RUHAGOYACU.com

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Kigali Car Free Day – Amafoto

Perezida wa Repuburika, Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bitabiriye Siporo rusange ngaruka kwezi, Kigali Car Free Day, yanatangiwemo ubutumwa bwo kurwanya ruswa.

Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi mu Mujyi wa Kigali haba hateganyijwe Siporo rusange, aho imihanda imwe n’imwe iba ifunze kugirango Abanyamujyi babone uko bidagadura bakora siporo.

Ni gahunda y’Umujyi wa Kigali yashyizweho hagamijwe gufasha abatuye Umujyi wa Kigali no mu nkengero zaho kwirinda indwara zitandura bakora siporo, dore ko ari bwo buryo buhendutse bwo kwirinda izo ndwara.

Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2017, wari umunsi udasanzwe muri Kigali Car Free Day, kuko kuva yatangira gukorwa mu 2016 noneho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bayitabiriye.

Perezida Kagame asanzwe akunda siporo ndetse mbere yakundaga gukina TennisPerezida Kagame asanzwe akunda siporo ndetse mbere yakundaga gukina Tennis

Perezida Kagame na Madamu we muri siporo rusange ya Kigali Car Free DayPerezida Kagame na Madamu we muri siporo rusange ya Kigali Car Free Day

Perezida Kagame aganira na Busabizwa Parfait, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukunguPerezida Kagame aganira na Busabizwa Parfait, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu

Perezida kagame na Madamu baganira na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane gashumba, Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne na Busabizwa Parfait Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa KigaliPerezida kagame na Madamu baganira na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane gashumba, Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne na Busabizwa Parfait Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali
Siporo rusange isigaye yitabirwa ku rwego rwo hejuruSiporo rusange isigaye yitabirwa ku rwego rwo hejuru
Imihanda ya Kigali iba yahariwe siporo hagamijwe kwirinda indwara zitanduraImihanda ya Kigali iba yahariwe siporo hagamijwe kwirinda indwara zitandura
Umwanya imihanda imara irimo guykorerwamo siporo itanyurwamo n'ibinyabiziga, ngo ni uburyo bwo kubungabunga ibidukikijeUmwanya imihanda imara irimo guykorerwamo siporo itanyurwamo n’ibinyabiziga, ngo ni uburyo bwo kubungabunga ibidukikije
Siporo yitabirwa n'abakuru, abana abanyamahanga batuye muri Kigali no mu nkengero zahoSiporo yitabirwa n’abakuru, abana abanyamahanga batuye muri Kigali no mu nkengero zaho
Gukora siporo ni uburyo buhendutse bwo kwirinda indwara zitandura nk'umutima, Diyabete n'izindiGukora siporo ni uburyo buhendutse bwo kwirinda indwara zitandura nk’umutima, Diyabete n’izindi
Umwarimu w'imyitozo ngororangingo ufasha abitabira Kigali Car Free DayUmwarimu w’imyitozo ngororangingo ufasha abitabira Kigali Car Free Day
Siporo ni ingenzi mu mibereho ya muntuSiporo ni ingenzi mu mibereho ya muntu
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yatanze ubutumwa bwo kurwanya ruswa, dore ko turi mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswaUmuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yatanze ubutumwa bwo kurwanya ruswa, dore ko turi mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
Umuvunyi mukuru hamwe n'abandi muri siporo rusangeUmuvunyi mukuru hamwe n’abandi muri siporo rusange
Siporo rusange ibera mu mihanda ya Kigali maze bakajya gukora imyitozo ngororangingo ku cyicaro cya Rwanda Revenue AuthoritySiporo rusange ibera mu mihanda ya Kigali maze bakajya gukora imyitozo ngororangingo ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority
Kigali Car Free Day yitabirwa n'abayingayinga 4000Kigali Car Free Day yitabirwa n’abayingayinga 4000
Gukora siporo bikurinda indwara nyinshi kabone n'ubwo waba ufite ibiro byinshiGukora siporo bikurinda indwara nyinshi kabone n’ubwo waba ufite ibiro byinshi
Amashyirahamwe atandukanye na yo aba yabukereyeAmashyirahamwe atandukanye na yo aba yabukereye
Gikundiro Forever, Icyitegererezo mu matsinda y'abafana b'umupira w'amaguru bitabira Kigali Car Free DayGikundiro Forever, Icyitegererezo mu matsinda y’abafana b’umupira w’amaguru bitabira Kigali Car Free Day
Abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever baherutse no guhemberwa kuba intangarugero mu matsinda yitabira Kigali Car Free DayAbafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever baherutse no guhemberwa kuba intangarugero mu matsinda yitabira Kigali Car Free Day

Mukande hano murebe andi mafoto menshi ya Kigali Car Free Day, ushobora no gukuraho ifoto uramutse uyikunze cyangwa se wibonyemo.

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru