RUHAGOYACU.com

Papy warekuwe na APR FC ashobora kwerekeza muri Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati Sibomana Patrick yarekuwe n’ikipe ya APR FC kuri uyu wa mbere, akaba ashobora gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri.

Uyu mukinnyi wari umaze imyaka 4 mu ikipe ya APR FC, kuri uyu wa mbere nibwo yahawe urupapuro rumukura mu ikipe ya APR FC, hakaba hari amahirwe menshi ko yasinya amasezerano muri Rayon Sports kuri uyu wa kabiri.

JPEG - 126.2 kb
Patrick Sibomana ni umwe mu bakinnyi bakina imbere ku mpande, bafite imoso ityaye

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uyu musore yari akifuzwa na APR FC, ariko agasanga bishobora kuzamugora gukomeza gutera imbere muri iyi kipe, kuko atari akibona umwanya wo kubanza mu kibuga.

Patrick Sibomana ntabwo yigeze agaragara mu mikino y’igikombe cy’Amahoro ya 1/2 n’umukino wa nyuma, akaba ariho yasanze atagifite amahirwe yo gukinira iyi kipe, ahitamo gusaba ubuyobozi kuba bwamureka akerekeza ahandi.

JPEG - 74.9 kb
Sibomana Patrick ashobora kwiyunga kuri Rutanga Eric bakuranye i Remera

Kugenda abura umwanya mu ikipe ya APR FC byamuviriyemo no gutakaza umwanya mu ikipe y’igihugu Amavubi, yaba ikipe nkuru ndetse n’ikipe y’abakina imbere mu gihugu iri guhatanira tike ya CHAN.

JPEG - 168.3 kb
Uyu musore yabanje kugira ibihe byiza muri APR FC kugeza yisanze atakibona umwanya wo gukina

Gusa bamwe mu bayobozi ba APR FC ntibifuzaga ko uyu musore yarekurwa na APR FC, akaba yari yanemerewe amafaranga menshi ngo yongere amasezerano, ariko we ahitamo gushakira aho aho yabona umwanya wo kujya mu kibuga.

Sibomana Patrick yagiranye ibiganiro na Rayon Sports, biza gukomwa mu nkokora no kuba yari yaratinze kubona urupapuro rumukura muri APR FC, ndetse hari n’amakipe yari akimushaka ku mugabane w’i Burayi.

JPEG - 264.1 kb
Yari amaze iminsi aba ku ntebe y’abasimbura

RuhagoYacu yunva ko uyu musore ashobora kuza guhabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, agasinya amasezerano y’imyaka 2.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Manuco

    Kuya 20-07-2017 saa 20:13'

    Ariko harigihe mbona comments z’umuntu nkibaz ubumenyi afite kubyo avuga bikanyobera
    Nkuyu ngo ni
    Danny uwamubaza aho azi abo bakinnyi mbere yuko bavetera yabimenya???
    Nonese nigute umukinnyi azamukita muri Academie ntahandi yakinnye warangiza uti ikipe yishe impano
    Ese buriya Gasenyi niyo itabaveteza ra!!!
    Yves ari gukina hehe harya?
    Rwababyaye ageze he atera imbere???
    Alexis NKOMEJE umwana warufite umupira mukamushegera aro hehe?
    Plz barayon mujye mugabanya ubucucu bwuzuye ubugome

  2. giramata

    Kuya 20-07-2017 saa 12:02'

    papi ntago mukimubonye abareyo muba mwacejeje mbere yumuziki mukivamo none murasebye

  3. karegeya pascal

    Kuya 20-07-2017 saa 01:05'

    Papy byaba byarangiye muri rayon mutubwire twamuhaye ikaze iwacu muri rayon

  4. Danny

    Kuya 19-07-2017 saa 19:47'

    Erega kuvuga ukuri ntibyica umutumirano APR iveteza talents z’ abanyarda(ex: Papy, Nova, Rutanga, etc..). Normally, abasore bacu mujye mumenya ubwebge, iyo ushaka kwagura carriere ujya muri Rayon sport, washaka cash ukajya muri APR ariko ufite ubwenge ntiwakwica carriere yawe .

  5. Japoro

    Kuya 18-07-2017 saa 19:25'

    Papy Sibomana Turamwegukana Aba Rayon Naho Apr Yo Nta Mahirwe Itanga Kubakinnyi Nkaba Bafite Ikizere Muri Rayon Nahabwe Umwanya Gusa Urebe Ko Atajya No Hanze

  6. Yves

    Kuya 18-07-2017 saa 19:08'

    kbs ndamwemeye tumuhaye ikaze muri rayon naze abikore asimbure savio

  7. salsa

    Kuya 18-07-2017 saa 12:11'

    niyigendere ntabwo yakinana Savio As Kigali igiye kudutiza muhajiri na jihadi igire who uzajya ubanzamo.

  8. haguma

    Kuya 18-07-2017 saa 09:27'

    uwomwana yararimo azima , kandi imoso ye iraryana, naze muri rayon bongere bamutyaze , azi kureba kure ndamwemeye.

  9. fenty

    Kuya 18-07-2017 saa 09:21'

    Papy nagende kbsa gsa ikiza nuko yakwigira hanze kbsa naho muri apr ntawe yari kwicaza kbsa nagende aho azabanza nitubona yongeye gukara nubundi azagaruka

  10. Teddy

    Kuya 18-07-2017 saa 08:38'

    Papy genda ariko ntutubaniye Gusa wari ukwiye kujya hanze naho muri gasenyi uzababarirayo. Gusa ariko unamenyeko utari kamara muri gitinyiro.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru