RUHAGOYACU.com

Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle yisubiyeho amasaha make nyuma yo gutangaza ko ntacyo yicuza, ni ko gusaba imbabazi abanyarwanda nyuma y’amagambo yatangaje ko ku bwe Amavubi atigeze ajya muri CAN mu mwaka wa 2004, amagambo kuri we asanga yarumvikanye nabi kubera itangazamakuru.

Perezida De Gaulle yari yatangaje amagambo atarakiriwe neza n’abakunzi b’umupira w’amaguru, ubwo yavugaga ko yizera ko umutoza mushya w’Amavubi azashobora kujyana ikipe mu gikombe cya Afurika kandi ko biramutse bibaye byaba ari ubwa mbere bagiyeyo ari umwimerere cyane ko hambere bagiyeyo bifashishije abanyamahanga.

De Gaulle yari yatangaje amagambo yasize izina ubwo herekanwaga umutoza mushya w'AmavubiDe Gaulle yari yatangaje amagambo yasize izina ubwo herekanwaga umutoza mushya w’Amavubi

De Gaulle yari yagize ati: ‘’Tumaze iminsi dutegura ikipe y’igihugu y’abana b’abanyarwanda. Iyo bikunda ubushize twashoboraga kujya muri CAN(2015) kuko twari tugiye kujya mu matsinda badutera mpaga’’.

‘’Turi gutegura abana b’abanyarwanda. Mbere ntabwo twakoreshaga abanyarwanda, ikipe y’igihugu yabaga yuzuyemo abanyamahanga. Ni byo turi gukora ngo ntibizasubire. Nkange kubwange ntabwo u Rwanda rwagiye muri CAN kuko abayikinnye n’abaruhaye itike bari abanyamahanga’’.

Nubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Perezida wa Ferwafa yari yashimangiye ko ntacyo yicuza ku magambo yatangaje kuko kuri we yashakaga kuvuga ibindi, kera kabaye uyu muyobozi wa ruhago mu Rwanda yaje gutangariza Televiziyo y’igihugu ko asabye imbabazi ku bw’aya magambo yatangaje, aho kuri we asanga byaratewe n’ukutamenya ururimi neza.

De Gaulle yagize ati : Icyo nashakaga kuvuga ni uko tugomba kwibanda mu gutegura kuko ni byo bizatuma tujya muri CAN kandi tugahorayo.

Mu mateka birazwi ko u Rwanda rwagiye muri CAN ntabwo nabihakana. Kuri ubu nafata umwanya nkasaba imbabazi abanyarwanda bose cyane cyane abashyizemo ingufu ngo ikipe ijyeyo(CAN 2004)”.

“Nka Olivier Karekezi, Desire Mbonabucya, Jimmy Mulisa na Jimmy Gatete. Abo bakinnyi turabakeneye ntabwo byaba byiza gushwana na bo kubera kutamenya ururimi neza”,

Desire Mbonabucya yaje gusabwa imbabazi by'umwihariko mu izina ry'abandi bakinnyiDesire Mbonabucya yaje gusabwa imbabazi by’umwihariko mu izina ry’abandi bakinnyi

Ndabasaba imbabazi abo bakinnyi hamwe n’ubuyobozi bwakoresheje imbaraga ngo tujyeyo”.

“Ndasaba imbabazi mbabwira ko bitandukanye n’ibyo abanyamakuru bavuze ngo nashakaga kuvuga ko ahubwo nge si byo nashakaga kuvuga rwose nashakaga kugaragaza ko tugomba gutegura mbere y’ibindi byose”.

Amagambo ya Perezida wa Ferwafa yari yakiriwe nabi n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi barangajwe imbere na Desire Mbonabucya wari kapiteni, Olivier Karekezi, Ndikumana Amadi Katauti n’abandi nka Peter Otema bose bagiye bagaragaza kutayishimira.

Mea CulpaMea Culpa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

peter Kuya 24-03-2017 saa 20:13'

ahubwo gewe ndumva mugitondo uri buzinduke usaba imbabazi abanyamakuru? kko itangazamakuru ryumva nabi,rigafata nabi,bigatuma abanyarwanda bumvanabi,bagafata nabi ibyomwavuze.nyakubahwa muyobozi.nyamara ibyaha birakiyongera.

mugabo Kuya 24-03-2017 saa 18:57'

ngo ntazi gutandukanya ijambo Umunyarwanda n’umunyanyamahanga?
ubwo iyo abimenya aba yaravuze ati:‘’Tumaze iminsi dutegura ikipe y’igihugu y’abana b’abanyamahanga. Iyo bikunda ubushize twashoboraga kujya muri CAN(2015) kuko twari tugiye kujya mu matsinda badutera mpaga
’’Turi gutegura abana b’abanyamahanga. Mbere ntabwo twakoreshaga abanyamahanga, ikipe y’igihugu yabaga yuzuyemo abanyarwanda. Ni byo turi gukora ngo ntibizasubire. Nkange kubwange ntabwo u Rwanda rwagiye muri CAN kuko abayikinnye n’abaruhaye itike bari abanyarwanda’’

Emmanuel Kuya 24-03-2017 saa 18:56'

Ariko dogori uri umuswa muri byose ku buryo utazi no kwisabira imbabazii¡¡!!!! Ntuzi ikinyarwanda mean ni wowe munyamahanga?

enzo Kuya 24-03-2017 saa 18:26'

Erega nubundi uyumugabo yagiho abakunzi baruhago abenshi tutamwiyumvamo bityorero ashobora kwegura kubwizimpamvu 1ajyaho yavuzeko agiye guteza imbere umupira wamguru ahereye mubana bato ibyo ntiyabikoze 2amavubi ahagazenabi kuberawe nabatoza aba yatuzaniye badashoboye 3kutitondera amwe mumagambo avuga agaragaramo agasuzuguro 4nibyo asabira imbabazi ntago abyemera ahubwo amakosa arikuyashyira kuitangazamakuru ngayonguko niyegure dushyireho murenzi aboudala azabikoraneza!

k c Kuya 24-03-2017 saa 16:22'

Hhhhhhhh NGO abanyamakuru banditse nabi?
Ngontarurimi azi? none ururimi uzi nuruhe?wize muri Congo ikitwa Zaire,kuki utabivuze nwiringara cg igifransa?kuki ibindibyose wabivuze mukinyarwand
wamugani wa katauti ufite abaguhagarariye hejuru,
Kuko wize ibyo korora amafi,none bakujyanye muri football, egura utareguzwa ntambabazi wasabye ahubwo amakosa wayashyize kubanyamakuru.
Ikica ibintu byose hano murwanda,nuguha akazi abatagashoboye kubera ko ari family zaba general.

k c Kuya 24-03-2017 saa 16:22'

Hhhhhhhh NGO abanyamakuru banditse nabi?
Ngontarurimi azi? none ururimi uzi nuruhe?wize muri Congo ikitwa Zaire,kuki utabivuze nwiringara cg igifransa?kuki ibindibyose wabivuze mukinyarwand
wamugani wa katauti ufite abaguhagarariye hejuru,
Kuko wize ibyo korora amafi,none bakujyanye muri football, egura utareguzwa ntambabazi wasabye ahubwo amakosa wayashyize kubanyamakuru.
Ikica ibintu byose hano murwanda,nuguha akazi abatagashoboye kubera ko ari family zaba general.

Jacques Kuya 24-03-2017 saa 15:53'

bavandi rwose ruhago yo mu Rwanda iracyafite inzira ndende cyane umuntu aravuga ibidakwiye ngo ntabwo azi ikinyarwanda ibyo nukubeshya pe!

Dany Kuya 24-03-2017 saa 13:35'

Ahubwo ndabona ariwe munyamahanga kuko atazi ururimi rwacu.

ton Kuya 24-03-2017 saa 10:17'

ubundi se yasabye imbabazi kuberako ngo abanyarwanda babyumvise nabi ndetse n’abakinnyi.bivuzengo nta kosa afite ahubwo abantu bumva nabi

knc Kuya 24-03-2017 saa 09:59'

Niba uyumugabo Atazi ikinyarwanda yagiye avuga ururimi rwiwabo ntatuvange kweri!? umuntu se asaba imbabazi atemera ikosa ?dore ko numva arishyira kubanyamakuru !cyangwa agirango nicyera habaga ho abayobozi bapfukaga abanyamakuru umunwa! namenye ko icyo cyakemutse. Ariko nge ndibariza ubuyobozi butubereye ku isonga "nidukomeza kongera umuvuduko mu guhanga amaso kuri ruhago y’iburayi kubera DeGaule, rya shema ry ’igihugu tuvuga rizagaragara ryari?

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!