RUHAGOYACU.com

Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda

Nta minsi ishize mvuye mu gihugu cya Tanzania gukurikirana imikino ibiri mpuzamahanga harimo umwe u Rwanda rwagombaga kwakirirwamo n’icyo gihugu kigari kiri mu burasirazuba bwarwo. Aha ariko kimwe mu byangarukaga mu matwi bitantunguye cyane, ni ukumva ko abaturage benshi bagarukaga ku izina Kagame, no kurusha inshuro bavuga perezida wabo John Pombe Magufuri.

Hari impamvu nyinshi z’ibi: Icya mbere ni uko babizi ko uyu muyobozi w’u Rwanda amaze kuba ubukombe kuri uyu mugabane ndetse no ku isi nzima, ikindi, ngo baramushimira ko ari gufasha Magufuri wabo ngo abe yatera ikirenge kigana mu nzira u Rwanda rwafashe, cyane ko hari byinshi Tanzania yakwigira k’urwa Gasabo.

Iyo urebye umwuka uri muri Tanzania, usanga byaranatangiye bituma abaturage baho bakomeza gushimagiza Kagame no kurusha uko abanyarwanda babitekereza.

Perezida Kagame yageneye Team Rwanda Amagare 23 ari na yo magare agezweho ku isi,ndetse akoreshwa na Chris ushobora kwegukana Tour de France y'uyu mwaka ,aho ndetse kandi buri gare rifite agaciro k'ibihumbi 14 by'amadolari ( 11 620 000Frw).Perezida Kagame yageneye Team Rwanda Amagare 23 ari na yo magare agezweho ku isi,ndetse akoreshwa na Chris ushobora kwegukana Tour de France y’uyu mwaka ,aho ndetse kandi buri gare rifite agaciro k’ibihumbi 14 by’amadolari ( 11 620 000Frw).
Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yanahaye Rayon Sports imodoka yo kugendamoUmukuru w’igihugu cy’u Rwanda yanahaye Rayon Sports imodoka yo kugendamo
Perezida Kagame akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, aho kimwe mu byishimirwa ari intambwe imikino y'u Rwanda imaze kugerahoPerezida Kagame akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, aho kimwe mu byishimirwa ari intambwe imikino y’u Rwanda imaze kugeraho

Birumvikana, izina umukuru w’u Rwanda amaze kubaka kuri uyu mugabane akura ku mbaraga yashyize mu gushyiraho umusingi wa politike inogeye igihugu irangajwe imbere no kwihesha agaciro, kwigira, ubumwe n’ubwiyunge, uburinganire, uburezi buhamye kandi kuri bose, ubuvuzi, n’ibindi ntari burondore uyu munsi. Ibyo ubundi byakamutwaye umwanya we wose nka Perezida w’u Rwanda, ariko igitangaje ni uko anashobora kubirenga akanabona umwanya aha imikino nubwo bizwi ko imushimisha gake.

“Umupira w’amaguru naragerageje ngeze aho… gusa ntabwo ndaheba. Ndacyashaka ko tugerageza. Ntabwo nemera ko tutari abahanga mu gukina umupira ahubwo ntabwo tuzi kubashaka cyangwa se iyo babonetse ntabwo tuzi kubatunganya…”

Ayo yari amagambo umukuru w’igihugu yavugiye muri Kigali Convention Center, aho yari yakiriye intore zaciye mu itorero ry’igihugu mu minsi yashize, zigabanyije mu byiciro bitatu by’impamyabigwi (abanyamakuru), imparirwakubarusha,(aba sportif muri rusange) hamwe n’indatabigwi(abahanzi n’abanyabugeni.

Ari i Nyanza, Perezida Kagame yifurije ibihe byiza abafana ba Rayon SportsAri i Nyanza, Perezida Kagame yifurije ibihe byiza abafana ba Rayon Sports

Aha muri Convention, Perezida Kagame yashimiye abakomeje guhesha ishema u Rwanda barimo Nyirarukundi Salome wegukanye umudari wa zahabu muri Kigali Peace Marathon ndetse na Semi-Marathon International de Berkane yabereye muri Marooc, anavuga ko yatangajwe no kumva bivugwa ko hari ibikoresho by’abakinnyi b’amagare byangiwe kwinjira mu gihugu ngo ntibyasoze, ikintu kuri we yasangaga bidakwiye.

Ibi byose, bikaba byarerekanaga ko umukuru w’igihugu adahwema gukurikirana uko imikino y’u Rwanda igenda, akabifatanya n’izindi nshingano zitoroshye zo kongera kubaka u Rwanda rushya nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Hari byinshi byagombaga gusanwa, gusa imikino na yo iri mu byo yahaye agaciro kurusha ibindi.

Perezida Kagame gukunda imikino gusa si iby’uyu munsi, kuko abikomora ku basokuruza. Nk’umuntu ufite amaraso y’ibwami birumvikana ko Kagame na we yakuze akunda siporo nkuko byagiye biranga abami bayoboye u Rwanda hambere.

Amateka avuga ko ubwo yari maze umwaka ku butegetsi hari mu mwaka w’1412, Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I yatangije imikino Olimpike mu Rwanda ibera ku ngoro y’ubwami yari i Gasabo kuri ubwo. Imikino yakinwe icyo gihe, yari Gusiganwa ku maguru(course a pieds):demi fond et longue distance,course a relais(guhana agati)gusimbuka(Saut):gusimbuka urukiramende),gusimbuka umurambararoKumasha(tir a l’arc Gutera umuhunda, Kubuguza no Guhiga. Abatumirwa icyo gihe, yari umwami n’umugabekazi. Abatware n’abayobozi b’imitwe y’ingabo.

Ibi byagiye bikomeza mu myaka yakurikiye ndetse hagenda hanatumirwa ibihugu by’abaturanyi, siporo iba umuco i bwami… Kagame na we, ababyirukanye na we cyane cyane abiganye mu ishuri rya Ntare School muri Uganda, bavuga ko yakundaga guherekeza amakipe y’ikigo aho agiye gukina hose, mu gihe yari umwe mu basabye ko bajya berekwa imikino y’iburayi. Uyu muco wo gukunda imikino, ngo yanawugejeje no mu ngabo bari bafatanyije urugamba rwo kubohora u Rwanda, birangira binabyaye ikipe y’ingabo z’igihugu.

Urukundo rw'imikino Perezida Kagame arukomora ku babyeyi be... na we yaruraze abana be aho aba bagaragaye mu ikipe y'igihugu y'AmavubI U 20Urukundo rw’imikino Perezida Kagame arukomora ku babyeyi be... na we yaruraze abana be aho aba bagaragaye mu ikipe y’igihugu y’AmavubI U 20

Ntabwo byagarukiye ku gushinga APR FC gusa, kuko Perezida Kagame yakomeje kuba ukuboko kw’iburyo kw’imikino mu Rwanda haba mu bitekerezo, mu nkunga ndetse no kugaragara ku bibuga.

Perezida Kagame n’umuryango we, baraye ijoro ryose kuri stade Amahoro bategereje ikipe y’igihugu yari ivuye muri Uganda gutsindirayo igitego 1-0, bikarangira bifashije u Rwanda kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2004. Umukuru w’igihugu kandi, yagiye yitabira imikino itandukanye y’ikipe y’igihugu ndetse n’imikino ya CECAFA Kagame Cup asanzwe atera inkunga kuva mu mwaka wa 2002, kimwe mu bigaragaza urukundo anafitiye imikino yo mu karere.

Avuga ku nkunga atanga muri CECAFA buri mwaka, Perezida Kagame yagize ati: “U Rwanda si igihugu gikize, nta nubwo dufite ibya mirenge kurusha ibindi bihugu biba muri CECAFA. Gusa turabizi ko iri rushanwa rihuza amakipe yo mu karere, kandi imikino ni imwe mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge”.

Mu gushimira kuri iyi nkunga adahwema gutera CECAFA, irushanwa nk’iri ryo mu mwaka wa 2012 ryabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, ubuyobozi bwa CECAFA bwari bwazanye icyapa cyanditseho ngo Kagame, inkingi ya siporo muri Afurika: Kagame, the pillor of sports in Africa.Nyuma y’iyi nkunga y’umukuru w’igihugu, APR FC yashoboye kwegukana iri rushanwa ubugira gatatu, mu gihe Atraco na yo yarikuye muri Sudani.

“Through Sports a lot can be achieved”. Hari byinshi byagerwaho biciye muri siporo. Ayo ni amagambo y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Kagame, aho urebye koko usanga hari izina u Rwanda rumaze kwandikisha mu mahanga biciye muri siporo, cyane cyane mu bijyanye n’uburyo rwakira neza amarushanwa akomeye rwateguye.

Ifoto ya Perezida Kagame yagaragaraga ku byapa bya CECAFA ya 2012 yabereye muri TanzaniaIfoto ya Perezida Kagame yagaragaraga ku byapa bya CECAFA ya 2012 yabereye muri Tanzania
Perezida Kagame atanga amadorali atari make mu gutera inkunga CECAFA y'amakipe yo mu karerePerezida Kagame atanga amadorali atari make mu gutera inkunga CECAFA y’amakipe yo mu karere

Nubwo amakipe ahagarariye u Rwanda akunze gutenguha abakunzi, gusa birazwi ko igikombe cyo kwakira neza buri gihe gitaha i Kigali, ikintu kigaragaza ko ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame ntako buba butagize. U Rwanda rwashoboye kwakira ibikombe bya Afurika mu batarengeje imyaka 17 na 20 ndetse n’irushanwa rya CHAN riheruka kubera i Kigali. Nta gihindutse, 2025 iki gihugu gishobora no kwakira igikombe cya Afurika, CAN! Aho ni muri ruhago.

Mu yindi mikino, u Rwanda rwagiye rwakira amarushanwa atandukanye y’akarere ka gatanu muri Volleyball na Baskteball, ndetse n’amarushanwa akomeye ku rwego rw’isi mu mikino njyarugamba. Kuva mu mwaka wa 2009 kandi, u Rwanda rwakira rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika mu mukino w’amagare, Tour du Rwanda igiye kuzamurwa mu ntera kuva 2019.

Uretse kwakira kandi, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bike muri Afurika byibura byitabira amarushanwa yose byatumiwemo, bitandukanye n’ibyo tujya tubona ahandi ngo amikoro yabuze. Mu bushobozi buke u Rwanda rufite rukora ibishoboka byose ngo abatsindiye kwitabira imikino bagere aho bakinira kandi leta ikabikora ititangiriye itama.

U Rwanda ruyobowe na Kagame rwagiye rushimirwa uburyo rwakira amarushanwa mpuzamahangaU Rwanda ruyobowe na Kagame rwagiye rushimirwa uburyo rwakira amarushanwa mpuzamahanga
Perezida Kagame yakiriye Team Rwanda nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2014Perezida Kagame yakiriye Team Rwanda nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2014
Umukuru w'u Rwanda yanakiriye Amavubi ya ruhago mbere ya CHAN 2016Umukuru w’u Rwanda yanakiriye Amavubi ya ruhago mbere ya CHAN 2016

Perezida Kagame mu rukundo akunda imikino mu Rwanda, yakunze gushimira ku giti cye ababaga bitwaye neza mu gihe yanakiriye amakipe y’igihugu inshuro nyinshi muri Village Urugwiro, bamwe abashimira ku musaruro babonye, abandi abaha ubutumwa bwo kuzahagararira neza igihugu cyabo. Abibukwa vuba, ni ikipe y’igihugu Amavubi mbere yo kwitabira CHAN 2016, ndetse n’ikipe y’umukino w’amagare nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2014, aho yanabemereye n’inkunga y’amagare asanzwe akoreshwa muri Tour de France.

Perezida Kagame ni umukunzi w’akadasohoka w’imikino mu Rwanda gusa rimwe na rimwe iyi yagiye imutenguha ariko we nta na rimwe yigeze agaragaza gucika intege mu gukomeza kuyitera inkunga. Igisigaye ni uruhare rw’abayobora iyi mikino kugira ngo babe babyaza umusaruro ubu bufasha umukuru w’igihugu adahwema kubagaragariza.

Perezida Kagame asanzwe ari n'umufana wa Arsenal. Aha yari yasuwe na Tony Adams wahoze ari myugariro w'iyi kipePerezida Kagame asanzwe ari n’umufana wa Arsenal. Aha yari yasuwe na Tony Adams wahoze ari myugariro w’iyi kipe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. cam

    Kuya 22-07-2017 saa 21:50'

    Umusaza WACU ni impano twiherewe kbx. Azakomeze ateze imbere sport kuko bizatuma abayiga bagabanya Ku deviya( deviation ) bitewe nuko baba babonako ibyobiga ntacyo bazabimaza . Muzehe turamwemera byahatari

  2. Bwiza

    Kuya 20-07-2017 saa 14:35'

    Muzehe wacu turamukunda cyane akora ibishoboka ngo sport itere imbere, njye namukundira ko yahaye ikipe nkuda Rayon imodoka ibafasha muri deplacement,nongeye kwishima cyane ubwo yasuhuza abarayons iNyanza, kandi no mu iterambere rusange ni indashyikirwa, rwose Muzehe wacu turamushyigikiye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru