RUHAGOYACU.com

Peace Cup: La Jeneusse ibuze ku kibuga, Amagaju arakoza ikirenge kimwe muri 1/4

Umukino wa 1/8 wo kwishyura wari guhuza Amagaju FC na La Jeneusse i Nyamagabe ntukibaye bitewe n’uko ikipe ya La Jeneusse itigeze igaragara ku kibuga kuri uyu wa Gatandatu.

La Jeneusse yari yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino yari yakiriye mu mujyi wa Kigali kuwa Gatatu, yagombaga gusura Amagaju mu mukino wari kubera kuri Stade ya Nyagisenyi, i Nyamagabe.

Uyu mukino ukaba utakibaye nyuma yo kubura kw’iyi kipe ya La Jeneusse, ibi biha amahirwe menshi ikipe y’Amagaju yo kuba yagera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2017.

La Jeneusse ikaba ishobora guterwa mpaga hagendewe kuri raporo y’abasifuzi iza kwemezwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ikipe ikomeza hagati y’Amagaju FC na La Jeneusse izahura n’izarokoka hagati ya AS Kigali na Mukura Victory Sports zizakina umukino wo kwishyura ku Cyumweru saa 20:00 mu gihe umukino ubanza AS Kigali yawutsindiye i Huye ku bitego 2-0.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. zx

  Kuya 13-05-2017 saa 17:24'

  Ariko ngirango bari bamenye ahari ko la jeunesse fc itari buze, none se ko mbona babana baba bambaye KAKI, uniforme z’abana bo muri Primarie tumenyereye ko bogeza Amagaju nabo batari baje. Gusa Amagaju,akomeze atere imbere. Icy’Amahoro turagishaka i Nyagisenyi. Mwongeremo akagufu. Igikombe ntikigaharirwe APR na Rayon zonyine, mu Rwanda hari amakioe menshi.
  Icyo nasana FERWAFA ni uko umwaka utaha, bafungura, amakipe yose ashaka gukina niyo yaba ay’umudugudu bitabaye ngombwa kuba yanditse muri Division, nayo aze apiganwe. Nizera ko hari nyinshi yatsinda.


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru