RUHAGOYACU.com

Perezida Kagame yongeye guhura na Perezida wa FIFA, Infantino i Davos

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yongeye guhura n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino baganira ku ruhare rw’umupira w’amaguru mu iterambere ry’abaturage.

Aba bayobozi bombi bahuye ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki ya 25 Mutarama, bahurira i Davos mu Busuwisi, ahabera inama mpuzamahanga y’iminsi ine yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi “World Economic Forum” (WEF), yatangiye kuwa 23 Mutarama.

Nk’uko FIFA ibitangaza ibicishije ku rubuga rwayo rwa Internet, Perezida Kagame na Infantino baganiriye ku ruhare rw’umupira w’amaguru mu mibereho myiza ya sosiyete runaka, bungurana ibitekerezo ku ruhare rwa siporo mu iterambere ry’ubukungu, ndetse n’uburyo ishobora kunganira uburezi n’ubuzima.

Perezida wa FIFA, Infantino yereka Perezida Kagame ikarita y'umutuku ijya yerekwa umukinnyi akava mu kibugaPerezida wa FIFA, Infantino yereka Perezida Kagame ikarita y’umutuku ijya yerekwa umukinnyi akava mu kibuga

Si Perezida Kagame wenyine wahuye na Infantino, kuko uyu muyobozi wa FIFA yanaganiriye na Perezida wa Argentine, Mauricio Macri ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau.

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame n’abo bakuru b’ibihugu bandi, Umuyobozi wa FIFA, Infantino yatangaje ko anejejwe cyane n’ibiganiro bagiranye, kuko bigaragaza agaciro ndetse n’icyizere umupira w’amaguru umaze kugirirwa, n’uruhare rwawo mu iterambere ry’Isi.

Ati “Bose bazirikana uruhare rw’umupira w’amaguru mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu bihugu byabo noi mu turere biherereyemo, ndetse n’uruhare FIFA ngo bigerweho.”

Yakomeje avuga ko mi bihe bitaha hagiye gushyirwaho uburyo buboneye bw’ubufatanye hagati y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’Umuryango w’ibihugu 20 bya mbere bikize ku Isi (G20), hagamijwe umupira w’amaguru na wo waba umuyoboro mwiza w’iterambere ry’uburezi ndetse n’imibereho myiza, cyane ko indangagaciro zawo asanga zikwiye kwimakazwa muri sosiyete igezweho.

Perezida Kagame yakiriye Infantino i Gabiro muri Gashyantare 2017Perezida Kagame yakiriye Infantino i Gabiro muri Gashyantare 2017

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi bufitanye umubano wihariye n’u Rwanda, ibi bikagaragazwa n’inshuro Perezida wayo, Infantino amaze guhura na Perezida Kagame mu myaka ibiri agiye kumara ku buyobozi bwa FIFA.

Muri Gashyantare 2017, Infantino yagiriye uruzinduko mu Rwanda abasha no kureba igice cy’umukino Rayon Sports yanganyijemo na Police FC ibitego 2-2, anashyira ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa Hoteli ya FERWAFA, ndetse anaboneraho guhura na Perezida Kagame i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Nyuma y’amezi 3 gusa, ni ukuvuga muri Kamena 2017, Perezida Paul Kagame yasuye icyicaro gikuru cy’ishyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), yongera guhura kandi aganira na Perezida wayo Gianni Infantino, ndetse anasura inzu ndangamurage ya yayo.

Muri urwo ruzinduko rwabaye kuwa 8 Kamena 2017, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yahaye impano Perezida Kagame, zirimo umwenda wo gukinana wanditseho rimwe mu mazina ye, ndetse na numero icyenda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mugisha

    Kuya 26-01-2018 saa 12:22'

    muzehe wacu turamukunda erega a world cup bayiduha nuko ntamastade dufite


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru