RUHAGOYACU.com

Pierrot yihesheje ikarita y’umutuku y’ubugoryi- Karekezi

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yanenze umukinnyi we wo hagati Kwizera Pierre bakunze kwita Pierrot, kubera ikarita y’umutuku yahawe mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na As Kigali 1-0 ku munsi wa kairi w’irushanwa ry’Agaciro.

Uyu mukino wagiye gukinwa amakipe yombi ari mu bihe bitandukanye, dore ko As Kigali yari yatsinzwe umukino wa mbere na APR FC 2-0, mu gihe Rayon Sports yarii yashoboye gutsinda Police 1-0.

Karekezi Olivier yababajwe n'imyitwarire y'abasifuziKarekezi Olivier yababajwe n’imyitwarire y’abasifuzi

Abasore ba Eric Nshimiyimana ni bo batangiye umukino neza, ndetse iminota 15 ya mbere bashoboraga kuba babonye igitego cya mbere iyo bitaba akazi gakomeye k’umunyezamu Bakame.

Nyuma y’iyi minota ariko umukino watangiye gufata indi sura, amakipe yombi arasatirana ndetse hatangira no kuzamo amakosa ya hato na hato ahanini kubera ko nta kipe muri zo yashakaga gutakaza kuri uyu munsi.

Murengezi Rodrigue yari yagenderaga Pieroot hafi birangira atewe inkokora mu gatuzaMurengezi Rodrigue yari yagenderaga Pieroot hafi birangira atewe inkokora mu gatuza

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Kwizera Pierrot yaje kuba uwa mbere mu kwerekana icyerekezo cy’umukino wo kuri uyu wa gatatu, ubwo yakubitaga abishaka inkokora Murengezi Rodrigue bikarangira abiherewe ikarita y’umutuku yababaje umutoza we Karekezi Olivier.

Uyu yagize ati: Birababaje kuba umukinnyi nka Pierrot akora ikosa nka ririya imbere y’umusifuzi akihesha ikarita y’ubugoryi.

Ntabwo biriya bikwiriye umukinnyi wo ku rwego rwe.

Manishimwe Djaber na we yashoboraga kuba yahawe ikarita itukura nyuma yo gutera umutwe abishaka Ngama Emmanuel wa Mukura gusa abasifuzi bagahitamo kwifataManishimwe Djaber na we yashoboraga kuba yahawe ikarita itukura nyuma yo gutera umutwe abishaka Ngama Emmanuel wa Mukura gusa abasifuzi bagahitamo kwifata

Olivier Karekezi na Eric Nshimiyimana bari bahanganye, bakaba batanashimishijwe n’uburyo umukino wagendaga uhagarikwa umwanya munini kubera ahanini ibura ry’ikibaho bandikaho abakinnyi basimbura.

Ibi byatumye hongerwaho iminota icyenda y’inyongera, maze Ndarusanze Claude As Kigali yaguze i Burundi aza gutsinda igitego ku munota wa karindwi w’inyongera, gusa biza kurangira na we ahawe ikarita y’umutuku kubera uburyo yagiye kwishimiramo iki gitego kandi yari asanganwe indi y’umuhondo.

Ndarusanze Claude wa As Kigali na we yaje guhabwa ikarita y'umutuku nyuma yo gutsindira ikipe ye igitego mu minota yanyumaNdarusanze Claude wa As Kigali na we yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gutsindira ikipe ye igitego mu minota yanyuma

Rayon Sports idafite Pierrot, izasubira mu kibuga kuwa gatandatu w’iki cyumweru yisobanura na APR FC, mu mukino isabwamo gutsinda ibitego byinshi niba ishaka kwegukana iri rushanwa.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. umutoza unengera abakinnyi muri publique nzaba ndora karekezi kbs

    Kuya 14-09-2017 saa 18:27'

    Umutoza unengera abakinnyi muri publique nzaba ndora karekezi!

  2. Xavier

    Kuya 14-09-2017 saa 18:21'

    nge ndabona urwego rwa karekezi ruri hasi cyane suwo gutozikipe nka rayon sport.

  3. Wasafi

    Kuya 14-09-2017 saa 13:52'

    Sha uyu munyagwa ngo ni karekezi ndabona ntacyo azatugezaho gs muteze match ebyiri za APR nazitsindwa azibwirize yisubirire muri suede gs nongera kugaruka kuri Gacinya agura abakinnyi ni coach wa rayonsport pls Gacinya nawe turamwiyamye equipe siye niyabafana kd equipe dupfana ibyishimo niba tutabibonye Gacinya yakwegurana nizo ngirwa batoza yatuzaniye

  4. ema

    Kuya 14-09-2017 saa 11:24'

    Nonese niyihe equipe idatsindwa kwisi?mwayimbwira?ahubwo nibaganirize piero kandi bashobora gutsindwa kuriya bakazisasira gisambo fc ferwapr rero abatoza bose nibashya bahinduye imikinire byarangiye dutegure ubutaha gusa karekezi ibyo avuga kubakinnyi bazamwirukanisha mpaka ibintu yatangaje biragayitse

  5. Ntawuyirushintege joseph

    Kuya 14-09-2017 saa 11:15'

    naraye mbonye rayon ark yanteye agahinda gusa babishoboye bagarura masudi naho ubundi kababayeho!

  6. UWIRAGIYE VESTINE

    Kuya 14-09-2017 saa 10:57'

    YEWE BUROZI FC NGURASEBA BIGARAGARA NKAHO MWARI MUHETSWE NA SAVIOR NA MUSTAPHA RERO MWIKWITWAZA KAREKEZI NUBUSWA BWANYU HARYA NGO MUFITE YANNICK NDA BASETSE

  7. -####-

    Kuya 14-09-2017 saa 10:49'

    umusaruro ubazwa umutoza mukuru niwe
    muswa nagende nagende kuko ikigaragara yaje kudusenyera gikundiro yacu nagume mumikaraye

  8. Bwiza

    Kuya 14-09-2017 saa 10:42'

    Birababaje!!!! Karekezi ndabona agiye gusubiza ikipe inyuma ubu se koko atsinzwe na AS Kigali azashobora APR kweri?????
    Ikindi si byiza kuvuga umuntu nabi muri Public niba Pierrot yakoze ikosa naganirizwe yerekwe umurongo mwiza akwiye gukurikiza, kandi rwose Pierrot ni umukinnyi mwiza niyihangane kandi nawe agabanye amakosa agambiriwe, Gikundiro yacu nyifurije amahirwe iyi week end izaduhe ibyishimo kandi birashoboka, ntimucike intege.

    Be blessed

  9. vincent

    Kuya 14-09-2017 saa 08:48'

    Pierrot aganirizwe cyane kuko imikino ikomeye aduteza ibibazo yigeze kubura kuri match ya apr agisha Linda dukina match yo hanze none yihesheje umutuku kuri as KGL ndabona bitoroheye atoza n abayobozi bâ rayon

  10. ntirandekura jean paul

    Kuya 14-09-2017 saa 07:18'

    bamwirukane nubwo mbivuga bakansebya ngo barabona ntari umufana wa reyon.

    iriya si police batsinzwe na apr kubudyo bworoshye.

    none we atsinzwe na as kigali nimyitwarire mibi.

    badushakire umutoza hakiri kare bareke kuduteza abakeba.

    NDABABWIZA UKURI NTIMWITEGE UMUSARURO KURI KATAUTI NA KAREKEZI NDABIBABWIYE.

    JYE NTIRANDEKURA JEAN PAUL UMUFANA WA GIKUNDIRO9990%

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru