RUHAGOYACU.com

Perezida wa APR FC, Afande Musemakweli yazamuwe mu ntera

Ubu ni Lieutenant General (Lt Gen.) Jacques Musemakweli avuye ku ipeti rya Major General (Maj.Gen.), akaba ari Perezida w’Ikipe ya APR FC.

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mutarama 2018, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bakuru ndetse n’abandi bato.

Lt.Ge. Jacques Musemakweli yabaye Perezida wa APR FC mu 2013Lt.Ge. Jacques Musemakweli yabaye Perezida wa APR FC mu 2013

Muri abo bazamuwe mu ntera, ku isonga haza Gen. Fred Ibingira, Umuyobozi w’Inkeragutabara, uyu akaba yavanywe ku ipeti rya Lieutenant General (Lt Gen.), akaba ari na we musirikare mukuru kurusha abandi wazamuwe mu ntera. Akurikirwa na Lt.Gen. Jacques Musemakweli, Perezida wa APR FC wavanywe ku ipeti rya Maj.Gen.

Lt.Gen. Jacques Musemakweli ni Perezida wa APR FC kuva mu 2013, aho yagiyeho asimbura Maj Gen Alex Kagame wari wagiye kwiga mu Bushinwa icyo gihe.

Maj.Gen Jacques Musemakweli ari muri APR FC kuva ishingwa muri Kamena 1993, ubwo yatangiraga shampiyona mu 1995 akaba yari ‘Team Manager’ ndetse bahita banatwara igikombe cya shampiyona.

Lt.Gen Musemakweli yaje kujya kwiga, agarutse mu Rwanda aba Visi Perezida wa kabiri w’iyo kipe, nyuma aza kujya gukorera muri Minisiteri y’ingabo ariko afite inshingano zo gukurikiranira hafi ubuzima bw’iyi kipe, kugeza mu 2013 ubwo yabaga Perezida wayo.

Lt.Gen.Jacques Musemakweli, Perezida wa APR FC na Visi Perezida Maj.Gen.Mubarak MugangaLt.Gen.Jacques Musemakweli, Perezida wa APR FC na Visi Perezida Maj.Gen.Mubarak Muganga

Abasirikare bazamuwe mu ntera:

a. Uwavuye ku ipeti rya Lieutenant General akaba General: 1
Fred IBINGIRA
b. Major General aba Lieutenant General: 1
Jacques MUSEMAKWELI

c. Brigadier General bajya kuri Major General : 12
(1) Charles KARAMBA
(2) Eric MUROKORE
(3) Emmy RUVUSHA
(4) Emmanuel BAYINGANA
(5) Joseph NZABAMWITA
(6) Andrew KAGAME
(7) Charles RUDAKUBANA
(8) Aloys MUGANGA
(9) Ferdinand SAFARI
(10) Albert MURASIRA
(11) Jean Jacques Laurent MUPENZI
(12) Innocent KABANDANA
d. Colonel baba Brigadier General: 6
(1) John Bosco NGIRUWONSANGA
(2) John Bosco RUTIKANGA
(3) Vincent NYAKARUNDI
(4) Francis MUTIGANDA
(5) Fred MUZIRAGUHARARA
(6) Willy RWAGASANA
e. Lieutenant Colonel baba Colonel: 14
f. Major baba Lieutenant Colonel : 68
g. Captain baba Major : 79
h. Lieutenant baba Captain : 11
i. Second Lieutenant (2Lt) baba Lieutenant (Lt) : 457

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Lambert

    Kuya 12-01-2018 saa 20:58'

    Congs to Lt Gen. Jacques Musemakweli

  2. Amini

    Kuya 12-01-2018 saa 11:13'

    Heshima kwako bwana Mukuu Afande Jacques Musemakweli..... HONGERAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA
    Twishimiye intera mugezeho Afande dukunda Imana ikomeze ikurinde
    Ikinyabupfura no kwicisha bugufi kwanyu ntawutabishidikanyaho

  3. aimable

    Kuya 12-01-2018 saa 10:45'

    congx kuri perezident wacu turamukunda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru