RUHAGOYACU.com

Perezida wa FIFA yohereje ubutumwa bw’akababaro yatewe n’urupfu rwa Katauti

Gianni Infantino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yohereje ubutumwa bugaragaza akababaro yatewe n’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports, aboneraho no kwihanganisha abanyarwanda n’Umuryango wa nyakwigendera.

Nyuma y’iminsi itanu Katauti amaze avuye kuri iyi Si, Gianni Infantino Perezida wa FIFA yohereje ubutumwa bw’akababaro ku muryango w’abakunzi b’umupira w’amaguru, aboneraho gusaba FERWAFA kumugereza ubutumwa bwihanganisha umuryango w’uwo mugabo wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi akanayifasha gukora amateka atarigeze yisubiramo.

Gianni Infantino, Perezida wa FIFA yihanganishije umuryango nyarwanda n'umuryango wa Katauti by'umwiharikoGianni Infantino, Perezida wa FIFA yihanganishije umuryango nyarwanda n’umuryango wa Katauti by’umwihariko

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa FERWAFA, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yababajwe n’urupfu rw’umwe mu banyarwanda bafatwa nk’intwari mu mupira w’amaguru, dore ko ibigwi bikomeye ikipe y’igihugu yagize ari umwe mu bari bayiyoboye.

Gianni Infantino yagize ati “Biteye agahinda kumva urupfu rwa Hamad Ndikumana wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga, wakiniye Amavubi imikino isaga 50 akanayafasha kubona itike yo kujya mu mikino y’igikombe cya Afurika (CAN) u Rwanda rwakinnye rimwe rizira irya kabiri, yabereye muri Tunisia mu 2004.”

Perezida wa FIFA yakomeje yibutsa ko Katauti mu buzima bwe bw’umupira nw’amaguru yakiniye amakipe atandukanye haba mu Rwanda, Tanzania, mu Burundi, mu Bubiligi ndetse no muri Cyprus, ari na ho yahereye yihanganisha Umuryango we mu izina ry’abakunzi b’umupira w’amaguru bose.

Ati “Munyemerere, mu izina ry’umuryango w’umupira w’amaguru muri rusange no mu izina ryanjye bwite, mbihanganishe nanihanganisha umuryango w’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

"Nabashimira cyane mumbwiriye uwo muryango n’inshuti zawo ko nifatanyije na wo kandi ko nywufashe mu mugongo muri iki gihe cy’agahinda gakomeye urimo."

Ndikumana Hamad Katauti yabaye kapiteni w'Amavubi, ari no mu bayakiniye imikino myinshi mu mateka yayoNdikumana Hamad Katauti yabaye kapiteni w’Amavubi, ari no mu bayakiniye imikino myinshi mu mateka yayo

Katauti yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru kuva mu myaka ya za 90 (1990), yinjira muri Rayon Sports mu 1996, ayikinira kugeza mu 1999 aho yafatanyije na yo kwegukana igikombe cya CECAFA mu 1998.

Uyu mugabo yatabarutse ku myaka 39, akaba yari agiye kumara imyaka itatu yonyine atangiye umwuga w’ubutoza, aho yahereye muri Espoir FC akimara guhagarika burundu gukina umupira w’amaguru.

Katauti yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu, nyuma y’amasaha make na Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ bakinanye mu ikipe y’igihugu na we ahita apfa, ariko uyu we akaba yari amaze igihe mu bitaro.

Katauti yapfuye nyuma y'amasaha make akoranye imyitozo n'abakinnyi be bitegura gukina na Police FCKatauti yapfuye nyuma y’amasaha make akoranye imyitozo n’abakinnyi be bitegura gukina na Police FC

Katauti ni we watoje Rayon Sports mu mukino yatsinzemo Kirehe FCKatauti ni we watoje Rayon Sports mu mukino yatsinzemo Kirehe FC

Yashyinguwe kuwa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017Yashyinguwe kuwa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gaizsy

    Kuya 23-11-2017 saa 21:43'

    Gusa hari amayobera kurupfu RWA katauti.ninde utakwibaza ukuntu aba legends bakinanye na katauti Bose bagize ubwoba bwo kuvuga kurupfu Rowe?even nababa hanze y’u Rwanda?
    Peee mwibuke EVALISTE utari uzwi cyane ukuntu yavuzwe.ntakundi nyine

  2. gaizsy

    Kuya 23-11-2017 saa 21:43'

    Gusa hari amayobera kurupfu RWA katauti.ninde utakwibaza ukuntu aba legends bakinanye na katauti Bose bagize ubwoba bwo kuvuga kurupfu Rowe?even nababa hanze y’u Rwanda?
    Peee mwibuke EVALISTE utari uzwi cyane ukuntu yavuzwe.ntakundi nyine

  3. Vava

    Kuya 21-11-2017 saa 13:17'

    Guhangana ntacyo bimaze kuko magingo aya no kuba twarabonye ticke ya CHAN nayo twayibonye ku giceri kuko hari abaduhariye?ikindi CHAN ntaho ihuriye na CAN? CAN nirushanwa riremereye kdi barigiyemo barikoreye? Niba ari umugabo ngaho azadusubize muri CAN duherukamo 2004 nzahita mwemera kabisa? Nubu birababaje kwitwa umuyobozi wabaringa ubereyeho nguhanganisha abo wakabereye urugero rwiza? Nkaburi Afande kayizari iyo abirebye aramunegura?Gusa azarinda avaho tutaramukunda natemera guca bugufi ngo yumvikane na bagenzi be bahesheje ishema igihugu?

  4. King Ally

    Kuya 21-11-2017 saa 12:30'

    Nonese nawe ko wirengagije, uyobewe ubushyamirane buba hagati y’abakiniye amavubi 2004 ndetse no kuzamura kugera ku ngoma ya Degaule waje afite mission imwe yo gusenya ibyo abandi bakoze akibagirwa ko na office ya Federation yicaramo yayisanze.

    Abantu babereyeho gusenya iby’abandi bakoze akenshi barangira nabi, niyo Degaule yagira amahirwe akaguma kuyobora FERWAFA nta na rimwe azaba successful igihe azaba adaha agaciro ibyakozwe n’abamubanjirije.

    uzi umuntu uhangara akavuga ko abamubanjirije ntacyo bakoze?? akavuga ko AMAVUBI atagiye muri CAN? ntanibuke ko yaje asanga academies za Football harimo n’izatangiye kubera abo ba Legends zikagira abana babafataho ikitegererezo none bakaba aribo bagize AMAVUBI ya none.

    KATAUTI naruhuke mu mahoro, yakoze ibyo yari ashoboye n’ubwo yajyanye agahinda ko kwitwa umunyamahanga n’igihugu yabereye Captain, ariko yaherekejwe nk’umugabo.
    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA, ari we ari na HATEGEKIMANA Gangi Bona, naho Degaule we nashaka azihanganishe imiryango yabo cg arorere, n’ubundi ntacyo bizahindura ku kuba twarababuze tukibakeneyeho byinshi nk’abitangiye IGIHUGU.

  5. Vava

    Kuya 20-11-2017 saa 19:17'

    Ariko nkubu gute President wa FiFa atanga ferwafa kwihanganisha abacu Ferwafa ntigire icyo ibivugaho yo? Kweli umukinnyi wakiniye Equipe national? Gusa ndashimira Ministri w’umuco na Sport wagaragaje ko uzi agaciro k’abakinnyi ba Equipe national ndagushimira uri umubyeyi ndetse na Minisiteri urayishoboye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru