RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Perezida wa FERWAFA yanze gushyikiriza Rayon Sports igikombe kuko itamushyigikiye
Print Comments: 48 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yanze kujya kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ngo abe yashyikiriza ikipe ya Rayon Sports igikombe cya shampiyona, kuko iyi kipe yiyunze kbashaka impinduka muri FERWAFA.

Ibi uyu muyobozi wa FERWAFA yakoze byafashwe nka gashya kagiye kwiyongera ku tundi dushya twinshi twaranze ikiringo cya Nzamwita Vincent De Gaulle nk’umuyobozi wa FERWAFA, wakunze kugaragara mu bibazo n’ikipe ya Rayon Sports ikunzwe n’abantu benshi hano mu Rwanda.

Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora FERWAFA yahoze ari umunyamabanga mukuru wa APR FC, kuva yagera muri FERWAFA ku itike y’Intare FC yakomeje kugenda agirana ibibazo n’ikipe ya Rayon Sports n’ubwo byaje kugera aho bigahosha, bikaba byongeye gushyuha cyane, aho iyi kipe yiyunze ku makipe ashaka impinduka muri FERWAFA.

JPEG - 389.8 kb
Rayon Sports niyo kipe yahize izindi 2016/17 aho yatsinzwe umukino 1 wonyine

Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Vice Perezida wa FERWAFA yavuze ko imwe mu mpanvu yatumye Rayon Sports idahabwa igikombe cya shampiyona muri shampiyona nyirizina, harimo n’uko yatwaye igikombe Perezida ari muri Maroc, bakaba batari kugitanga adahari.

Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, De Gaulle Nzamwita n’inkoramutima ze ziri guhirimbana zishaka uko yakongera kuyobora FERWAFa bari bagiye guteranira i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel aho bakoreye inama irimo kunoza imigabo n’imigambi azerekana yiyamamaza, no kurebera hamwe uko bazahangana n’abamurwanya.

Umwe mu bari muri iyi nama yabwiye RuhagoYacu mbere yuko bahaguruka kuri FERWAFA ku wa gatanu, dore ko baraye i Nyamata muri iyi hoteli, ko yunva Perezida azakora ibishoboka akaza mu nama, ariko byarangiye igikombe cya shampiyona kidatanzwe na Perezida wa FERWAFA. RuhagoYacu ikaba yabajije abazi umupira wa hano mu Rwanda, bavuga ko ari u bwa mbere bibayeho mu myaka irenga 20 ishize.

Rayon Sports yatsinze AZAM FC ibitego 4-2 ishyikirizwa igikombe na Kayiranga Vedaste, akaba ari umuyobozi wungirije wa FERWAFA.

JPEG - 295.8 kb
Umukino warimo ibitego byinshi cyane
JPEG - 288.8 kb
Yashya Mohamed umwe mu bakinnyi beza ba AZAM FC twabonye i Kigali

Umuyobozi wa FERWAFA akaba yari yagaragaye mu mihango 2 yabanje, harimo guha igikombe ikipe ya Miroplast ubwo yazamukaga mu cyiciro cya mbere na APR FC ubwo yegukanaga igikombe cy’amahoro kuri uyu wa kabiri.

Ahandi hose ku isi uhereye ku marushanwa akomeye, ntaho wasanga igikombe cy’isi cyatangwa Perezida wa FIFA adahari, CAN mu myaka imaze ntiratangwa umuyobozi wa CAF adahari, na shampiyona y’u Rwanda ikaba itari yarigeze itangwa uyobora FERWAFA adahari, kugeza kuri uyu wa gatandatu, ubwo i Nyamirambo igikombe cyatanzwe, umuyobozi wa FERWAFA ari i Nyamata mu nama, yo gushaka amajwi.

Miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda niyo ahabwa ikipe yegukanye shampiyonaMiliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda niyo ahabwa ikipe yegukanye shampiyona

JPEG - 267.3 kb
Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda niyo ahabwa ikipe yegukanye shampiyona
JPEG - 271.6 kb
Aba bakobwa nibo bazanye igikombe n’imidali
JPEG - 322.4 kb
Abayobozi ba AZAM na Rayon Sports bategereje gutanga ibihembo
JPEG - 330 kb
Kuri Podium ntihagaragayeho umuyobozi wa FERWAFA na Minisitiri wa Siporo nk’uko byagenze mu gikombe cy’Amahoro
JPEG - 274.5 kb
AZAM FC yashimiwe kuba yaritabiriye ubutumire

JPEG - 372.1 kb
Abakinnyi ba AZAM FC bakoze imirongo 2 baha icyubahiro ikipe ya Rayon Sports
JPEG - 335.3 kb
Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, umuyobozi wa AZAM FC yafashijwe na Vedaste Kayiranga kuzigeza ku muyobozi wa Rayon Sports
JPEG - 352.7 kb
Abakinnyi bazamutse bambwikwa imidali, Tidiane Kone yitwaza ibendera ry’iwabo
JPEG - 242.5 kb
Ibyishimo by’igikombe byagaragaraga mu maso y’abakinnyi ba Rayon Sports Savio na Shassir
JPEG - 270.9 kb
Bakame ati mubanze mufate agafoto diii

JPEG - 323 kb
Ikiniga kuri Savio wasezeraga abo babanye mu myaka 2 ishize
JPEG - 343.7 kb
Yves, Djabel, Mugheni na Moustapha
JPEG - 336.4 kb
Shassir na Lomami
JPEG - 281.2 kb
Na Rwarutabura yagombaga kuba ahari ashwanyaguza bye
JPEG - 206.9 kb
Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro Perezida wa FERWAFA yari ahari
JPEG - 59.7 kb
Miroplast itwara shampiyona y’icyiciro cya 2 yari ahari
JPEG - 307.9 kb
Rayon Sports itwara igikombe kiruta ibi byose, Perezida wa FERWAFA ntiyagaragara
bizimana jean de Dieu Kuya 11-07-2017 saa 15:58'

narorere icyangombwa nuko twagitwaye iyaba twagitwaye nubutaha Yaba akiriho nabwo nakiduhe

nsengiyumva Kuya 10-07-2017 saa 14:40'

mbega De gaule abireke nubutaha ntazaze

zizou Kuya 10-07-2017 saa 08:53'

Bavandimwe Degaule nimumwihorere. Icyo mutabonye se ni iki? Ntaho yabahishe. U Rwanda rwishwe kuko nta ba professionals rufite muri ruhago. Ubu se gufata umuntu wize guteka wamubwira NGO ajywr kwigisha ubuhinzi cg chimie, cg uwize English NGO ajye kwigisha imibare? Ibya professionalism na passion y’umupira so ibye. Ibye ni akazi kinjiza cash buried kwezi. Mumuhe amahoro rero yirire.

A20 Kuya 10-07-2017 saa 00:35'

De gaule vraiment akoze udushya pe, kudaba ahari koko ntanokurenzaho, nta muyobozi umurimo

zizou Kuya 9-07-2017 saa 23:45'

Bavandimwe Degaule nimumwihorere. Icyo mutabonye se ni iki? Ntaho yabahishe. U Rwanda rwishwe kuko nta ba professionals rufite muri ruhago. Ubu se gufata umuntu wize guteka wamubwira NGO ajywr kwigisha ubuhinzi cg chimie, cg uwize English NGO ajye kwigisha imibare? Ibya professionalism na passion y’umupira so ibye. Ibye ni akazi kinjiza cash buried kwezi. Mumuhe amahoro rero yirire.

Alain Kuya 9-07-2017 saa 21:29'

Shame on Rwandan football. Shame ku gihugu cyose ntavanyemo n’’umuntu numwe.Nyakubahwa kagame wadukijije uyu mwanda muri uyu mupira koko. Simpfana rayon sport ariko ni ukuri ibi birarambiranye.

murenzi Kuya 9-07-2017 saa 20:46'

ariko reka tujye tuvuga ibintu tubisubire, ubundi mwabanyamakurumwe mwatubwiye abayobozi barikumwe nabo tukabagaya nabafana bamakipe bayobora bakamenya kontabayobozi bafite, kuko abobose ntibakunda umupira bakunda ibifurumba babapfumbatisha, kuko ibaze nawe kumunsi nkuriya nide muntu ukunda sport yakabuze nkanswe umuyobozi wa equipe. icyombona nikimwe vincent arimo kwirahuriraho umuriro kuko twebwe nkabareyo ntacyemezocye tuzajya twemere byaroshye kandi ikindi nanone yaciyemo ibice umupira wacu ibyo byose kubwimpamvu zukwigwiza imitungo, amafaranga ya fifa adatangirwa raport, ngaho aya azam agerakumakipe amwe abanjekwinginga nkaho atarayayo, gukatwa kwibihembo byabakinyi bidasobanutse, yewe ntawarubara.

gusa uzasiga umugani ugira uti "ntawazabya ibintu nka degaul".
uwo niwo murage uzasiga.

Damas Kuya 9-07-2017 saa 20:08'

Perezida muzima yemera abamutoye n’abatamutoye sinzi rero niba Ferwafa ari akarima ke kuburyo buri wese amujya inyuma,uwo muco ntukwiye i Rwanda,yagombye kubihanirwa nta perezida umera atyo

fggu Kuya 9-07-2017 saa 18:21'

Ibyo yakoze ni ubuswa. Arasebya ngo abakomeye bamushyizeho. Ejo nakurikiye ikiganiro cy’imikino kuri radio salus ndumirwa. Ikibazo cy’umupira wacu kizakemurwa na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul.

mali Kuya 9-07-2017 saa 18:19'

De Gaule mumureke buriya ntawurihejuru yubuyobozi ubishinzwe arabikoraho iperereza umwanzuro uzaboneka

1 | 2 | 3 | 4 | 5

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)