RUHAGOYACU.com

Omborenga na Rachid bagiye gukina muri Espagne kuri uyu wa 2

Umukinnyi Omborenga Fitina na Kalisa Rachid bari bamaze umwaka bakina mu gihugu cya Slovakia mu cyiciro cya 3, bagiye kwerekeza mu gihugu cya Espagne mu ikipe yo mu cyiciro cya 3.

Aba basore b’abanyarwanda bakinanaga mu mwaka ushize, baraza gusinya bombi amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya UCAM Murcia.

Iyi kipe yitwa Universidad Católica de Murcia Club de Fútbol (UCAM Murcia) ikina mu cyiciro cya 3 bita Segunda B, nyuma ya La Liga (Icyiciro cya mbere) na Segunda División (Icyiciro cya 2).

Omborenga Fitina na Rachid Kalisa bifuzwaga n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda, ariko bahisemo kwerekeza muri iyi kipe ya Kaminua Gatolika yi Murcia.

JPEG - 210.7 kb
Omborenga Fitina na Rachid bari kumwe na Manager w’iyi kipe hamwe n’uwabajyanye muri Espagne

Uhagarariye aba bakinnyi yabwiye RuhagoYacu ko aba bsore bishimiye cyane gusinya amasezerano muri iyi kipe kuko bayigezemo bakayishimira.

" Rachid na Omborenga bishimye kuko mbere yo kuza mu Rwanda bakoze igeragezwa muri iyi kipe." Uhagarariye Rachid na Omborenga aganira na RuhagoYacu.

" Ikipe yarabishimiye cyane, ikaba ari nayo mpanvu yakoze ibishoboka byose ibashe kubabona."

JPEG - 282.5 kb
Rachid wambaye nimero 5 na Omborenga wambaye nimero 6 bakoze igeragezwa muri iyi kipe n’abandi bakinnyi benshi, birangira mu bakinnyi 25 hashimwe 3 gusa barimo n’aba banyarwanda

UCAM Murcia umwaka ushize yari mu cyiciro cya 2 muri Espagne iza gukora amakosa iramanuka, akaba ariyo mpanvu yakoze ibishoboka byose irebe ko yakongera kuzamuka ishakisha abakinnyi bakomeye hirya no hino ku isi.

Omborenga Fitina na Rachid Kalisa babanje kugorwa no kubona ibyangombwa byo kujya i Burayi nyuma yo gusesa amasezerano muri Topolcany MFK bagatakaza uburenganzira bwo kuba i Burayi.

Aba bakinnyi baje kongera gusaba ibyangombwa bahereye hasi, bakaba baramaze kubibona. Kuri uyu wa kabiri nibwo barafata rutemikirere berekeze i Murcia.

Iyi kipe imaze imyaka 18 ishinzwe na Kaminuza Gatolika y’i Murcia muri Espagne.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jean cluade

    Kuya 10-08-2017 saa 12:35'

    barafinda ?fc iyokipe niyo mucicyiro cyaka ngahe

  2. annet

    Kuya 9-08-2017 saa 08:00'

    Venuste Niyotwagira !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Ibyo bitutsi utukana muri sport hari aho biba, ese ko utari umukinnyi ntube numufana uri iki muri sport??

    UZIKO WAGIRANGO WAROROWE NTIWAREZWE cyakora ukwiriye kuba umufana wayakipe yanyu yibirara byabuze umuco Nyarwanda, bazabashyirire ruburere naho uburara bwo mwaraminuje!!! gusa mugira ubwenge buzira ubushishozi !!!!!!!!!!

  3. dudu

    Kuya 8-08-2017 saa 16:35'

    Gihanya mwakoze kugikwepa basha mwakoze cyane numvaga ngo kirabashaka

  4. seba

    Kuya 8-08-2017 saa 14:47'

    kwisi yose birazwi ikipe mbi reyo uyumwana yduhayindavyi yanze kwiyanduza kuko yarabimenye ko ntakipe iyirimo

  5. Venuste Niyotwagira

    Kuya 8-08-2017 saa 10:54'

    Thousse weeeeee...... reka kwibeshya
    Kuko barafinda fc ntakerekezo ifite uretse gushimisha ikipe yimana ahubwo Kiyovu nikaze imyitozo kuko niyo muhanga yakwisaza yasimbura
    Made in rwanda f.c
    gitindi f.c
    Bana bato f.c
    Gisambo f.c
    Barafinda f.c
    Ubwo ndavuga nyamukandagira mukibuga kigahinduka isayo
    APR. f.c oye oye oyeeeeee!!!!!!!!!!!!!
    Tukurimbere komeza utere inyuma.!

  6. Thousse

    Kuya 8-08-2017 saa 07:54'

    Ariko mushishikazwa nubusa iyo kipe utuka ntakibazo ifite abakinnyi barahari kandi benshi bashoboye kandi nziko nabo Rayon irimo kugenderaho ari abo twaretse ahubwo mwe mutegereze murebe ko muzashimaho Twebwe turakomeye APR Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  7. Tuyishimire Daniel

    Kuya 8-08-2017 saa 05:43'

    Rayon Yacyu Iratsinda Ibitego Bibiri Kurikimwe Murakoze Mumbarize Amakuru Unied

  8. ema

    Kuya 8-08-2017 saa 03:13'

    ko numvaga c ngo bazajya muri barafinda fc byahezehe c wa!!nakumiro noneho c gihanya cyirajyahe mwokabyaramwe cyeretse dogori niyiba amajwi akajya agifasha nahubundi gicumbi izagihecyenya


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru