RUHAGOYACU.com

Patrick Sibomana yashavujwe no kudatwara shampiyona ya Belarus, ashimishwa n’uko agiye gukina Europa League

Shampiyona mu gihugu cya Belarus Vysheyshaya Liga yasojwe mu mpera z’iki cyumweru gishize, ikipe ya BATE Borisov yegukana igikombe cya shampiyona cya 14, kikaba igikombe cya 12 itwaye yikurikiranya muri iki gihugu.

Muri iki gihugu hakina umukinnyi w’umunyarwanda Patrick Sibomana ukina mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk amazemo amezi 5.

Iyi kipe y’uyu musore yayoboye urutonde rw’agateganyo igihe kinini, ariko iza kunanirwa mu minsi ya nyuma, itakaza umwanya wa mbere muri shampiyona ya Belarus.

JPEG - 41.4 kb
Papy yageze muri Balarus ahita atangira gukina muri iyi kipe

"Ni agahinda gakomeye kuri njye na bagenzi banjye dukinana hano kuko bari barakoresheje imbaraga zose ngo turebe ko twatwara shampiyona uyu mwaka." Sibomana Patrick, aganira na RuhagoYacu.

Uyu musore we na bagenzi be barangije ku mwanya wa 3 muri shampiyona ya Belarus, bakaba batakaje umwanya wa mbere mu minsi 3 ya nyuma ya shampiyona.

" Aha umupira uteye imbere cyane, ni ubwo mu Rwanda nakinaga ahantu heza bita ku bakinnyi, ariko aha ni urundi rwego, ni amahirwe akomeye kuba narabashije kuza gukina aha."

JPEG - 45.9 kb
Iyi mvune yatumye uyu musore amara amezi 3 hanze y’ikibuga

" Ntabwo uyu mwaka nakinnye imikino myinshi, ariko umwaka utaha ndizera ko imikino izaba myinshi kurushaho."

Uyu musore yagiye muri iyi kipe mu mikino yo kwishyura ahira atangira gukina, ariko aza kugira imvune yatumye amara amezi 3 hanze y’ikibuga.

JPEG - 64.3 kb
Sibomana Patrick yagarutse mu kibuga habura iminsi micye shampiyona ikarangira

Patrick Sibomana wahoze akinira APR FC, avuga ko n’ubwo batabashije kwegukana shampiyona yishimiye kuba bagiye gukina imikino y’igikombe cya Europa.

" Ni intambwe ikomeye kuri njye gukina irushanwa rikomeye nk’iri rya Europa League, kuko biguha ubundi bunararibonye."

JPEG - 110 kb
Papy na bagenzi be batakaje igikombe mu minsi 3 ya nyuma ya shampiyona

" Nugukomeza gukora nkatera indi ntera nkahesha ishema igihugu cyanjye n’ikipe y’igihugu nkayifasha uko nshoboye muri rusange."

JPEG - 85.2 kb
Papy ateganya kuza mu kiruhuko mu kwezi gutaha n’umufasha we
JPEG - 287.4 kb
Muhire Kevin (Ubanza iburyo) na we azasinya amasezerano muri iyi kipe mu kwezi kwa mbere

Uyu mukinnyi yabwiye RuhagoYacu ko mugenzi we Muhire Kevin ikipe yamushimye nawe, akaba azasinya amasezerano umwaka utaha mu kwezi kwa mbere, agahita atangira gukinira iyi kipe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru