RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
Bigoranye, Rayon Sports isezereye Musanze mu gikombe cy’Amahoro
Print Comments: 31 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Bigoranye cyane ikipe ya Rayon Sports isezereye Musanze mu gikombe cy’Amahoro kubera umukino ubanza yayitsinzemo i Musanze ibitego 2-1, nyuma yo kunganya ibitego 3-3 kuri iki cyumweru

Musanze FC yaje i Kigali benshi badakeka ko iri bugore Rayon Sports nk’uko baygenze kuri uyu munsi, aho yihagazeho inganya n’iyi kipe kuri sitade Amahoro ibitego 3-3.

Ibitego bya Rayon Sports uko ari 3 byatsinzwe na Kwizera Pierrot, mu gihe Otema, Maombi na Ismael Uwihoreye batsindiye ikipe ya Musanze.

FT Umukino urarangiye, Rayon Sports isezereye Musanze FC. Rayon Sports 3-3 Musanze, mu mikino yombi Rayon Sports 5-4 Musanze FC.

JPEG - 1.2 Mb
Abakinnyi ba Rayon Sports basoje bashimira abafana babahaye hafi\
JPEG - 975.1 kb
Pierrot watsinze ibitego 3 muri uyu mukino, yatahanye umupira

90’+6 Coup franc ya Rayon Sports ku ikosa Eugene akoreye Savio Nshuti Dominique.

90’+5 Koruneli ya Musanze itewe na Ismael, abakina inyuma birwanaho urarenga.

90’+4 Musanze ikoze contre attaque, ariko bayisifura kurarira. Umupira uri kwihuta cyane.

90’+3 Coup Franc itewe na Muhire Kevin umupira uca hejuru y’izamu.

90’+2 Coup franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Tidiane Kone.

90’ Hongeweho iminota 7

88’ Umuzamu Bakame, uhise yicara hasi, akaba amaze iminota 2 aza guhaguruka. Musanze itsinze igitego cya 4, Rayon Sports yavamo.

87’ Goooooooooooaaaaaaaaaal Munyakazi Youssuf, atsindiye Musanze igitego cya 3, ku kazi gakomeye gakozwe na Otema.

JPEG - 661.7 kb
Musanze mu minota ya nyuma isatiriye Rayon Sports bikomeye

85’ Contre attaque y’ikipe ya Rayon Sports ikozwe na Muhire Kevin na Moustapha, umupira Rwabugiri abasha kuwurenza.

83’ Umukinnyi Munyakazi Youssuf bita Lule wa Musanze, asimbuwe na Uwihoreye Ismael. Musanze irasabwa ibitego 2 igasezerera Rayon Sports.

80’ Ubundi buryo bukomeye ku ikipe ya Rayon Sports, ku mupira Kone ahereje Moustapha, ahindura imbere y’izamu, Savio ateye n’umutwe, umuzamu awushyira muri Koruneli itagize icyo itanga.

78’ Rayon Sports yongeye gusatira izamu rya Musanze, Mayor ahereza Kone, uterekeye Muhire Kevin ateye umuzamu arawufata.

76’ Tidiane Kone washakaga gutsinda igitego cy’umutwe, agongana na Omar Rwabugiri, umusifuzi Claude aha coup fran Musanze.

75’ Musanze yari izamukanye umupira ishaka igitego cya 3, ariko Bakame awutanga Otema arawurenza.

73’ Rayon Sports yari izamukanye ikipe ya Musanze ishaka igitego cya 4, ku mupira Kone ahaye Manzi, awuhinduye imbere y’izamu uhura na Moustapha uwuteretse imbere habura ukozaho ikirenge.

71’ Gooooooooooooooaaaaaal Pierrot Kwizera ahise atsinda igitego cya 3.

JPEG - 537.7 kb
Pierrot, ashobora kongera gutorwa nk’umukinnyi mwiza ku nshuro ya 2 yikurikiranya

69’ Ikarita y’umuhondo kuri Rwabugiri Omar ufashe umupira n’ukuboko yarenze urubuga rw’amahina, Coup franc ya Rayon Sports. Umuzamu uhise ahabwa ikarita y’umuhondo.

67’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Mayor, Maombi bahita bamuha ikarita y’umuhondo kubera gusunikana. Iyi Coup franc itewe na Muhire Kevin, ntacyo itanze.

65’ Peter Otema wari ubonye ubundi buryo bwo kubona igitego, ateye umupira ukomeye uca hejuru y’izamu.

64’ Muhire Kevin asimbuye umukinnyi Seif Niyonzima.

63’ Goooooooooooooooaaaaaaal Maombi Jean Pierre ku mupira uvuye kuri coup franc atsindiye Musanze igitego cya 2. Rayon Sports 2-2 Musanze.

62’ Rutzahimza Pignol yongeye kubona amahirwe yisanga ari kumwe na Bakame, ateye umupira arawufata

61’ Rayon Sports yongeye kotsa igitutu ikipe ya Musanze, ariko aba bahita babahindukirana, Otema kuri contre attaque ahanganye na Mayor, umupira uramurengana.

60’ Rayon Sports yari ibonye uburyo bw’igitego ku mupira Manzi Thierry ahinduye imbere y’izamu Omar awushyira muri koruneli itagize icyo itanga.

58’ Niyonkuru Ramadhan wa Musanze agonganye na Pierrot arababara, ajyanwa hanze y’ikibuga, ariko ahita agaruka.

54’ Rayon Sports izamukanye umupira yihuta, Mugheni ahereza Moustapha uteye mu izamu barawugarura, uhuye na Savio arekura ishoti rica hejuru y’izamu.

52’ Fiston Munezero asimbuye Nova Bayama. Bisabye ko Savio wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso ajya gukina imbere, Mayor ajya kuri 3, Manzi ajya gukina iburyo.

JPEG - 2.8 Mb
Rwatubyaye umaze iminsi yaravunitse, ari ku ntebe y’abasimbura

50’ Musanze yari ibonye ubundi buryo, Otama azamukana umupira, ariko mugabo aza kuhagoboka, arawurenza. Koruneli ya Musanze itewe na Pekeyake, ntiyagira icyo itanga.

49’ Cop franc itewe na Ramadhan Niyonkuru, umupira uca ku ruhande gato.

48’ Pekeyake uzamukanye umupira, aterwa na Nzayisenga bita Mayor, Ishimwe Claude ahita atanga coup franc ku ruhande rwa Musanze. Iri muri Metero nka 20.

47’ Musanze yari isatiye izamu, Habyarimana Eugene ahinduye, Bakame ahita afata umupira.

46’ Igice cya 2 gitangijwe na Rayon Sports. Amakipe yose nta mpinduka akoze.

HT: Rayon Sports 2-1 Musanze. Musanze irasabwa ibindi bitego 2, ikabona tike ya 1/4.

45’+1: Gooooooooooooooaaaaaaaaal, Peter Otema azamukanye umupira, acenga Manzi Thierry, arekura ishoti rikomeye, Bakame ntiybasha gufata umupira. Rayon Sports 2-1 Musanze.

JPEG - 714.6 kb
Peter Otema atsinze igitego cyiza

45’ HOngeweho umunota 1

43’ Musanze yari izamukanye umupira yihuta, bawuhaye Otema, basanga yarariye.

41’ Rayon Sports iri kotsa igitutu ishaka igitego cya 3, ibonye koruneli ya 3 ku mupira urengejwe na Moses Kanamugire wahoze muri Rayon Sports, ariko ntacyo itanze.

39’ Fabrice Mugheni ugerageje ishoti rya kure, umuzamu Omar, umupira awufata utamugoye. Rayon Sports 2-0 Musanze

37’ Musanze ihise ikora contre attaque, Seif akorera ikosa Pekeyake hafi y’urubuga rw’amahina, Ishimwe atanga coup franc kuri Musanze itewe na Ramadhan Niyonkuru, ariko abakina inyuma ba Rayon Sports bawukuraho.

36’ Rayon Sports yari izamukanye umupira, igera imbere y’izamu rya Musanze, ariko Savio ahinduye, umupira urarenga.

33’ Coup franc ya Musanze ku ikosa rikozwe na Nzayisenga, Pekeyake ateye umupira, uca ku ruhande rw’izamu.

32’ Koruneli bateye vuba vuba, ariko ntiyagira icyo ibyarira Musanze FC.

31’ Koruneli y’ikipe ya Musanze. Mbere yo kuyitera Segawa Mike ahaye umwanya Ramadhan Niyonkuru.

28’ Musanze yari izamukanye umupira ishaka uko yagabanya umwenda, bateye umupira Savio arawurenza, barenguye ntibyagira icyo bitanga. Rutahizamu Kone aryamye hasi, hagati mu kibuga, akaba ajyanwe kuvurirwa hanze.

27’ Umupira abakinnyi ba Rayon Sports bawuzamukanye bihuta, Nova Bayama ahereza Savio, uhinduye imbere y’izamu, Moustapha awutera nabi n’umutwe, bwari ubundi buryo bw’igitego.

25’ Musanze ubona itangiye gukora amakosa menshi mu kibuga hagati, ishaka uko yakwambura umupira Rayon Sports, iri guhererekanya neza kubarusha.

22’ Musanze kuri ubu irasabwa ibitego 3 ku girango ibashe gusezerera ikipe ya Rayon Sports.

19’ Umupira uzamukanywe na Moustapha Nsengiyunva ku ruhande rw’ibumoso yihuta cyane, ahereza Pierrot, uhise ahundukiza ku nshuro ya 2, umuzamu Rwabugiri.\

JPEG - 2.3 Mb
Kwizera Pierrot umaze gutsinda ibitego 2

18’ Gooooooooooooooaal, Kwizera Pierrot ku mupira ahawe na Moustapha.

17’ Koruneli itewe na Pekeyake, umukinnyi witwa Habumugisha Imanizabayo, awutera hejuru.

16’ Koruneli y’ikipe ya Musanze, ku mupira urengejwe na Savio Nshuti

15’ Kugeza kuri uyu munota, ikipe ya Musanze irasabwa kubona ibitego 2, ikareba ko habaho gutera penaliti, kuko umukino ubanza yatsindiwe mu rugo 2-1.

13’ Umupira uri gukinirwa cyane hagati mu kibuga, Rayon Sports bigaragara ko iri kwiharira umupira kurusha Musanze. Abafana ni bacye muri sitade Amahoro.

8’ Koruneli ya Rayon Sports, ku mupira wari uzamukanywe na Seif, ariko Savio awuteye umuzamu arawufata.

7’ Rayon Sports ifunguye amazamu, ku nshuro ya mbere ikigera imbere y’izam rya Rwabugiri Omar, ku kazi gakomeye kakozwe na Moustapha kuri contre attaque.

6’ Contre attaque yihuta ya Rayon Sports, umupira ukomeza kwisirisimba imbere y’izamu. Goooooooooooooaaaaaaaa, Pierrot Kwizera afunguye amazamu ku mupira ahawe na Mugheni.

JPEG - 332.5 kb
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

5’ Coup franc itewe vuba n’abakinnyi ba Musanze umupira ujya muri koruneli ukozweho na Seif, itagize icyo itanga.

4’ Coup franc y’ikipe ya Musanze itewe na Pekeyake, ifata igiti cy’izamu, barawugarura, Fabrice Mugheni akora irindi kosa

3’ Musanze yatsinzwe ibitego 2 kuri 1 mu mukino ubanza itangiranye imbaraga cyane ishaka uko yatsinda Rayon Sports igitego hakiri kare.

JPEG - 323.3 kb
Abakinnyi ba Musanze babanje mu kibuga

1’ (15H34’) Umukino utangijwe n’ikipe ya Musanze FC, ukaba uri gusifurwa na Ishimwe Claude

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nzayisenga Jean D’Amaour, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Nshuti Savio Dominique, Mugheni Fabrice, Niyonzima Seif, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Tidiane Kone, Moustapha Nsengiyunva.

Musanze FC: Rwabugiri Omar, Habyarimana Eugene, Moses Kanamugire, Habumugisha Imanizabayo, Kimenyi Jacques, Munyakazi Youssuf, Peter Otema, Maombi Jean Pierre, Segawa Mike Kintu (32’ Ramadhan Niyonkuru), Moitinga Mutonga Pignol, Tuyisenge Pekeyake.

Amafoto: Haridi

Dusabe Kuya 17-05-2017 saa 10:14'

Rayon Oye

mizero william madiba Kuya 15-05-2017 saa 19:11'

NICE MON FRERE pierrot kabisa courage
ebana mon fre nizere ko hasigaye mukeba kubwibaba rye mbona
muriyi minsi ryongeye kumera
gikundiro oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!

vandame Kuya 15-05-2017 saa 08:54'

ariko abafana ba Rayon muransetsa kweli, ahubwo nimureba nabi APR FC irabatsinda inshuro esheshatu muruyu mwaka,kuko hasigaye gatatu,turahura muri champion duhure kabiri mu cyamahoro.

aimable Kuya 15-05-2017 saa 06:15'

ariko Mile urasetsa koko!!!! ndagushinyitse. ikipe zose imbere yacu zirakoneye uyu mwaka uretse gasenyi nako burozi fc yo twirongoreye. naho kuvuga ngo musanze yari gusezerera APR aho ho uribeshya kbsa igikona gihora ari igikona. gasenyi erega uretse abasifuzi bayiheka ntiyishoboye

Elyse Kuya 14-05-2017 saa 23:16'

bareyo mwe harya ngo murakomeye mwe niyo mwarara muganya mbonako aribyo mushoboye ntimwatwara ibikombe 2 ikipe ibikora nimwe ibyiharira imyaka 7 icyamahoro ni cyashampiyona naho namagambo gusa abaranga ngo mugira abafana nonese uyumunsi mwari mwagiyehe ?dore uko bangana muransetsa rwose reka police Fc izabanze ibapige harya mujya mumenya ko mumwaka 1 Apr Fc ibatsinze 3 turashaka ngo umwaka uzajye kurangira tubatsinze 5 gasenyi we uraciriritse kbsa nawe abantu babona agakombe kamwe mumyaka 5 induru ikabarenga

Mile Kuya 14-05-2017 saa 22:20'

Musanze ni ikipe ikoneye ikibazo ni uko yatomboye nabi. Iyo itombora nk’igikona nticyari busigarane ibaba na rimwe.

Bwiza Kuya 14-05-2017 saa 21:32'

yewe Abarayons Musanze tuyikijijwe na Rugira yari idusezereye habuze gato!!!! isomo:Gitsinda ni Kare!! congs kuri Masude na Team yose ya Rayon cyane cyane Pierrot.Be blessed.

dav Kuya 14-05-2017 saa 21:15'

njywe vko nabonye manche rayon yarusimbutse kuko haribintu ababatoza bagomba guhindura vmukinnyi vtindana umupira bajye Batangas pass vuba kandi bihute bareke berekeze imbere bazabikora rayon

maso Kuya 14-05-2017 saa 20:36'

Ariko jye ndaboba uyu munsi ba myugariro n’abazamu aribo bahuye n’akazi.Rayon ikosore ikibazo cy’ubwugarizi mu mikino isigaye kandi y’ingirakamaro.

maso Kuya 14-05-2017 saa 20:36'

Ariko jye ndaboba uyu munsi ba myugariro n’abazamu aribo bahuye n’akazi.Rayon ikosore ikibazo cy’ubwugarizi mu mikino isigaye kandi y’ingirakamaro.

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)