RUHAGOYACU.com

Amagaju FC yasezereye AS Kigali akora amateka mu gikombe cy’Amahoro (Amafoto)

Mu mukino w’ishiraniro wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, Amagaju FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2, ikipe y’abanyamujyi ihita isezererwa ityo maze iyo y’i Nyamagabe na yo iba ikoze amateka yo kugera muri ½ bwa mbere mu mateka yayo.

Amagaju FC asezereye AS Kigali banganya ibitego 3-3 mu mikino yombi, ariko iyo kipe y’inyamagabe ibasha kuba ari yo ikomeza kuko ari yo yashoboye gutsindira hanze ibitego byinshi, dore ko mu mukino ubanza wabereye i Nyagisenyi amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Muri uyu mukino wo kwishyura, ibitego byose byawubonetsemo uko ari 4 byatsinzwe mu gice cya mbere, Shaban Hussein ‘Tchabalala’ w’Amagaju akaba ari we wafunguye amazamu maze icyo gitego kiza kwishyurwa na Sebanani Emmanuel ‘Crespo’. Amani Mugisho yaje gutsindira iyo kipe yo mu Bufundu igitego cya kabiri, ariko Ndahinduka Michel ‘Bugesera’ aza kucyishyura mu mpera z’igice cya mbere.

Ibyishimo byari byose ku ikipe y'Amagaju FC ageze muri ½ cy'irangiza ku ncuro ya mbere mu mateka yayoIbyishimo byari byose ku ikipe y’Amagaju FC ageze muri ½ cy’irangiza ku ncuro ya mbere mu mateka yayo

Igice cya kabiri AS Kigali ya Eric Nshimiyimana yaje ishaka ibitego byiyongera ku byo yari yatsinze ngo abashe gusezerera Amagaju FC ariko Nduwimana Pablo n’abasore be babasha kwihagaraho barugarira kugeza ku ifirimbi ya nyuma.

Amagaju FC azahura na APR FC yasezereye Bugesera FC iyitsinze ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura, watumye bihita biba ibitego 5-1 mu mikino yombi ayo makmipe yakinye muri ¼ cy’irangiza.

Aya makipe yombi azaba yishakamo imwe izahura na Rayon Sports cyangwa Espoir FC na zo zizahura muri ½ cy’irangiza.

Amagaju FC ni ku nshuro ya mbere agera muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, ariko si ku nshuro ya mbere asezerera imwe mu makipe akomeye y’i Kigali, dore ko mu 2016 yasezereye Police FC muri 1/4 ariko agahita asezererwa na AS kigali muri ¼ cy’irangiza.

Amagaju FC mu rusengero, nako mu Rwambariro yahavugiye isengeshoAmagaju FC mu rusengero, nako mu Rwambariro yahavugiye isengesho

AS Kigali yabanje mu kibuga: Nizeyimana Alphonse, Iradukunda Eric 'Radu', Kayumba Soter (C), Tubane James, Bishira Latif, Nsabimana Eric, Sebanani Emmanuel 'Crespo', Murengezi Rodrigue, Ndayisaba Hamidou, Ndahinduka Michel na Ntamuhanga Tumaini 'Titi'AS Kigali yabanje mu kibuga: Nizeyimana Alphonse, Iradukunda Eric ’Radu’, Kayumba Soter (C), Tubane James, Bishira Latif, Nsabimana Eric, Sebanani Emmanuel ’Crespo’, Murengezi Rodrigue, Ndayisaba Hamidou, Ndahinduka Michel na Ntamuhanga Tumaini ’Titi’

Amagaju FC yabanje mu kibuga: Yumba Kaite, Ndizeye Innocent, Hakizimana Hussein, Manishimwe Jena de Dieu, Muhawe nayo Gad (GK), Nsengiyumva Djafari, Buregeya Rodrigue, Munezero Dieudonne, Bizimana Noel (C), Amani Mugisho Mukeshe na Shaban Husein 'Chabalala'Amagaju FC yabanje mu kibuga: Yumba Kaite, Ndizeye Innocent, Hakizimana Hussein, Manishimwe Jena de Dieu, Muhawe nayo Gad (GK), Nsengiyumva Djafari, Buregeya Rodrigue, Munezero Dieudonne, Bizimana Noel (C), Amani Mugisho Mukeshe na Shaban Husein ’Chabalala’

Abatoza Eric Nshimiyimana na Pablo NduwimanaAbatoza Eric Nshimiyimana na Pablo Nduwimana

Wari umukino urimo ishyaka ryinshi ku buryo hazagamo n'amahane ariko byorohejeWari umukino urimo ishyaka ryinshi ku buryo hazagamo n’amahane ariko byoroheje

AS Kigali ntako itagize ngo ishake ibitego by'ikinyuranyo ariko birangaAS Kigali ntako itagize ngo ishake ibitego by’ikinyuranyo ariko biranga

Uburyo bwaturukaga ku makosa yakorerwaga abakinnyi ba AS Kigali hafi y'urubuga rw'amahina rw'Amagaju yakunze gupfa ubusaUburyo bwaturukaga ku makosa yakorerwaga abakinnyi ba AS Kigali hafi y’urubuga rw’amahina rw’Amagaju yakunze gupfa ubusa

Ab'inyuma b'Amagaju FC bakinaga nk'abari kuri misiyo kokoAb’inyuma b’Amagaju FC bakinaga nk’abari kuri misiyo koko

Abafana ba AS Kigali n'ubwo bari biyongereye mu mubare bisa n'aho ntacyo bayifashije cyaneAbafana ba AS Kigali n’ubwo bari biyongereye mu mubare bisa n’aho ntacyo bayifashije cyane

Ndahinduka Michel yongeye kunyeganyeza inshundura ariko nkeka yari abikumbuyeNdahinduka Michel yongeye kunyeganyeza inshundura ariko nkeka yari abikumbuye

Yumba Kaite, umwe mu bakinnyi bafiye ubunararikinnye mu ikipe y'Amagaju na we yafashije cyane ikipe ye yakiniraga mu kibuga hagatiYumba Kaite, umwe mu bakinnyi bafiye ubunararikinnye mu ikipe y’Amagaju na we yafashije cyane ikipe ye yakiniraga mu kibuga hagati

Murengezi Rodrigue na kapiteni we Kayumba Soter bagerageje birangaMurengezi Rodrigue na kapiteni we Kayumba Soter bagerageje biranga

Nta cyuho Amagaju FC yemeraga guha AS Kigali cyane cyane mu minota ya nyuma y'umukinoNta cyuho Amagaju FC yemeraga guha AS Kigali cyane cyane mu minota ya nyuma y’umukino

Abatoza ba AS Kigali barangajwe imbere na Eric Nshimiyimana (wambaye umutuku) ntibabyumvagaAbatoza ba AS Kigali barangajwe imbere na Eric Nshimiyimana (wambaye umutuku) ntibabyumvaga

Shaban Hussein Chabalala wazonze AS Kigali muri iyi mikino yombiShaban Hussein Chabalala wazonze AS Kigali muri iyi mikino yombi

Ibyishimo byari byose ku ikipe y'Amagaju FC ageze muri ½ cy'irangiza ku ncuro ya mbere mu mateka yayoIbyishimo byari byose ku ikipe y’Amagaju FC ageze muri ½ cy’irangiza ku ncuro ya mbere mu mateka yayo

Amagaju FC yashoboye ibyo atakoreye iwayo i NyamagabeAmagaju FC yashoboye ibyo atakoreye iwayo i Nyamagabe

Bati 'ntitwahava tutahifotoreje' - (ni njye ubyivugiye da!!!)Bati ’ntitwahava tutahifotoreje’ - (ni njye ubyivugiye da!!!)

Basezereye AS Kigali mu gihe ari yo yabasezereye umwaka ushize. Barayishyuye uretse ko menya ari bo bayikubise ahababazaBasezereye AS Kigali mu gihe ari yo yabasezereye umwaka ushize. Barayishyuye uretse ko menya ari bo bayikubise ahababaza

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

MAKOMBE Kuya 24-06-2017 saa 20:23'

Maso kkoko uri maso ! iby’ammakipe2 yo mumajyepfo bivemo none se umwak’ushize harimo zingahe zo mumajyepfo?uzumirwa ubonye igikombe gitashye hirya ya nyungwe mubashi!

Martin Kuya 23-06-2017 saa 07:43'

manegeka tuzayipfura amababa nubwo bakunze kuyibira ku mikino duhuriyemo. ubutumwa kuri manegeka: nta hene ibyibuha kumunsi w’isoko. ibyo muzakora byose tuzabashwanyaguza tubakoze ubugari

Jean Kuya 22-06-2017 saa 23:00'

Ark x sha ubwo muramfa iki
1 amagambo y Rayon murayaz watsinda utatsinda ibyo bavuga nibimwe
ntamunsi baremera ko Apr itsinda ngo ahubwo bayihuhiyemo
gusa dukore ibyacu nkikipe yambara umukara numwer ubundi ducabirany twigender naho amagambo yagasenyi ntabwo azashiraaaaaaaa.

yxvj Kuya 22-06-2017 saa 20:36'

As Kigali ko isebye ra? Amagaju Congratulation, komereza aho, wumve ukuntu kuba imbere biryoha, wenda wazafata ingamba zo kutajya urwana no kutamanuka.

maso Kuya 22-06-2017 saa 20:31'

Intara y’amajepfo amakipe 2muri 1/2 ya Peace cup.Bravo tuzahurira no kuri finale igikombe gitahe Ku Gicumbi cya football nyarwanda.Bafana ni MWe mubwirwa.

Bin Kuya 22-06-2017 saa 18:06'

ese kanyankore baba bamwibye nanone? Hahahaha abatoza bo mu Rwanda bajye baba professional


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!