RUHAGOYACU.com

Patrick Sibomana ‘Papy’ yibarutse umukobwa

Umunyarwanda ukina muri FC Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus, Patrick Sibomana ‘Papy’ n’Umugore we, Uwase Housnat bibarutse umukobwa.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2018, Patrick Sibomana yitwa ‘Papa Bebe Hosny’ nyuma y’aho umugore we Uwase Housnat yibarutse umwana w’umukobwa nyuma y’amezi 9 bahamije isezerano ryo gukundana babana nk’Umugabo n’umugore.

Sibomana Patrick kuri FacebookSibomana Patrick kuri Facebook

Kuwa 20 Gicurasi 2017 ni bwo Sibomana na Uwase bahamije isezerano ryo gushyingirwa mu idini ya Islam.

Nyuma y’igihe gito arushinze na Uwase, Sibomana yahise yerekeza ku mugabane w’u Burayi mu igeragezwa mu ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk muri Belarus, muri Kanama uwo mwaka ahita anayisinyira amasezerano yo kuyikinira imyaka 3 avuye muri APR FC.

Nyuma yo kumva bidakwiye ko aba kure y’umugore we kandi atwite, Patrick Sibomana yahise amwimura na we amusanga muri Belarus mu kwezi k’Ukwakira 2017.

Sibomana Patrick na Uwase bakundanye imyaka isaga itanu mbere yo gushakanaSibomana Patrick na Uwase bakundanye imyaka isaga itanu mbere yo gushakana

Babayeho mu munyenga mbere yo gushakana kugeza ubuBabayeho mu munyenga mbere yo gushakana kugeza ubu

Patrick Sibomana ni umukinnyi ubanzamoPatrick Sibomana ni umukinnyi ubanzamo

Akimara gutangira shampiyona umwaka ushize yahise avunikaAkimara gutangira shampiyona umwaka ushize yahise avunika

Yamaze hafi amezi atatu arwaye imvuneYamaze hafi amezi atatu arwaye imvune

Umugore we yageze aho amusanga muri BelarusUmugore we yageze aho amusanga muri Belarus

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mugisha

    Kuya 2-02-2018 saa 12:35'

    conglats!!! kd musubireyo ntamahwa bro

  2. Germain

    Kuya 2-02-2018 saa 11:26'

    Siboma Kura Ujye Ejuru Impunduuuu(nimwonkweeeee)


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru