RUHAGOYACU.com

Perezida Kagame yatangaje icyo abona kibura ngo umupira w’amaguru utere imbere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, yatangaje ko atemeranywa n’abavuga ko mu Rwanda nta mpano z’umupira w’amaguru zihaba gusa avuga ko kuri we asanga ahari abayobora uyu mukino batazi gukurikirana abafite iyi mpano.

Ibi, umukuru w’igihugu yabivugiye muri Kigali Convention Center, aho yari yakiriye intore zaciye mu itorero ry’igihugu mu minsi yashize, zigabanyije mu byiciro bitatu by’impamyabigwi (abanyamakuru), imparirwakubarusha,(aba sportif muri rusange) hamwe n’indatabigwi(abahanzi n’abanyabugeni).

Perezida Kagame yahuye n'abahanzi(bambaye umuhondo), abanyamakuru(bambaye icyatsi), n'aba sportifs(bambaye ubururu)Perezida Kagame yahuye n’abahanzi(bambaye umuhondo), abanyamakuru(bambaye icyatsi), n’aba sportifs(bambaye ubururu)
Intore zageneye umukuru w'igihugu impano yashyikirijwe na Dusingizimana Eric(sportif), Knowless Buteera(abahanzi) na Carine Umutoni(abanyamakuru)Intore zageneye umukuru w’igihugu impano yashyikirijwe na Dusingizimana Eric(sportif), Knowless Buteera(abahanzi) na Carine Umutoni(abanyamakuru)

Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, wari mu rwego rwo kwitabira ubutumire izi ntore zahaye Perezida Wa Repulika ngo aze baganire kuri byinshi bivugwa muri muzika na siporo y’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yikije cyane kuri siporo y’u Rwanda rimwe na rimwe usanga idatera imbere uko bikwiye kandi imiterere y’igihugu yemerera abanyarwanda kuba bakabaye ibihangange mu mikino aho ahanini yagarukaga ku mukino wo gusiganwa ku maguru.

Perezida Kagame yagize ati: “Iyo urebye imiterere y’ibihugu bibarizwamo abakinnyi batsinda usanga ntacyo birusha u Rwanda. Aha wibaza ikibura kugira ngo dutsinde twe”.

U Rwanda ni igihugu cy’imisozi buri munsi abanyarwanda baba bayizamuka banayimanuka ubundi muri “science” bavuga ko abantu batuye muri ibyo bice baba baramenyereye gukoresha umwuka muke, ikintu kibafasha gukina, ariko iwacu usanga tutari twabibyaza umusaruro”.

Perezida Kagame yashimiye abakomeje guhesha ishema u Rwanda barimo Nyirarukundi Salome wegukanye umudari wa zahabu muri Kigali Peace Marathon ndetse na Semi-Marathon International de Berkane yabereye muri Marooc.

Perezida Kagame yashimiye Salome(wicaye imbere ye wa kane uturutse ibumoso)Perezida Kagame yashimiye Salome(wicaye imbere ye wa kane uturutse ibumoso)

Aha, umukuru w’igihugu yavuze ko amakuru yakuye mu binyamakuru yasomye, ari uko Salome ibyo yabigezeho kandi nta bufasha bwa Minispoc yabonye, aho rimwe na rimwe yararaga ku bibuga k’indege ikintu yanengeye imbere ya Minisitiri wa siporo wari na we muri Kigali Convention Center akavuga ko ari buze kumerera nabi izo nzego.

Ageze ku mupira w’amaguru, Perezida wa Repubulika yagize ati: “Umupira w’amaguru naragerageje ngeze aho… gusa ntabwo ndaheba. Ndacyashaka ko tugerageza. Ntabwo nemera ko tutari abahanga mu gukina umupira ahubwo ntabwo tuzi kubashaka cyangwa se iyo babonetse ntabwo tuzi kubatunganya”.

Perezida wa Repubulika yananenze abayobozi bishimira guherekeza amakipe kandi nta bakinnyi bajyanye na bo, cyane cyane mu mikino olimpikePerezida wa Repubulika yananenze abayobozi bishimira guherekeza amakipe kandi nta bakinnyi bajyanye na bo, cyane cyane mu mikino olimpike

Nubwo abanyamakuru b’imikino bari aho batabonye umwanya wo kubaza umukuru w’igihugu byinshi kuri siporo y’u Rwanda, byibura benshi bishimiye ko amwe mu makuru y’ibitagenda mu mikino ikunzwe n’abanyarwanda, Perezida Kagame yashoboye kuyasoma mu itangazamakuru mu gihe ababishinzwe bari batereye iyo.

Perezida Kagame mu gusoza, yemeye kuzatera inkunga abahanzi, abanyamakuru ariko by’umwihariko abakinnyi bagaragaza impano mu mikino itandukanye cyane ko kuri we ibyo abandi bakora n’abanyarwanda babikora.

Amafoto: Perezidanse

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MITIMA KABASHA

    Kuya 29-05-2017 saa 12:27'

    HE muri ruhago baramubeshya kandi amakuru ayafite. Mwihangane buriya arimo arabaha umwitangirizwa nibatagabanya appetit azayibagabanyiriza. Namwe murebe ukuntu FERWAFA itanareba n’ibihe tugiyemo byo kwamamamaza umukandida abanyarwanda hafi ya bose bihitiyemo kubayobora bityo bakabuza ibyishimo abafana ba Rayon ngo bamwe mu bakuriye APR ntibashaka ko rayon sport ibakoreraho ibyishimo. Banarangiza bakabima na Stade Amahoro ngo babure na Cash kuko bazi neza ko ikipe itunzwe n’Abafana. Ibi n’agahomamunwa pee iyo babitegura neza bakanabyemeranya bagasaba Nyakubahwa akaza akitangira iki gikombe bityo abafana bakongera bakamwereka ibyishimo bamugaragariza ko bamuri inyuma ntibyari kuba ari ibyishimo bidasanzwe>? Barangiza bakabeshya Nyakubahwa ngo baramushyigikiye bica gahunda nyayo yo kumushyigikira> Rwose ndagaye abo aribo bose babigizemo uruhare kandi mbamenyesha ko bitazaca intege abareyo ahubwo bibubaka kurushaho. Ntawe uturusha Gukunda iki Gihugu na ba Rwagafirita baradusize turacyariho.

  2. felicien

    Kuya 29-05-2017 saa 12:25'

    hhhha president wacu ibyo avuga nukuri ngaho rero nibikubite agashyi !!!!

  3. Katauti

    Kuya 28-05-2017 saa 23:51'

    Nyakubahwa presida wa repuburika,impano mumupira zirahari ariko ntakuntu umuntu yaba atarakinye umupira ngo amenye uko yazamura cg ngo afashye abayifite,ndagusabye kugiti cyanjye ugire icyo ukora kuko bitari ibyo ntaho twazagera,impamvu ibindi bihugu bigenda bizamuka nuko biyobowe nabakinye umupira bakagirwa inama.Hano siko bimeze nyakubahwa mukuru w’igihugu.Dukeneye amaraso mashya muri federation yacu y’umupira wamaguru aho iyiriho ubu ntanumwe tuzi wakinye umupira kuburyo bagira icyo batumarira.Murakoze.

  4. ngando

    Kuya 28-05-2017 saa 12:18'

    erega football ifite nkongwa iyimungira imbere hariya muri Ferwafa,iyo nkongwa itaravamo ntacyo mbijeje vubaha kabisa.

  5. manzi

    Kuya 28-05-2017 saa 08:23'

    HE byose aba abikurikiranira hafi, Degaulle wazambije umupira wamaguru arabe yumva,nizereko ari isaha itaragera ngo umweyo umusohore muri iriyanzu yagize akarama ke.

  6. Gg

    Kuya 28-05-2017 saa 07:50'

    Perezida rwose akurikirane inzego za sporo azimerere nabi kuko zimaze gukabya

  7. Gg

    Kuya 28-05-2017 saa 07:50'

    Perezida rwose akurikirane inzego za sporo azimerere nabi kuko zimaze gukabya

  8. GATABAZI FELICIEN

    Kuya 28-05-2017 saa 06:49'

    NSHIMIYE UMUKURU WIGIHUGU KUMPANUROYATANZE MURI SIPOR NYARWANDA,HARIBYINSHIBIZAKOSOKA! REKATUMUHUNDAGAZEHO AMAJWI IBINDIBIZIKORA, TUZABIHAMYE 100/100

  9. babou

    Kuya 28-05-2017 saa 06:35'

    iyi nkuru yarikuturyohera cyane iyo twumva ngo yasohoye mo cya kigabo cyo muri ferwafa. ariko nubundi niho ruzingiye tu.

  10. Thalee

    Kuya 28-05-2017 saa 06:34'

    dushimiye nyakubahwa
    ntatwe muri muhanga mumurenge wakiyumba harabana bafitimpano mukwiruka kumagu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru