RUHAGOYACU.com

Omborenga wakurikiranye imyitozo ya APR FC ashobora kwerekeza muri iyi kipe kuri uyu wa 2-Amafoto

Umukinnyi w’umunyarwanda Omborenga Fitina kuri uyu wa kabiri yakurikiranye imyitozo y’ikipe ya APR FC ku kibuga cyo ku Kicukiro, aho ashobora kuza guhita anasinyira iyi kipe amasezerano kuri uyu munsi.

Uyu myugariro w’umunyarwanda wari umaze umwaka akina mu gihugu cya Slovakia mu cyiciro gishize, aho yerekeje we na bagenzi be barimo Iranzi Jean Claude na Kalisa Rachid.

Uyu mukinnyi yari yerekeje mu gihugu cya Espagne gukora igeragezwa mu ikipe yo mu cyiciro cya 3 yitwa UCAM Murucia ari kumwe na Kalisa Rachid, ariko ntibyaza gukunda ko aba bakinnyi bafatwa n’iyi kipe, bagaruka mu Rwanda.

JPEG - 176.7 kb
Omborenga yari muri sitade ubwo imyitozo yabaga

Uyu musore akaba yifuzwa cyane n’ikipe ya AS Kigali ndetse na APR FC, ariko RuhagoYacu ikaba ifite amakuru yizewe ko Omborenga ashobora gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuri uyu wa mbere.

Uyu mukinnyi akaba yakurikiranye imyitozo yose ya APR FC kuri uyu wa mbere ku Kicukiro, irangiye aramanuka yicarana n’abayobozi ba APR FC bagirana ibiganiro, byaje kuba ngombwa ko butangiye kwira ahagana mu ma saa 18H, yinjiye mu mudoka agakomeza ibiganiro nabo.

JPEG - 193.2 kb
Abakinnyi basoje imyitozo nawe bamusuhuje yicaranye n’abayobozi
JPEG - 219.7 kb
Omborenga yaje kumanuka ku kibuga, aganira n’abayobozi ubwo imyitozo yari imaze kurangira

Ahagana saa 18H30 nibwo Omborenga ahise ajyana n’umunyamabanga mukuru wa APR FC ibiganiro amaze kubisoza n’abayobozi, bishoboka ko agiye gusinya amasezerano.

JPEG - 216 kb
Nyuma y’ibiganiro Omborenga yafashe agafoto n’umutoza we mushya Jimmy Mulisa

Iyi myitozo yitabiriwe n’umuyobozi w’ikirenga wa APR FC Gen James Kabarebe, wari kumwe n’umuyobozi w’ikipe Major Gen Musemakweli Jacques, n’abandi bayobozi b’ikipe.

Omborenga Fitina akaba araza gusiba icyuho cyasizwe na Rusheshangoga Michel werekeje mu ikipe ya Singida FC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NAMAN

    Kuya 29-08-2017 saa 11:10'

    ahhahahahahahaahahaha!ababbose bavuze hano nabakeba nabuze numwe wa apr arikojyewe rekambasubize apr ntago arigasenyi,simukura,kiyovu,police,nandi yose ntavuze haruguru ifite ikora mwikwigora muvuga meshi uzi gukoresha umuntu ntumuhembe umuntu aravunika ntavuzwe akavuzwa nabandi ubwose muribaziki ntimukavuge ibypomutaza

  2. Joseph

    Kuya 28-08-2017 saa 21:55'

    APR Nikipe Ihorana Amashari Sinemezako Abakinnyi Igura Iba Ibakeneye Ahubwo Nuguhima Amakipe No Kwica Iterambere Ry’ Abakinnye.

  3. gasana eric

    Kuya 28-08-2017 saa 21:07'

    muransetsa ngo itike as kigali yoherereje ombalenga? ayaguzwe muhadjiri c cgwa onesime wigeze umenya irengero ryayo? rero ngo baratijwe da! !!! igikuru nuko umusore w’umunyekongo (fitina ombalenga) yamaze kugaruka murwanda kandi akaba yageze muri apr sha, abo ba eric na joseph bahekenye bougie cgw biyahure

  4. sna

    Kuya 28-08-2017 saa 19:06'

    Aya Nakuru no ugufundikanya.Ubwo SE itike yohetetejwe na AS Kigali iburijwemo?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru