RUHAGOYACU.com

Perezida Kagame yasuye ingoro y’umurage ya FIFA, yakirwa na Gianni Infantino

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasuye inzu ndangamurage w’amateka y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA World Football Museum) iherereye i Zurich mu Busuwisi, aho yakiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino.

Iyi nzu ndangamurage w’amateka y’umupira w’amaguru ku Isi iherereye i Zurich, ahari n’icyicaro gikuru cya FIFA. Igaragaraza amateka yose ya ruhago ku Isi ndetse n’igikombe cy’Isi muri rusange.

Perezida Kagame yatangaje ko yashimishijwe no gusura iyi nzu ndangamurage w’amateka y’umupira w’amaguru, ndetse ashimira ku mpano yahawe na Gianni Infantino uyobora FIFA, anamushimira uburyo akomeje kwitanga ateza imbere umupira w’amaguru ku Isi.

Perezida Kagame akaba yanijeje ko azagaruka gusura iyi nzu ndangamateka y’umupira w’amaguru kugira ngo abashe kureba ibyo atabonye kuri uyu wa Kane.

Gianni Infantino uyobora FIFA yahaye Perezida Kagame impano zitandukanyeGianni Infantino uyobora FIFA yahaye Perezida Kagame impano zitandukanye
Perezida Kagame yakiriwe na Gianni Infantino uyobora FIFA ubwo yasuraga inzu ndangamateka ya ruhago ku IsiPerezida Kagame yakiriwe na Gianni Infantino uyobora FIFA ubwo yasuraga inzu ndangamateka ya ruhago ku Isi
Perezida Kagame yijeje kuzagaruka gusura iyi nzu ndangamateka ya ruhago ku IsiPerezida Kagame yijeje kuzagaruka gusura iyi nzu ndangamateka ya ruhago ku Isi

Amafoto: Village Urugwiro

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. keitha

    Kuya 10-06-2017 saa 15:40'

    Nonese mwagirango bamuhe iya Kiyovu vg APR kdi hari champions Rayon sports ubundi kwisi hose Iikipe zinzwi mu karere ni yanga Rayon sposport mazembe naho izindi ntiziramenyerwa umufana mukuru muzehe na kabarebe.

  2. john

    Kuya 9-06-2017 saa 21:02'

    tamuhaye uwa rayon nyine aherutse gushimira.arayemera rero

  3. rulove

    Kuya 9-06-2017 saa 18:12'

    Ariko nye ndabona nta skol ririho!! ubwo rero ntabwo ari rayon sport

  4. vincent

    Kuya 9-06-2017 saa 17:19'

    Muzehe nakomereze

  5. byiza

    Kuya 9-06-2017 saa 11:37'

    uhuuuuu mbibuba mbibuba HE bamuhaye umwenda wa Rayonsport!! turishimye cyaneee! ahubwo ajye awuzana kuri match za gikunduro.

  6. Sibo

    Kuya 9-06-2017 saa 05:26'

    Ndabona bamuhaye Jersey ya Rayon sport


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru