RUHAGOYACU.com

Pierrot Kwizera ashobora gutungurana yerekeza muri AS Kigali

Umukinnyi wo hagati w’umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports, Kwizera Pierrot ashobora gutungurana muri iyi mpeshyi akerekeza mu ikipe ya AS Kigali, agasanga Savio Nshuti bahoze bakinana.

Kwizera Pierot yatowe nk’umukinnyi mwiza mu myaka 2 amaze akina hano mu Rwanda, akaba yaragize uruhare rukomeye, afasha ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cy’amahoro n’igikombe cya shampiyona.

Mu mwaka wa 2016 Kwizera Pierrot yahawe miliyoni 10 asinya amasezerano y’imyaka 2, agomba kurangirana na 2018.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko hashize iminsi hari ibiganiro hagati y’ikipe y’umujyi wa Kigali na Rayon Sports, ndetse bishobora kurangira vuba aha, uyu musore w’umurundi ayisinyiye amasezerano.

JPEG - 61.1 kb
Pierrot ashobora gukurikira Savio Nshuti bagiranye ibihe byiza muri Rayon Sports

"Ibiganiro biriho koko byo gushaka uko AS Kigali yagura Kwizera Pierrot, kuko ni umukinnyi mwiza." Umwe mu bari hafi y’ikipe ya AS Kigali aganira na RuhagoYacu.

"Afite amasezerano y’umwaka 1 mu ikipe ya Rayon Sports, ariko icyiza kirimo ni uko na we ubona afite ubushake bwo kuba yajya ku ikipe ya AS Kigali."

Abayobozi ba AS Kigali RuhagoYacu yaganirije banze kugira icyo bavuga kuri iyi nkuru, Nshimiye Joseph avuga ko uyu ari umukinnyi wa Rayon Sports ntacyo amuvugaho, gusa yongeraho ko nta kipe ifite ubushobozi itakwifuza umukinnyi nka Pierrot.

RuhagoYacu yegereye Kwizera Pierrot, avuga ko AS Kigali yamwegereye ikamubwira ko ishaka kumugura, ariko nta kintu arumvikana nayo.

"Ni byo koko banyeretse ko banyifuza, ariko ntabwo turumvikana ku buryo navuga ko ngiye kuyerekezamo. Bafite ubushake bwo kugura amasezerano yanjye, ubwo ibiganiro bigenze neza, nazayerekezamo." Kwizera Pierrot aganira na RuhagoYacu.

JPEG - 91.2 kb
Pierrot yagize uruhare rukomeye mu gufasha Rayon Sports kwegukana ibikombe mu myaka 2 ahamaze

RuhagoYacu yamenye ko Pierrot afite ingingo ivuga ko ikipe yo mu Rwanda yakwishyura miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda yamwegukana, ikintu AS Kigali yiteguye gukora.

Uretse kuba yakwishyura kandi miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, iyi kipe yanarenzaho andi yaha Pierrot ku giti cye, ikanamugenera umushahara wa Frw 800,000, yaba abaye umukinnyi wa mbere uhembwa amafaranga menshi muri shampiyona y’u Rwanda.

Kwizera Pierrot aranifuzwa kandi n’amakipe yo hanze y’u Rwanda, mu gihe na Rayon Sports yifuza kumugumana uyu mwaka akayifasha muri shampiyona na Champions League.

Umwaka utaha Pierrot ashobora kuzaba ari hagati mu ikipe ya AS KigaliUmwaka utaha Pierrot ashobora kuzaba ari hagati mu ikipe ya AS Kigali

Uyu mukinnyi yashimwe bikomeye n’umutoza mushya Karekezi Olivier, uvuga ko uburyo uyu mukinnyi yitwara byamutunguye cyane.

Kugeza ubu uyu musore ari kumwe na bagenzi be mu myitozo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. HAKIRIMARI JEAN CLOUDE

    Kuya 30-08-2017 saa 07:46'

    Kubwange ndumva mumasezerano yasinye niyubahirizws abishaka azagen
    Yagenda Rwose kuko nimba As kigali irikumuhembase nkuwambere Murwanda muri Rayon twayabona kd ntawanze amafaranga Gusa harukuyemers mumpapuro ariko ntarikuri cont

  2. Simon Mbonimpaye

    Kuya 29-08-2017 saa 21:37'

    Ariko abantu mwese mbona mwashyizeho comment mwijujutira abayobozi ba Rayon Sports mukarinda n’iyo mucika ururondogoro, mwabanje gusoma neza inkuru cyangwa mwapfuye kwandika gusa. AS Kigali n’ubwo yifuza Pierrot ntabwo byashoboka uyu mwaka kereka abayobozi ba Rayon bemeye kumugurisha kandi iryo kosa ntibarikora n’ubwo mbona mwihaye kuribashinza, ndetse na Pierrot ubwe arahamya ko akiri umukinnyi wa Rayon n’ubwo AS Kigali nayo yamubwiye ko imushaka. Bityo rero nimugabanye amagambo ahubwo mwongere ibikorwa byo gufasha ikipe yanyu niba muyikunda koko.

  3. Rayon

    Kuya 29-08-2017 saa 20:51'

    Bakunzi ba Rayon bayobozi ba Rayon mutabare mutabare ikipe yacu idasenyuka Pierrot agiye sibanga yaba adushenye no kuza kukibuga ntitwagaruka ubwose twaba tuje kureba nde reba nawe twazabye Ally baba baramutwaye Savio baba baratwaye none koko na moteur yikipe bagiye kumutwara kandi nuwo twari twizeye kumusimbuza yagiye muri Mukura sha ubuze uko agira agwa neza nisenyuke ntakundi

  4. HABIMANA

    Kuya 29-08-2017 saa 16:29'

    Agahinda ni kabi kabisa?gufana ikipe irimo ibisambo ni agahinda.Bayobozi ba rayon sport ibyo mukora mubihiriza abafana harigihe bizabagaruka.Jyenda rayon sport waragowe.ushatse kurya wese ajya mu ri rayon sport.Birababaje.Gusa akaruta akandi karakamira.Pierrot we waduhaye ibyishimo ariko uraduhemukiye kujya mu bakeba.Iyo ushaka ikipe yo hanze wari kuba iki?Nta kundi ni mugende umugabo arigira yakibura agapfa.

  5. KANAMUGIRE

    Kuya 29-08-2017 saa 16:14'

    nkunda ukuntu abarayons musubiranamo weeeeeee, mbega byiza nibagurishe pierrot babakubite izo 15Millions mubashe kwishyura restaurant njya numva hari igihe nyiri restaurant abasarana mwabuze ubwishyu, ayo wenda yabamaza kabiri

  6. HJFU

    Kuya 29-08-2017 saa 14:43'

    BIRABABAJE TUMUBUZE .....

  7. Joseph

    Kuya 29-08-2017 saa 13:47'

    Ndumva Rayon Sport Bagiye Kuyigira Insina Ngufi, Buri Wese Azajya Yiciraho Urukoma. Gusa A S Kigali Ndabona Itwibasiye. Ariko Nayo Kuyagaruza Bizava Kure. Nukuyirangira Na Neymar Ndumva Gutanga Amafaranga Aribyayo.

  8. kaka

    Kuya 29-08-2017 saa 13:44'

    ntamukinnyi kamara muri rayon, nib adashaka ikipe ntakundi nagende hazaza abandi naho ari hari abandi hazaba n’abandi, rayon izahora ari rayon no mubihe bizaza.

  9. lala

    Kuya 29-08-2017 saa 13:17'

    Ariko umujyi wa kigali utishyura ba rwiyemezamirimo bawukoreye amezi akaba abaye akangari, ni gute itagafuza amamilitoni ku mupira utanagize icyo umariye Igihugu. Ni ibyo kubazwa abayobozi bakuru b’Igihugu

  10. WWW

    Kuya 29-08-2017 saa 10:57'

    Bayobozi mikora amakosa menshi,nimutanga pierrot mu ikipe yo murwanda muzaba murangiye pe,ibyo yifuza mubimuhe pana kwemera utwo duhendabana twa AS KIGALI.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru