RUHAGOYACU.com

Peace Cup 2018: Amakipe azakina 1/16 yamenyekanye, Giticyinyoni ikomeza haterewe igiceri

Imikino y’ijonjora ribanza ku makipe 11 yari yatsinzwe, yabaye kuri uyu wa Kabiri, yasize amakipe ane ahita akomeza muri 1/16 mu gihe undi mwanya wegukanwe na Gitikinyoni FC hitabajwe igiceri.

Nyuma y’uko kuwa Kabiri hari hamenyekanye amakipe 27 muri 32 azakina 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryashyizeho uburyo amakipe yatsinzwe yagombaga guhura kugira ngo hamenyekane andi atanu azakomeza muri 1/16.

Uko amakipe yatsindanye mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatanu

  • Vision JN 0-2 Sorwathe Fc
  • Gasabo Fc 3-0 Akagera Fc
  • Aspor Fc 2-0 SEC Fc
  • Interforce Fc 2-1 Rugende Fc
  • Giticyinyoni Fc 2-1 UR Fc
  • Rwamagana City Fc 3-0 Nyagatare Fc

Nyuma y’iyi mikino, amakipe ane yahise abona tike bitewe n’intsinzi yabonye ni: Sorwathe Fc, Gasabo Utd, Aspor Fc na Rwamagana City.

Undi mwanya wasigaye hagati ya Giticyinyoni FC na Interforce FC zombi zabonye intsinzi ya 2-1, maze hitabajwe igiceri, hakomeza ikipe ya Giticyinyoni FC.


Amakipe yose azakina 1/16 aramenyekanye...

Imikino ya 1/16 izakinwa na: APR FC (ifite igikombe giheruka), Amagaju FC, AS Kigali, AS Muhanga, Bugesera FC, Kiyovu Sports, La Jeneusse, Mukura VS, Gicumbi FC, Marines FC, Etincelles FC, Espoir FC, Rayon Sports, Police FC, Sunrise FC, Musanze Fc, Unity FC, Kirehe FC, Miroplast FC, Etoile de l’Est, Hope FC, Heroes FC, Vision FC, Intare FC, Pepiniere FC, United Stars, Esperance FC, Gasabo Utd, Aspor Fc, Rwamagana City na Giticyinyoni Fc.

Imikino ibanza izaba hagati ya tariki ya 6 n’iya 7 Gashyantare, iyo kwishyura ya 1/16 izakinwa tariki ya 21 na 22 Gashyantare 2018 mu gihe bazagaruka mu kibuga bakina 1/8 hagati ya tariki ya 14 na 15 Werurwe no ku ya 17 n’iya 18 Werurwe mu kwishyura.

Imikino ya 1/4 izaba hagati ya tariki ya 22 na 23 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura yo izakinwa tariki ya 12 Kamena 2018.

Amakipe azaba yabashije gukomeza, azakina imikino ibanza ya 1/2 tariki ya 26 n’iya 27 Kamena, iyo kwishyura ibe tariki ya 30 Kamena no ku ya 1 Nyakanga mbere y’uko umukino wa nyuma ukinwa tariki ya 4 Nyakanga 2018.

Ikipe izegukana igikombe cy’Amahoro muri uyu mwaka wa 2018, izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka utaha wa 2019.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Germain

    Kuya 5-02-2018 saa 13:55'

    Gitikinyoni Oyeeee Turayikunda Ahari Izageraho Ikomere


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru