RUHAGOYACU.com

Peace Cup: Marines FC yatsinze Intare FC bigoranye, Rubona agenera ubutumwa Rwasamanzi

Marines FC ikina muri Azam Rwanda Premier League yatsinze ibitego 2-1 Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri, Umutoza Rubona Emmanuel agenera ubutumwa mugenzi we Rwasamanzi Yves, ngo arye ari menge kuko ashobora gutungurwa mu mukino wo kwishyura.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gashyantare hakomeje imikino ya 1/16 mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro, aho Intare FC zikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri zari zakiriye Marine FC.

Bizimungu Omar wa Marines FC yari yarahiye ko nta Ishimwe Fiston w'Intare FC ataza kumucikaBizimungu Omar wa Marines FC yari yarahiye ko nta Ishimwe Fiston w’Intare FC ataza kumucika

Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi y’ingabo z’u Rwanda afatwa nka barumuna ba APR FC wari indya nkurye mu kibuga, aho abakinnyi bose bari bafite ishyaka ryo gushaka intsinzi, gusa Marines FC iza kuba ari yo iyegukana ahanini bitewe n’inararibonye y’abakinnyi ifite.

Ku isegonda rya 30 gusa umukino ugitangira, Tuyishime Benjamin yahise yinjiza igitego cya mbere cya Marines FC mu gihe abakinnyi b’Intare FC bari batarakanguka ngo binjire mu mukino.

Icyo gitego gishobora kuba cyishe imibare y’Umutoza Rubona Emmanuel wari wiyemeje gukina asatira ngo atsinde Marines FC, ndetse abakinnyi be banabikoze biharira umukino, bagashakisha uburyo bw’igitego ariko kukibubyaza bikaba ingorabahizi.

Gukomeza guhusha uburyo bwinshi butandukanye no gukomeza kwiharira umukino bishobora kuba byatumye abakinnyi b’Intare FC cyane cyane ba myugariro birara, maze Bahame Arafat ahita abatsinda igitego cya kabiri ku mupira yari aherejwe neza na Yamini Salum, murumuna wa Ombolenga Fitina.

Yamini Salum wa Marines FC ari mu bagoye cyane Intare FC aho yasatiraga aca mu ruhande rw'iburyoYamini Salum wa Marines FC ari mu bagoye cyane Intare FC aho yasatiraga aca mu ruhande rw’iburyo

Bagiye kuruhuka ari ibitego 2-0, Intare FC za Rubona zigaruka zariye karungu, zihengeka ikibuga, ku buryo umwanya munini umupira wakinirwaga mu gice cya Marines FC, ari na ko zihusha uburyo butandukanye cyane cyane ku mukinnyi nka Protais Sindambiwe na Mugunga Yves.

Icyakora gusatira kw’Intare FC ntikwapfuye ubusa kuko kwatumye Marines FC igabanya igitutu, ndetse ahagana ku munota wa 76, Mugunga Yves rutahizamu w’iyo kipe yahoze ari APR FA bamutegera mu rubuga rw’amahina, maze iyo penaliti ahita ayinjiza neza.

Umukino wahise uba ibitego 2-1, Marines FC ikomeza kotswa igitutu ariko yihagararaho kugeza ubwo umukino warangiraga nta gihindutse.

Nyuma y’uyu mukino Umutoza w’Intare FC, Rubona Emmanuel yageneye ubutumwa Yves Rwasamanzi, amubwira ko natagenda ngo arusheho kwitegura, Marines FC ishobora guhita isezererwa mu mikino y’igikombe cy’amahoro.

Mugunga Yves yari yazonze ubwugarizi bwa Marines FCMugunga Yves yari yazonze ubwugarizi bwa Marines FC

Ubwo yari abajijwe niba afite icyizere cyo kuzatsinda umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Umuganda i Rubavu bityo Intare zigakomeza mu gikombe cy’amahoro, rubona yahise atanga ubutumwa ati “Icyizere kirahari, Rwasamanzi agende yiteguye, twatsinzwe urugamba ntitwatsinzwe intambara.”

Yakomeje avuga ko abakinnyi b’Intare bafite ubushobozi bwo guhangana n’ikipe iyo ari yo yose, ati “Niba abana bakina na Marines ikina mu cyiciro cya mbere bikagenda gutya, nkeka tugiye no kureba amanota yo kugumana umupira (Ball Possession) tutajya munsi yabo, bigaragaza neza ko na bo bafite ubushobozi bwo gukina mu cyiciro cya mbere.”

Yamini Salum wa Marines FC ari mu bagoye cyane Intare FC aho yasatiraga aca mu ruhande rw'iburyoYamini Salum wa Marines FC ari mu bagoye cyane Intare FC aho yasatiraga aca mu ruhande rw’iburyo

Intare FC yabanje mu kibugaIntare FC yabanje mu kibuga

Marines FC yabanje mu kibugaMarines FC yabanje mu kibuga

Kapiteni w'Intare FC, Mitima Isaac na Nsabimana Hussein wa Marines FC bumvikana imigendekere y'umukino imbere y'umusifuziKapiteni w’Intare FC, Mitima Isaac na Nsabimana Hussein wa Marines FC bumvikana imigendekere y’umukino imbere y’umusifuzi

Protais yari yazonze ab'inyuma ba Marines FC, biba ngombwa ko Omar bamusimbuza Ishimwe ChristianProtais yari yazonze ab’inyuma ba Marines FC, biba ngombwa ko Omar bamusimbuza Ishimwe Christian

Rwasamanazi Yves ngo ntiyatunguwe n'uburyo umukino wagenzeRwasamanazi Yves ngo ntiyatunguwe n’uburyo umukino wagenze

Rubona Emmanuel ngo Rwasamanzi arye ari mengeRubona Emmanuel ngo Rwasamanzi arye ari menge

Ntwari Fiacre ntiyabonye akazi kenshi mu gice cya kabiriNtwari Fiacre ntiyabonye akazi kenshi mu gice cya kabiri

Umukino w’Intare FC na Marines FC mu mafoto menshi, mukande hano.

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Hadji

    Kuya 11-02-2018 saa 06:43'

    Uyu mutoza afite imico yabana aziko match zigikinwa nu munwa atoza abana ubwo nyine ibyo bakina ni ibyabana ntago wadutsindira iwacu

  2. Soso

    Kuya 8-02-2018 saa 06:46'

    Suyu kapiteni wintare kombona ari umusaza nigute akina muri academy ubu ntiyakabaye agikinaho

  3. Rogers

    Kuya 7-02-2018 saa 21:24'

    Wagiyureka kwiyemera ugukubitiyiwawe warangiza nguzamutsindira i Rubavu? Mujye mumenyurwego muriho uzabaze yaba wowe na Mulisa Rwasamanzi yarabarushaga akiri muri Apr rero naha azagusya rwose


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru