RUHAGOYACU.com

Peace Cup: Amatariki imikino ya ¼ izaberaho yamenyekanye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, kigeze muri 1/4, kizasubukurwa tariki ya 18 Kamena, hakinwa imikino ibanza, iyi izarangira ku munsi uzakurikiraho.

Amakipe ya Police FC, Rayon Sports, APR FC, Bugesera FC, Marines, Espoir FC, Amagaju FC na AS Kigali, yabonye itike yo gukina imikino ya 1/4 mu kwezi gushize ubwo yitwaraga neza muri 1/8.

Kuri gahunda y’imikino yamaze gushyirwa hanze na FERWAFA, imikino ibanza ya 1/4 cy’igikombe cy’amahoro izaba tariki ya 18 no ku ya 19 z’uku kwezi mu gihe iyo kwishyura izaba nyuma y’iminsi itatu gusa, habaye imikino ibanza.

Police FC yasezereye Gicumbi FC muri 1/8, ni iyo izabanza kwakira Rayon Sports, yo yakuyemo Musanze FC, tariki ya 18 Kamena, umukino uzabera rimwe n’uzahuza Marines FC yasezereye Kiyovu Sports kimwe na Espoir FC yakuyemo Etincelles.

Police FC izakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/4Police FC izakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/4

Ku munsi uzakurikiraho, kuwa Mbere tariki ya 19 Kamena 2017, Bugesera FC yasezereye AS Muhanga, izakira APR FC yakuyemo Sunrise FC, mu gihe kuri uwo munsi kandi; Amagaju FC yakuyemo La Jeneusse, azakira AS Kigali yasezereye Mukura Victory Sports muri 1/8.

Amakipe azaba yakinnye tariki ya 18/06/2017, imikino yayo ibanza, azakina iyo kwishyura tariki ya 21/06/2017 mu gihe ayakinnye tariki ya 19, azakina iyo kwishyura tariki ya 22/06/2017.

Uko amakipe azahura muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro 2017Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2017

Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2017

Imikino ibanza:

Ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017

  • Police vs Rayon Sports (Kicukiro; 15:30)
  • Marines vs Espoir FC (Umuganda; 15:30)

Kuwa Mbere tariki ya 19 Kamena 2017

  • Bugesera FC vs APR FC (Nyamata; 15:30)
  • Amagaju FC vs AS Kigali (Nyamagabe; 15:30)

Imikino yo kwishyura:

Kuwa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2017

  • Rayon Sports vs Police FC (Stade de Kigali; 15:30)
  • Espoir FC vs Marines FC (Rusizi; 15:30)

Kuwa Kane tariki ya 22 Kamena 2017

  • APR FC vs Bugesera FC (Kicukiro; 15:30)
  • AS Kigali vs Amagaju FC (Stade de Kigali; 15:30)
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Alpha

    Kuya 7-06-2017 saa 17:42'

    Ariko Kuki Ferwafa Itinda Bigeze Aha Yarikwi Kujya Ipanga Imikino Vuba Ntiduheranwe Nirungu Yaba Shapiyona Igatangira Vuba Cyaba Nicyamahoro Bikihuta

  2. Kami

    Kuya 7-06-2017 saa 11:08'

    Finale izahuza
    Marines vs apr FC

  3. theo

    Kuya 6-06-2017 saa 08:29'

    nibagire vuba amakipe yacv yongere aduhe ibyishimo irungu riratwishe

  4. musesenguzi

    Kuya 6-06-2017 saa 03:57'

    1. Inzira ya Rayon: Police, Espoire, AS Kigali
    2. Inzira ya AS Kigali: Amagaju, APR, Rayon

    Final: Rayon 2_1 AS Kigali

    Gusigara@kurugo.com APRiiiiiiii!!!!

  5. kagabo

    Kuya 5-06-2017 saa 22:53'

    Iyi calendar iri sawa, uretse ahantu hamwe gusa; ntabwo Police na Rayon sport bikwiye gukinira Kicukiro. Impanvu: niba umupira mubyo ubereyeho harimo no gushimisha abawureba, birazwi ko uriya mupira uzaba ufite sbafana benshi kumpande zombi nyine nkama teams akomeye cg se umukino wumunsi muri 1/4 cya peace cup. So, kariya bakishe kandi bigaragara ko i nyamirambo ntakizaba kiri kuhakorerwa kuri iriya saha


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru