RUHAGOYACU.com

Omborenga na Mangwende ntibari mu bakinnyi ba APR FC bahatana na Police

Abakinnyi babiri bo ku mpande b’ikipe ya APR FC Fitina Omborenga na Imanishimwe Emmanuel Mangwende, ntabwo bari bugaragare ku mukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’ ikigega Agaciro kubera ibibazo by’imvune bagize.

Imanishimwe Emmanuel, we yari mu ikipe ya APR FC yatsinze As Kigali ibitego 2-0 ku munsi wa mbere w’irushanwa byasize ikipe ye ku isonga n’amanota atatu n’ibitego bibiri izigamye imbere ya mukeba Rayon Sports banganya amanota ariko izigamye igitego kimwe.

Fitina Omborenga aracyategerejwe n'abakunzi ba APR FCFitina Omborenga aracyategerejwe n’abakunzi ba APR FC

Uyu musore ariko nkuko umuvugizi wa APR FC Kazungu Clever yabitangarije RuhagoYacu, ngo yaje gukomerekera mu myitozo, bityo akaba ari busibe uyu mukino.

Kazungu yagize ati: “Imanishimwe yakomerekeye mu myitozo. Ntabwo ari buboneke ku mukino wa As Kigali gusa hari amahirwe menshi ko azakina na Rayon Sports ku mukino ukurikira”.

Imanishimwe Emmanuel yavunikiye mu myitozo yanyuma ya APR FCImanishimwe Emmanuel yavunikiye mu myitozo yanyuma ya APR FC

Undi mukinnyi utari bugaragare ku mukino wa mukanya saa 15:30 ni Fitina Omborenga iyi kipe yazanye imukuye muri Kiyovu Sports. Uyu musore we akaba ngo yarahise agira ikibazo mu ivi ahanini kuko ataherukaga gukina, aho biteganyijwe ko azatangira imyitozo ku munsi w’ejo.

Nkuko byagenze ku mukino wa As Kigali, Rukundo Denis APR FC yakuye muri KCC ni we uri bukine mu mwanya wa Omborenga, mu gihe Sinamenye Cyprien iyi kipe yakuye muri Sunrise aza gutangira ku ruhande rw’ibumoso rusanzweho Mangwende.
APR FC iri bwisobanure na Police ku mukino uri bubanze saa 15:30 kuri stade Amahoro, mbere y’uwa kabiri uri buhuze Rayon Sports na As Kigali.

Issa Bigirimana na Twizerimana Martin ni bamwe mu bitezwe ku mukino w'uyu munsiIssa Bigirimana na Twizerimana Martin ni bamwe mu bitezwe ku mukino w’uyu munsi

Abakinnyi bari buze kwisobanura na Police

Kimenyi Yves, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Nsongayingabo Shaffy, Sinamenye Cyprien, Nshimiyimana Amran, Twizeyimana Martin Fabrice, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Sekamana Maxime na Hakizimana Muhadjili.

Abasimbura

  1. Mvuyekure Emery
  2. Ntaribi Steeven
  3. Nyilinkindi Saleh
  4. Nsabimana Aimable
  5. Bakundukize Innocent
  6. Nshimiyimana Marc Govin
  7. Twizerimana Onesme
  8. Buregeya Prince
  9. Nshimiyumuremyi Gilbert
  10. Buteera Andrew
  11. Tuyishime Eric Congolais
  12. Nshuti Innocent

APR FC vs Police FC

Police FC vs APR FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Pasific Turikumwenimana

    Kuya 14-09-2017 saa 08:18'

    Ntakibinko gusebera inbereyabakeba yannick wee usizinkuru ubu nibwo ugiyekwicuza KBS gutangiranabi kwawe niryoherezo ryawe muri reyonsport kuwa 6 nibwo uzaseba byanyabyo nuwowagenderagahose ko agutengushye ngoni pierrotAPR FC uzahoruyoboye KBS. nihanganishije umuryango wa Mutuyimana Evariste numuryango wareyonsport murirusange

  2. minani jean paul

    Kuya 13-09-2017 saa 14:09'

    apr irabikora basaz

  3. munyezamu

    Kuya 13-09-2017 saa 14:03'

    None se hari aho byanditse ko ikipe zombi zikoresha system imwe? Cyangwa ni ibyo mwifuriza abatoza?

  4. munyezamu

    Kuya 13-09-2017 saa 14:03'

    None se hari aho byanditse ko ikipe zombi zikoresha system imwe? Cyangwa ni ibyo mwifuriza abatoza?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru