RUHAGOYACU.com

Patrick Sibomana yakinnye bwa mbere muri Belarus batsinda 3-0

Umukinnyi w’umunyarwanda; Patrick Sibomana yafashije ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk kuguma ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Belarus, ni nyuma yo gutsinda FC Minsk ibitego 3-0.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, wagaragayemo Patrick Sibomana uherutse gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri FC Shakhtyor Soligorsk nyuma yo kuva muri APR FC, ndetse ni ku nshuro ya mbere yakiniraga iyi kipe ye nshya.

No 12 Patrick Sibomana ari mu bakinnyi babanje mu kibuga kuri uyu mukino ndetse anitwara nezaNo 12 Patrick Sibomana ari mu bakinnyi babanje mu kibuga kuri uyu mukino ndetse anitwara neza

Vitali Lisakovich yafunguye amazamu ku munota wa munani w’umukino, Tomslav Kiš atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 48 mbere y’uko Dražen Bagarić ukomoka muri Croatia, atsinda igitego cya gatatu.

Wari umukino wa mbere kuri Pappy muri shampiyona ya BelarusWari umukino wa mbere kuri Pappy muri shampiyona ya Belarus

FC Shakhtyor Soligorsk ikaba ikomeje kuyobora shamppiyona ya Belarus n’amanota 43 nyuma y’imikino 18 bamaze gukina, barurusha amanota atatu ikipe ya Dinamo Minsk iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 40 nyuma yo gutsinda Torpedo BelAZ igitego 1-0, naho Bate Borisov ifite amanota 39 ku mwanya wa gatatu.

FC Minsk bakinaga uyu munsi yo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 15 gusa mu makipe 16 agize iyi shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Mu mpera z’icyumweru gitaha, FC Shakhtyor Soligorsk ya Sibomana Patrick izakirwa na Dinamo Brest ku Cyumweru, iyi yo ikaba iri ku mwanya wa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bbbbbbb

    Kuya 14-08-2017 saa 23:03'

    Inama nakugira nigukora cyane ukirinda itangazamakuru rya buri kanya utazamera nka basugira na bandi ntabuze

  2. senga celeste kaylor

    Kuya 14-08-2017 saa 09:14'

    mwaramutse! turishimye cyne kubona aho pappy asigaye abanzamo kdi muri championa nziza ibyo bigatuma ikipe yigihugu yacu ibona competition mubakinnyi nka iranzi,pappy na savior.
    tumwifurije amahirwe masa!

  3. MUHOZA Didier

    Kuya 14-08-2017 saa 06:17'

    patrick oyeee! yahisemoneza kujya muri beraus kuko ni champion ikomeye ku isi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru