RUHAGOYACU.com

Peace Cup 2018: Amakipe 27 muri 32 azakina 1/16 araye amenyekanye

Imikino y’ijonjora ry’ibanza mu gikombe cy’Amahoro 2018 cyatangiye kuri uyu wa Kabiri yasize amakipe ya Kirehe FC na Miroplast FC zo mu cyiciro cya mbere zibashije gukomeza muri 1/16, izi ziyongera ku yandi makipe yo mu cyiciro cya kabiri yatsinze imikino yayo.

Amakipe yose uko ari 22 yabanje muri iki cyiciro, 11 yatsinze niyo yakomeje muri 1/16, aya agomba kwiyongeraho atanu yatsinzwe bidakabije, akaba 16 maze na yo akiyongera ku yandi makipe 16 yari yabashije kugera muri 1/8 cy’iri rushanwa mu mwaka ushize.

Uko amakipe yatsindanye mu ijonjora ry’Ibanze rya Peace Cup 2018

Aspor FC 0-1 Unity FC
Kirehe FC 1-0 Interforce FC
Miroplast FC 4-1 UNR FC
Etoile de l’Est 3-0 SEC FC
Hope FC 3-1 Nyagatare FC
Heroes FC 1-0 Gitikinyoni FC
Vision FC 3-0 Rugende FC
Intare FC 0-0 Vision JN FC (*Pens.5-3 )
Pepiniere FC 3-2 Gasabo United
United Stars 4-0 Akagera FC
Rwamagana City 0-1 Esperance

Miroplast FC yasezereye UNR FC ikatisha tike ya 1/16 (Foto: Hardy- Ububiko)Miroplast FC yasezereye UNR FC ikatisha tike ya 1/16 (Foto: Hardy- Ububiko)
Unity FC yatsinze Aspor FC igitego 1-0 kuri uyu wa Kabiri/ Foto: Julius- Ububiko)Unity FC yatsinze Aspor FC igitego 1-0 kuri uyu wa Kabiri/ Foto: Julius- Ububiko)

Uretse amakipe atanu yatsinzwe neza agomba kwemezwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuwa Gatatu, wongeyemo n’ikipe ya Sorwathe FC, amakipe akomeje muri 1/16 nyuma y’iyi mikino ni: Unity FC, Kirehe FC, Miroplast FC, Etoile de l’Est, Hope FC, Heroes FC, Vision FC, Intare FC, Pepiniere FC, United Stars na Esperance FC.

Aya aje yiyongera ku yandi yari yabashije kugera muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro giheruka ari yo: APR FC (yatwaye igikombe), Amagaju FC, AS Kigali, AS Muhanga, Bugesera FC, Kiyovu Sports, La Jeneusse, Mukura Victory Sports, Musanze FC, Gicumbi FC, Marines FC, Etincelles FC, Espoir FC, Rayon Sports, Police FC na Sunrise FC.

APR FC yegukanye igikombe giheruka itsinze Espoir FC ku mukino wa nyumaAPR FC yegukanye igikombe giheruka itsinze Espoir FC ku mukino wa nyuma

1/16 kizakinwa tariki ya 3/4 Gashyantare na 6/7 Gashyantare 2018 mu gihe bazagaruka mu kibuga bakina 1/8 hagati ya tariki ya 21-22 Gashyantare na 14-15 Werurwe mu kwishyura.

Imikino ya 1/4 izaba hagati ya tariki ya 22 na 23 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura yo izakinwa tariki ya 12 Kamena 2018.

Amakipe azaba yabashije gukomeza, azakina imikino ibanza ya 1/2 tariki ya 26 n’iya 27 Kamena, iyo kwishyura ibe tariki ya 30 Kamena no ku ya 1 Nyakanga mbere y’uko umukino wa nyuma ukinwa tariki ya 4 Nyakanga 2018.

Ikipe izegukana igikombe cy’Amahoro muri uyu mwaka wa 2018, izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka utaha wa 2019.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Umugwaneza Hazard Pacifique

    Kuya 30-01-2018 saa 22:42'

    ejo nayehe makipe ahari


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru