RUHAGOYACU.com

Pierrot yasabye imbabazi abatoza n’abakunzi ba Rayon Sports

Umukinnyi w’umwaka wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2016-2017 Kwizera Pierrot yasabye imbabazi abatoza be n’abakunzi ba Rayon Sports akinira, kubera ikarita y’umutuku yahawe ku mukino ikipe ya yatsinzwemo na As Kigali 1-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’uyu mukino, Kwizera Pierrot yaje gukora ibyo benshi batamumenyereyeho, ubwo yakubitaga inkokora abishaka Murengezi Rodrigue wa As Kigali,bikarangira abiherewe ikarita y’umutuku yababaje umutoza we Karekezi Olivier.

Pierrot ntabwo azagaragara ku mukino wa APR wo ku munsi w'ejoPierrot ntabwo azagaragara ku mukino wa APR wo ku munsi w’ejo

Karekezi nyuma y’umukino yagize ati: “Birababaje kuba umukinnyi nka Pierrot akora ikosa nka ririya imbere y’umusifuzi akihesha ikarita y’ubugoryi.
Ntabwo biriya bikwiriye umukinnyi wo ku rwego rwe”
.

Aya magambo yari yakuruye urunturuntu ku bakunzi ba Rayon Sports nkuko bagiye babigaragaza kuri RuhagoYacu, uwo yari agenewe Kwizera Pierrot we yatangaje ko byari bikwiye ko avugwa ndetse akaba anasaba imbabazi ku byabaye.

Uyu nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa gatanu yagize ati:

Nge nta kibazo na kimwe mfitanye n’umutoza. Umutoza ni umubyeyi wange no kuza hano ni ukubera ko ahora anyongerera imbaraga.

Ni umubyeyi wange nkuko ubizi hari ubwo umubyeyi ababara, bisaba ko wowe nk’umwana utuza ukamwumva."

Pierrot yicujije ku ikarita y'umutuku yahawe ku mukino wa As KigaliPierrot yicujije ku ikarita y’umutuku yahawe ku mukino wa As Kigali

Pierrot yakomeje agira ati: Nakoze amakosa mbona ikarita itukura bidakwiye kuko ikipe yari ikinkeneye.

Nafata aka kanya nkasaba imbabazi abatoza bose n’abafana bose hamwe n’abakinnyi bagenzi bange. Nakoze ikosa ridakwiye buri umwe yashakaga ko naza nkabafasha kuri uwo mukino”.

“Birumvikana kubabara kwe kuko byari kuba byiza iyo nguma mu kibuga”

Pierrot yatangaje ko yakwifuje gukina umukino w’ejo kuko buri mukinnyi aba yifuza gukina Derby gusa atangaza ko yizeye ko nta kintu kinini bizahindura ku kizava mu kibuga kuko RayonSports ifite abakinnyi beza.

Rayon Sports irasabwa gutsinda APR FC ubundi ikaba yakwizera kwegukana irushanwa ry’Agaciro mu gihe As Kigali yaba itakaje amanota ku mukino wa Police.

Karekezi ntabwo yashimishijwe n'imyitwariro ya PierrotKarekezi ntabwo yashimishijwe n’imyitwariro ya Pierrot

Rayon Sports na As Kigali ziramutse zitsinze imikino yazo, amakipe uko ari atatu yatera igiceri ngo hamenyekane uzeguka igikombe, mu giheundi musaruro wose wava mu mukino wayo na APR wahita uhesha igikombe iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Philbert

    Kuya 19-09-2017 saa 07:46'

    Iki gitekerezo ni nyamibwa kabs!

  2. Gakire

    Kuya 16-09-2017 saa 10:12'

    Ntirandekura : Ayo magambo yawe simeza yo gutukana biragaragara ko utagera kuri stade uretse nibyo n umupira ntacyo ubiziho rwose urebye umupira rayon iri gukina ntabwo wawujyereranya nuwumwaka ushize n ibyamasudi uvuga nawe yakiniye APR igihe kinini ahubwo ,umupira n umupira aho ujyeze ubu ni business tuve mumaranga mutima kdi ujye utanga igitekerezo cyawe udatukana nibyiza.

  3. Eric

    Kuya 16-09-2017 saa 00:27'

    Ikibuga kigizwe n’ amakosa,
    Gusa olivier ntashoboye gukorana na Media Muri protection y’ abakinnyi be, ibi bizamutakariza amanita cyane, arabizi ko yaje Muri equipe igira Amagambo menshi none Nawe atangiye kwisenyera equipe.
    Niyikosore inzira zikigendwa.
    Bitabaye ibyo azagenda nabi.
    Murakoze!!!

  4. uwamahor lilian

    Kuya 16-09-2017 saa 00:26'

    imbabaz urazikwiriy kand natw twaziguhay p.

  5. -####-

    Kuya 16-09-2017 saa 00:22'

    imbabaz urazikwiriy kand natw twaziguhay p.

  6. buffon,

    Kuya 15-09-2017 saa 23:33'

    Pierrot nukuri Uri umugabo gusa ntabwo wacumuye warwaniye ikipe urukundo ukunda rayon ntabwo rwakuraho ko Uri umuntu ikosa ryabaye kurwanira ikipe gusa ngewe nukuri kuba turakuzi a ba rayon yatwaye 2cups zuko yitwaye neza pierrot yitwaraneza turakubabariye uritonda njye mbona uzatoza rayon nyuma yo gukina !!!!

  7. Ntirandekura

    Kuya 15-09-2017 saa 23:02'

    twikomye karekezi nibigambobye bibi bidashira mubikorwa ashaka kudusenyera equipe.

    NB:pierro ntampamvu yo kwirirwa unasaba nimbabazi bagupfunyikira amazi barangiza bakakohereza mukibuga ngujye gushaka ibitego.

    ni inka iyo ntacyo wayihaye ntuyishakaho amata ngira niyo yaba ari mucyura buhoro ntiyareka gutera.

    KAREKEZI NIBA USHAKA AMAHORO TUVIRE MURI EQUIPE USANGE IBIKONA KUKO WAJE TUTANAGUSHAKA.

    URANGIJE UNITURA MURI REYON NKISAZI YITURA MU MATA NONE URIMO KUZAMBYA IBYARI BYUBATSE UNATWIRUKANIRA ABAKINYI IYUBA WARUBIZI IZO NIZO NTWARO MASUDI YAKORESHA.

    NAHO PIERRO YAGOMBA KUGARAGAZA DICIPLINE NKUMUKINYI UFITE EXIPERIENCE.

    KOMERA MUSAZA PIERRO TURAKWEMERA9990%

  8. albert

    Kuya 15-09-2017 saa 22:24'

    nyakubahwa bayobozi bacu nimutubwirire
    karekezi ntakajye mwitangazamakuru ngo
    atunengere abakinnyi ubushize yibasiye
    shassir ngo yasubiye inyuma none
    akurikijeho pierrot ubuse ramos iyabonye
    imituku zidani ajya mwitangazamakuru
    kumunenga? atubabarire rwose kandi
    amenyeko tudakeneye gutakaza amanota
    atatu kuwa gatandatu.

  9. Claude Y.

    Kuya 15-09-2017 saa 21:36'

    Muganga aho turikumwe kbsa ahubwo Imana ishimwe kuko batabigezeho

  10. Bwiza

    Kuya 15-09-2017 saa 20:33'

    Pierrot rwose turakubabariye ariko nubu ndahamya ko umutoza yagombaga kugukosora nyuma ariko ntavuge iby’ubugoryi mu itangazamakuru, gusa ubwo wemera ikosa ni byiza, burya iyo wamenye ko wakosheje ni intangiriro yo kwikosora. Gikundiro bonne chance kuri match yo muri iyi week end. Merci

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru