RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Perezida wa FIFA, Giani Infantino yasuye urwibutso rwa Jenocide ku Gisozi mbere yo kuva mu Rwanda
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Perezida w’ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, Gianni Infantino yasuye urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi mbere yo gusoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda.

Nk’uko byari biteganyijwe mu ruzinduko perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Gianni Infantino yagiriraga hano mu Rwanda harimo gusura urwibutso rwa Genocide y’akorerewe abatutsi ruhereye ku Gisozi.

Infantino uyobora FIFA yageze ku Gisozi ahubatse urwibutso ku isaha ya saa tanu z’amanywa(11h:00) kuri iki Cyumweru, aherekejwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Nzamwita Vincent Degaule uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Bakigera mu rwibutso bafashe iminota icumi berekwa film ikubiyemo amateka agaragara muri urwo rwibutso, aho bahavuye bajya kunamira no guha icyubahiro imibiri y’abatutsi bazize Genocide ishyinguye muri urwo rwibutso bafata umota wo kunamira inzirakarengane, banashyira indabo ku mva z’izi nzirakarengane zishyinguye muri urwo rwibutso.

Urugendo rwakomereje imbere mu rwibutso nyir’izina aho Perezida wa FIFA n’abari bamuherekeje basobanuriwe byinshi ku buryo Genocide yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa ndetse ikanahoshwa n’abanyarwanda ubwabo amahanga atabigizemo uruhare.

Urugendo rwaje kurangira Gianni Infantino yanditse mu gitabo cy’urwibutso kigaragaza abantu batandukanye basuye uru rwibutso baturuka impande zitandukanye.

"Ibi bitwereka agaciro gakomeye k’ubuzima, agaciro ko gushyira hamwe, agaciro ko kwibuka kubera ko iyo ubashije kwibuka ahashize biguha n’umwanya wo gutekereza kuri ejo hazaza. Niyo mpamvu rero tubona kugeza ubu u Rwanda ari igihugu cyiza kandi mu byukuri ni igihugu cy’amahoro kirimo kwiyubaka byihuse n’umurava mwinshi."- Gianni Infantino aganira n’itangazamakuru nyuma yo gusura urwibutso.

Infantino yahagurutse mu Rwanda kuri iki Cyumweru amaze gusura urwibutso rwa Genocide ruri ku Gisozi nyuma yaho kuri uyu wa Gatandatu yari yayoboye umuhango wo gutangiza no gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako ya Hoteli ya Ferwafa.

Nsanzamahoro Kuya 27-02-2017 saa 12:52'

Turamushimira cyane kuko yakoze igikorwa gikomeye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)