RUHAGOYACU.com

Patrick Sibomana uzatangira imyitozo mu cyumweru gitaha, arakira umugore we i Burayi mu mpera z’iki cyumweru

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba anakina mu ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya Slovakia, aratangira imyitozo ku wa mbere z’icyumweru gitaha, nyuma y’iminsi myinshi yaravnitse.

Patrick Sibomana bakunda kwita "Papy" amaze hafi amezi 2 agize invune ikomeye ku kirenge cy’ibumoso, akaba yarahawe ibyumweru 10 adakoza umupira ku kirenge, ariko inkuru nziza ni uko uyu musore agiye kugaruka m kibuga vuba.

" Ndaho meze neza buhoro buhoro, ntangiye kugenda noroherwa." Papy wahoze akinira ikipe ya APR FC, aganira na RuhagoYacu.

" Natangiye imyitozo yoroheje, ariko mu cyumweru gitaha nta gihindutse ndatangira imyitozo na bagenzi banjye, ni ikintu cyiza cyane kuri njye."

JPEG - 72.3 kb
Papy aratangira imyitozo ku wa mbere w’icyumweru gitaha na bagenzi be

" Muri iyi minsi ishize naravunitse ikipe yakomeje kunyitaho baranvuza neza, ku buryo nanjye nizeye ko nzagaruka mfite imbaraga, nkanafasha ikipe yanjye gukomeza kwirukanka ku gikombe."

Uyu mukinnyi yagaragaye mu mikino 3 gusa mbere yo kuvunika. Akaba yarishimiwe bikomeye n’ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk, ndetse bishobora no guha amahirwe abandi bakinnyi b’abanyarwanda mu gihe kiri imbere, nabo bakaba bajya ku mugabane w’i Burayi.

" Ikipe yanjye yaranyishimiye cyane, kuko nahise ntangira no kujya mu kibuga ndakina, ndetse banatungurwa no kubona umukinnyi w’umunyarwanda ukina nkanjye." Patrick Sibomana aganira na RuhagoYacu kuri iki cyumweru.

" Yaba abo nagiye nsanga n’abanshakiye iyi kipe, barishimye cyane ku buryo hari abandi bakinnyi ndi kubarangira, bikaba bishoboka ko mu minsi ya vuba nabo bazaza gukina hano i Burayi."

JPEG - 104.5 kb
Umufasha we araba amwakira muri Belarus mu mpera z’iki cyumweru
JPEG - 54.5 kb
Papy aherutse kurushinga muri Gicurasi uyu mwaka

Uyu musore kandi yabwiye RuhagoYacu ko yishimiye ko ikipe ye yaoze ibishoboka byose ikaba igiye kumutwarira umufasha ku mugabane w’i Burayi.

" Umufasha wanjye araza hano muri Belarus kuri iki cyumweru (Tariki ya 15Ukwakira) ku buryo nabyo ari byiza kuri njye, bikazamfasha gukomeza kwitwara neza mu gihe kiri imbere."

Papy yabwiye RuhagoYacu.com ko igihugu ari cyiza ndetse anabayeho ubuzima bwiza, ikibazo kimwe cyamugoye kugeza kuri ubu ari ikibazo cy’Ururimi aho bavuga ikirusiya, ibindi byose nta kibazo amaze kumenyera, akaba yizeye ko umufasha awe nahagera bizarushaho kumubera byiza.

JPEG - 37.6 kb
Uwase Housnat Soultan na Papy bashinze urugo nyuma y’imyaka 5 bakundana

FC Shakhtyor Soligorsk iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Belarus, ikaba irusha ikipe ya 2 BATE Borisov iri no mu itsinda rimwe na Arsenal muri Europa Ligue, amanota 2, mu gihe hasigaye imikino 7 shampiyona ikarangira.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Elie

    Kuya 9-10-2017 saa 11:58'

    yooooooohhhhhh.
    sha papy, barakunkumbuje pe, ark nizere ko nugaruka uzazana izindi mbaraga kuko burya biragorana kuva mu mvune ugahita usubira Ku rwego wari uriho, gusa uwiteka azabigufashamo, I know


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru