RUHAGOYACU.com

Omborenga Fitina ntari ku rutonde rwa APR FC rugaragaramo umunyamahanga mu bakinnyi 26 izakoresha

Abakinnyi 26 ni bo bamaze kwemererwa ibyangombwa byo gukinira APR FC mu mwaka utaha wa shampiyona, aho aba batagaragaramo Fitina Omborenga na Martin Twizeyimana kubera ko iyi kipe itari yarangizanya na Kiyovu Sports ibafiteho uburenganzira.

Omborenga Fitina wahoze akinira ikipe ya Topolcany yo muri Slovaque, yazanywe mu ikipe ya APR FC ngo afate umwanya wa Rusheshangoga Michel werekeje muri Singida yo muri Tanzania.

Fitina Omborenga na nubu ntabwo yari yabona ibyangombwa bimwemerera gukina muri APR FCFitina Omborenga na nubu ntabwo yari yabona ibyangombwa bimwemerera gukina muri APR FC

Uyu musore ariko ntabwo yaje guhirwa n’iminsi ye ya mbere muri APR FC kuko yahise agira ikibazo cy’imvune, ndetse aho akiriye ahita agongana n’ikibazo cy’ibyangombwa aho ikipe ya Kiyovu Sports yavuze ko igomba kubanza kurangizanya na APR FC mbere y’uko yemererwa gukina.

Iki kibazo Omborenga akaba agihije na Twizeyimana Fabrice Martin na we waje aturutse muri Kiyovu Sports, gusa Ferwafa ikaba ivuga ko ibiganiro bigeze kure hagati y’amakipe yombi ku buryo igisubizo kiri buboneke mu minsi mike.

Rutayisire Jackson ushinzwe amarushainwa yabibwiye RuhagoYacu muri aya magambo: “Ikibazo cy’abo bakinnyi kiri kuganirwaho n’amakipe yombi. Turizera ko kizabonerwa umuti mu minsi mike”.

Muri iyi kipe ya APR FC kandi uyu mwaka bakaba bemeye kuzakoresha abanyamahanga mu ikipe yabo, dore ko Rukundo Denis baguze muri Uganda azakina nk’umugande, nubwo politike y’iyi kipe yakunze kuvuga ko ikoresha abanyarwanda.

Denis Rukundo azakina nk'umunyamahanga bidasanzwe muri APR FCDenis Rukundo azakina nk’umunyamahanga bidasanzwe muri APR FC

Mu bakinnyi bashya iyi kipe izakoresha kandi ntihagararamo Sibomana Abuba waguzwe muri Rayon Sports gusa aha harimo Sugira Ernest wavunitse, ndetse n’abakinnyi barindwi iyi kipe yakuye mu ishuri ryayo rya ruhago.

APR FC ikaba yirinze kugira icyo itangaza kuri ibi byose.

Abakinnyi bemerewe kuzakinira APR FC kugeza uyu munsi

1. Itangishaka Blaise [Umunyarwanda]
2. Imanishimwe Emmanuel [Umunyarwanda]
3. Ngabonziza Albert [Umunyarwanda]
4. Nshimyumuremyi Gilbert [Umunyarwanda]
5. Bakundukize Innocent [Umunyarwanda]
6. Songayingabo Shaffi [Umunyarwanda]
7. Nyirinkindi Saleh [Umunyarwanda]
8. Hakizimana Muhadjili [Umunyarwanda]
9. Nshimiyimana Imran [Umunyarwanda]
10. Nshuti Innocent [Umunyarwanda]
11. Bizimana Djihad [Umunyarwanda]
12. Twizerimana Onesme [Umunyarwanda]
13. Nsabimana Aimable [Umunyarwanda]
14. Rugwiro Herve [Umunyarwanda]
15. Ntaribi Steven [Umunyarwanda]
16. Sekamana Maxime [Umunyarwanda]
17. Kimenyi Yves [Umunyarwanda]
18. Tuyishimire Eric [Umunyarwanda]
19. Bigirimana Issa [Umunyarwanda]
20. Nshimiyimana Marc Gavin [Umunyarwanda]
21. Ntwari Fiacre [Umunyarwanda]
22. Buregeya Prince [Umunyarwanda]
23. Rukundo Denis [Uumugande]
24. Sugira Ernest [Umunyarwanda]
25. Butera Andrew [Umunyarwanda]
26. Mvuyekure Emery [Umunyarwanda]

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Umufana

    Kuya 9-10-2017 saa 21:31'

    Ubuse Fiston Nkizingabo ari hehe kandi?

  2. Dushime Pascal

    Kuya 9-10-2017 saa 17:24'

    Rukundo Denis Umugande .haaaaa!!!! Gusohora urutonde championa igeze kure bimaze iki?

  3. Gilbert UWAMUNGO

    Kuya 9-10-2017 saa 16:40'

    Twishimiye ko dufite equipe imeze neza rwose kd nziza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru