RUHAGOYACU.com

Papy wavunitse igufa aramara amezi 2 hanze y’ikibuga

Umukinnyi w’umunyarwanda Sibomana Patrick, uherutse kwerekeza ku mugabane w’i Burayi mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Belarus, yagize invune ikomeye, iraza gutuma amara amezi 2 adakandagira mu kibuga.

Uyu musore wahoze mu ikipe ya APR FC akaza kubengukwa n’iyi kipe mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, yaje kuvunika bikomeye mu mukino wabaye kuri iki cyumweru, ugahuza ikipe ya Shakhtyor ikinamo Papy, inganya na Dinamo Brest ibitego 2-2.

" Ni umukino twakinnye kuri iki cyumweru wari ukomeye cyane, naje gushaka gucika umukinnyi antega akaguru mpita ngira invune ikomeye." Patrick Sibomana aganira na RuhagoYacu kuri uyu wa mbere.

" Ni invune ikomeye kuko ngomba kumara ibyumweru 8 hanze y’ikibuga nkurikije ibyo baje kumbwira kwa muganga, nyuma yo guca mu cyuma."

JPEG - 40.3 kb
Papy yavunitse igufa nk’uko byagaragajwe n’ifoto nyuma yo guca mu cyuma

Uyu musore waguzwe ngo afashe iyi kipe guhanganira igikombe cya shampiyona agize invune igihe kibi, kuko kuri ubu barusha ikipe ya Dinamo Minsk ya 2 inota 1, mu gihe ifite umukino w’ishiraniro mu mpera z’iki cyumweru, izahuramo na BATE Borisov ya 3.

JPEG - 32.4 kb
Papy wari umukino wa 2 yakinaga

Wari umukino wa 2 gusa uyu rutahizamu w’umunyarwanda akiniye iyi kipe, akaba agize amahirwe macye, agahita avunikiramo.

Papy nta gihindutse yagaruka mu kibuga hasigaye iminsi 3 gusa shampiyona ikarangira.

JPEG - 38.3 kb
Ikipe ya Patrick yanganyije uyu mukino yaje gutakazamo na Patrick Sibomana
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ruth

    Kuya 22-08-2017 saa 07:54'

    ARIKO IBI NIBIKI BIRIGUFATA ABA BANA BO MURI APA FC ? NYAMARA WABONA INDANI ATARI SHYASHYA!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru