RUHAGOYACU.com

Perezida wa FIFA yohereje ubutumwa bw’akababaro nyuma y’urupfu rwa Evariste Mutuyimana

Abicishije kuri Nzamwita Vincent ‘Degaule, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yoherereje Umuryango wa Evariste Mutuyimana ubutumwa bw’akababaro yatewe n’urupfu rw’uwo mugabo wari Umunyezamu wa Rayon Sports.

Mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 12 Nzeri 2017 ni bwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Evariste Mutuyimana wari Umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports akaba yaranahoze ari Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Umukino Gianni Infantino yarebeye muri Stade Amahoro wahuje Rayon Sports na Police FC, Mutuyimana Evariste yari ku ntebe y'abasimburaUmukino Gianni Infantino yarebeye muri Stade Amahoro wahuje Rayon Sports na Police FC, Mutuyimana Evariste yari ku ntebe y’abasimbura

Kuva uwo munsi, abantu batandukanye barimo abakinanye na Mutuyimana, imiryango itabdukanye n’amashyirahamwe ya Siporo mu Rwanda yagiye yoherereza Rayon Sports ndetse n’Umuryango wa Evariste Mutuyimana ubutumwa bw’akababaro.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Nzeri ni bwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yohereje ubutumwa bw’akababaro, abugeneye Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ ngo abumugereze ku muryango wa Evariste Mutuyimana n’uw’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

Muri iyo baruwa, Perezida Infantino yatangiye agaragaza ko yatewe akababaro n’inkuru y’urupfu rwa Evariset Mutuyimana wahoze ari Umunyezamu mpuzamahanga w’u Rwanda, wakiniraga Rayon Sports nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Sofapaka yo muri Kenya.

Evariste Mutuyimana yapfuye urupfu rutunguranyeEvariste Mutuyimana yapfuye urupfu rutunguranye

Yakomeje agira ati “Munyemerere mu izina ry’umuryango mugari w’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi, no mu izina ryanjye bwite, mbashyikirize ubutumwa bw’akababaro hamwe n’umuryango w’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko yifatanyije n’umuryango wa Mutuyimana Evariste muri ibi bihe bigoye, anagaruka ku kuba uwo munyezamu yararangwaga n’umurava, gusabana n’abandi kandi uhora wishimye.

Evariste Mutuyimana azashyingurwa ku cyumweru tariki ya 17 Nzeri, dore ko Umuryango we uba muri Kenya uzagera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeri.

Gianni Infantino na FIFA ayoboye ifitanye umubano mwiza n'u RwandaGianni Infantino na FIFA ayoboye ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda

Mutuyimana yavutse muri Mutarama 1988, yitaba Imana mu ijoro ryo kuwa 11 rishyira kuwa 12 Nzeri 2017, aho yaguye iwe mu rugo yari acumbitsemo ku muhanda w’amabuye ahitwa kwa Mutwe i Nyamirambo.

Mutuyimana yagiye muri Rayon Sports nyuma yo gukinira amakipe atandukanye nka Police FC (2010-2013), Kiyovu Sport yayikiniye amezi atandatu muri 2013 mbere yo kujya muri SOFAPAKA yo muri Kenya yakiniye 2014-2016.

Mutuyimana yagiye afasha Rayon Sports mu mikino imwe n'imwe ikomeyeMutuyimana yagiye afasha Rayon Sports mu mikino imwe n’imwe ikomeye

Ibaruwa ya InfantinoIbaruwa ya Infantino

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. HBIMANA Ildebrande

    Kuya 15-09-2017 saa 08:14'

    Mutuyima ijyendere imana iguhe iruhuko ridashira utuvuyemo tukigukeneye abarayon ntituzakwibajyirwa

  2. HBIMANA Ildebrande

    Kuya 15-09-2017 saa 08:14'

    Mutuyima ijyendere imana iguhe iruhuko ridashira utuvuyemo tukigukeneye abarayon ntituzakwibajyirwa

  3. HBIMANA Ildebrande

    Kuya 15-09-2017 saa 08:14'

    Mutuyima ijyendere imana iguhe iruhuko ridashira utuvuyemo tukigukeneye abarayon ntituzakwibajyirwa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru