RUHAGOYACU.com

Perezida wa FERWAFA yasize umunyamabanga we mu nama ya mbere ya perezida mushya wa CAF

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), Nzamwita Vincent De Gaulle, ari kumwe n’abamuherekeje bageze muri Bahrain mu nama ya mbere ya komite nyobozi iyobowe na Perezida mushya w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, Ahmad Ahmad, kuva yatorwa taliki ya 16 Werurwe 2017.

Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora FERWAFA yageze muri Manama (Bahrain) ku cyumweru taliki ya 7 Gicurasi nyuma ya saa sita, aherekejwe na Kagabo Patrick na Me Ndagijimana Emmanuel, baba muri komite nyobozi ya FERWAFA.

Aha ariko, ntabwo hagaragaramo umunyamabanga wa Ferwafa Uwamahoro Latifa nyamara usanzwe yemererwa n’amategeko kujyana na Perezida mu nama za CAF na Fifa. Aha, bikaba bitaramenyekana niba yasigaye kubera umubano utari mwiza wari wavuzwe hagati ye na De Gaulle cyangwa se ari ukubera iyindi mpamvu.

Iyi nama ibaye iya mbere Ahmad Ahmad ayoboye, kuva yaba perezida wa CAF, iriga ku ngingo 15, zizagenderwaho mu myaka ine iri imbere izayoborwa na komite yatorewe i Addis Abeba (Ethiopia).

Ahmad Ahmad nawe yageze muri Bahrain, ku cyumweru nyuma ya saa sita, aturutse i Cairo mu Misiri.

Iyi nama y’inteko rusange idasanzwe ayoboye yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Gicurasi, ku isaha ya saa moya, iri kubera muri Sheraton Bahrain Hotel.

Hotel iberamo inama ya CAF Hotel iberamo inama ya CAF

Abagize CAF muri iyi nama bagize perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ( Kwesi Nyatakyi) kuba vice perezida wa mbere wa CAF, Constant Omari Selemani uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo agirwa vice perezida wa kabiri, Amaju Pinnick uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria agirwa umuyobozi wa AFCON n’umuyobozi wa komite zose z’itangazamakuru rya CAF.

Omar Constant wagizwe vice perezida wa kabiri wa CAFOmar Constant wagizwe vice perezida wa kabiri wa CAF

Nyuma y’iyi nama ya komite nyobozi ya CAF, kuwa kane taliki ya 11 Gicurasi hazaba inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).

Inteko rusange ya FIFA izatangira saa tatu n’igice (9h30) ibere muri Bahrain International Exhibition & Convention Centre, ikazayoborwa na perezida wa FIFA, Gianni Infantino watowe muri Gahyantare, 2016.

Iyi nteko rusange izagena igihugu kizakira amarushanwa y’igikombe cy’isi cya 2026, nkuko amategeko mashya yashyizweho abiteganya, kikazatorwa n’abanyamuryango 209 bagize FIFA.

Infantino yifuza ko igikombe cy’isi cya 2026 cyazitabirwa n’ibihugu 48.
Aba bagabo bombi (Infantino uyobora FIFA na Ahmad uyobora CAF) bamaze igihe gito batowe ariko bose bagaragaje ko bifuza impinduka mu mupira w’amaguru.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. musesenguzi

    Kuya 8-05-2017 saa 14:08'

    Umuntu yitabira ate inama y’umuntu yashakaga gukorera kudeta!???
    Ese buriya abaza ikibazo cg agatanga igitekerezo mu nama???
    Hahahahahaaaaaaaaa!!!!!!!!!!

  2. musesenguzi

    Kuya 8-05-2017 saa 13:36'

    Umuntu yitabira ate inama y’umuntu yashakaga gukorera kudeta!???


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru