RUHAGOYACU.com

Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze

Amakipe ya APR FC na Rayon Sports azabanza gukinira hanze mu mikino ya 1/2 cy’igikombe cy’amahoro 2017, iyi izakomeza mu mpera z’iki cyumweru no kuwa Mbere w’icyumweru gitaha.

APR FC yabonye itike ya ½ isezereye Bugesera FC ku bitego 5-1 mu mikino yombi mu gihe Rayon Sports yakuyemo Police FC kuri uyu wa Gatatu.

Ku mukino wa mbere wa ½, Espoir FC yasezereye Marines FC, izakira Rayon Sports mu mukino ubanza uzabera i Rusizi ku Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017, naho uwo kwishyura ubere i Kigali tariki ya 28 Kamena 2017.

Undi mukino wa ½, uzahuza Amagaju FC yasezereye As Kigali, azakira APR FC mu mukino ubanza uzabera i Nyamagabe kuwa Mbere tariki ya 26 Kamena 2017 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 29 Kamena 2017.

FERWAFA yatangaje igihe imikino ibanza ya 1/2 izaberaFERWAFA yatangaje igihe imikino ibanza ya 1/2 izabera

Umukino wa nyuma uzahuza amakipe azaba yatsinze mu mikino yombi ya ½, uzaba kuwa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017, aho ikipe izegukana igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, izahabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, inabone itike yo guhagarira u Rwanda muri CAF Confederation Cup y’umwaka utaha.

Rayon Sports yatwaye shampiyona y’uyu mwaka, ikaba inafite igikombe giheruka cy’amahoro, niramuka itwaye n’icy’uyu mwaka, Police FC yabaye iya kabiri muri shampiyona, ni yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2018.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. MAYANDJA

  Kuya 24-06-2017 saa 20:12'

  MUREKE MBASETSE MWEMBI NTZ UZAKANDAGIRA KURI FINAL AHUBWO MUZAHANGANIRA UMWANYA WA,3,NAHO FINAL NI AMAGAJU NA ESPOIR MAZE IGIKOMBE GITAHE MUBURENGERAZUBA NAHO MWE MUHUGIYE MUMANDAZI!

 2. cggg

  Kuya 23-06-2017 saa 14:27'

  Uwitwa Simon arantangaje cyane ntabwo ariko nabyumvaga. Burya sekoko Apr niyo ugize championat yacu? ubuse ubajije Azam tv nayo niko yasubiza? Njye mbona azam iba ishaka kwerekana match za rayon kabone n’iyo Apr yaba yakinnye.Ikindi FIFA ajya kuza mu Rwanda banupangiye match ya rayon. Muri make rero umupira wacu ucuruzwa na Rayonsport.

 3. ezechiel

  Kuya 23-06-2017 saa 13:32'

  apr nibisazwe gutupagasenyi tuzayica tuyicarie apr 2 -0 gasenyi

 4. samwuel

  Kuya 23-06-2017 saa 11:37'

  ntakabuza tugomba kubaga ikigurube cyacu ubundi tukabyina itsinzi nkibisazwe kd gacanga irabiz ko intar itajya ikinishwa

 5. MUGABO

  Kuya 23-06-2017 saa 10:59'

  Iby’abafana biransetsa! ubu se aba Rayon naba APR ko numva mwivuze mwivovose niki kibemeza ko muzahurira final? Mushobora kwisanga muviriyemo rimwe.

 6. simon

  Kuya 23-06-2017 saa 08:42'

  hahaaa!! abarayon muransetsa, ariko mutekerezako APR ariyo igize champion yacu ?mwayanga,mwayikunda,muzahora inyuma yayo nk,ikote.

 7. Havugimana

  Kuya 23-06-2017 saa 07:52'

  Mureke kubyina mbere yu musiki ku finali izaba ari umuriro

 8. Sylve

  Kuya 23-06-2017 saa 03:46'

  Mugisha we Ibyo Uvuga Namagambo,kandi Ayo Magambo Ntajya Mukibuga.Ngo Muzatwereka Ko Muturenzeho? Kuri Final Se yumwaka ushije komutabitwere tse? ntitwariduhari? Diara ntiyabakoze mumajimbiri ibigambo mwavugaga bikarangirira aho.nuburero mwitonde igikombe ntawuzi izagitwara,ayo namagambo.

 9. Amagie

  Kuya 22-06-2017 saa 23:07'

  Muhure mwa bikona mwe, Imana ya aba rayosport irahari. Urucira mu kaswo rugatwara nyoko. Bye

 10. reyon bugeshi

  Kuya 22-06-2017 saa 22:28'

  umva niba mufana igkona burimunsi muzajya mwirirwa mutariye.

 11. 1 | 2


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru