranye na shampiyona dore ko ikipe ya Kiyovu Sports yavuze ko igomba kubanza kurangizanya na APR FC mbere y’uko yemererwa gukina.

Fitina yagaragaye ku mukino wa Super Cup gusa muri shampiyona yari ataragaragara mu ikipe ya APR FCFitina yagaragaye ku mukino wa Super Cup gusa muri shampiyona yari ataragaragara mu ikipe ya APR FC

Aya makipe yombi akaba yaricaye agirana ibiganiro bitari bigufi, birangira bemeranyijwe ko APR FC igomba kwishyura Kiyovu Sports miliyoni 10 akazatangwa mu byiciro bibiri, aho ku ikubitiro yahise itanga miliyoni eshanu nkuko umwe mu bo muri Kiyovu yabidutangarije.

Yagize ati: “APR FC twararangizanyije kuri Omborenga, ubu ni umukinnyi wabo. Batwemereye miliyoni 10 ariko zizatangwa mu byiciro bibiri”.

Kiyovu Sports imaze imikino ibiri itsindwa, izisobanura na APR FC kuri stade ya KigaliKiyovu Sports imaze imikino ibiri itsindwa, izisobanura na APR FC kuri stade ya Kigali

Ku ruhande rwa APR FC Kalisa Adolphe Camarade we yatangarije RuhagoYacu ko Omborenga yarangije kuba umukinnyi wabo nyuma yo kuvugana na Kiyovu gusa ko atahamya ko azagaragara ku mukino na Kiyovu Sports.

Camarade yagize ati: “Omborenga ibiganiro bya Kiyovu byararangiye twarumvikanye. Igisigaye ni impapuro twari tugitegereje zizaboneka vuba ubundi agatangira kudukinira”.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu akaba avuga ko Omborenga Fitina ubusanzwe nta masezerano yagiraga mu ikipe ya Topoľčany kuko yari yaragiyeyo nk’intizanyo, gusa iyi kipe ikaba yaragombaga gutanga impapuro zibigaragaza ari zo zizabyemeza.

Ubuyobozi bwa APR FC butangaza ko kuri ubu Fitina ari umukinnyi wabo bidasubirwahoUbuyobozi bwa APR FC butangaza ko kuri ubu Fitina ari umukinnyi wabo bidasubirwaho

Twagerageje kubaza mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda niba Omborenga azagaragara ku mukino wo kuri uyu wa gatanu, gusa ntabwo babonekaga ku murongo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Sammy

    Kuya 25-10-2017 saa 10:57'

    Match izabera regional cg nikumumena?nagirango kiyovu niyo izakira?waduha updates neza cg ukosore neza niba wibeshye!

  2. Kalisa

    Kuya 25-10-2017 saa 09:22'

    Ubundi se Kiyovu yigiraga amaki ko n’ubundi akaruta akandi kakamira!

    Harya AS Kigali ntiyari yishyuriye indege uyu muhungu imukura za Burayi? Nshimiye Joseph we se ntacyo atangaza ngo nabo babishyure? Hahahaaaaa.....


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru