RUHAGOYACU.com

‘’Police FC ifite amahirwe angana na 90% yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka’’- Mico Justin wahise anatangaza intego afite uyu mwaka nka rutahizamu

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Mico Justin asanga shampiyona y’uyu mwaka ikomeye cyane kurusha indi myaka yabanje ahanini kubera uburyo amakipe aza imbere akomeje kurushanwa ikinyuranyo gito cyane cy’amanota ndetse na ba rutahizamu bakaba bakomeje kunyeganyeza inshundura kenshi binyuranye cyane n’imyaka yabanje.

Aganira na RuhagoYacu, Mico akaba yagize ati: ‘’Shampiyona y’uyu mwaka ni Shampiyona ikomeye aho amakipe arimo kurwanira igikombe, urabona ko mu manota amakipe ari hafi cyane, urebye nk’amakipe atandatu cyangwa arindwi ya mbere ararutanwa amanota makeya, ibi bitandukanye na Shampiyona zashize aho wabonaga amakipe nka Rayon Sport na APR FC ari hejuru cyane, ubungubu rero urabona ko amakipe menshi ashaka igikombe.”

Mico ahanganye na Maurice wa Gicumbi FC/ Foto:UmusekeMico ahanganye na Maurice wa Gicumbi FC/ Foto:Umuseke

Mico utarahiriwe n’umwaka wa Shampiyona ushize agikinira ikipe ya AS Kigali ahanini kubera imvune za hato na hato, kugeza ubu ahagaze ku mwanya wa karindwi mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona igeze ku munsi wa cumi na kabiri aho afite ibitego bitandatu mu mikino cumi n’umwe amaze gukinira ikipe y’abapolisi akaba arushwa n’uwa mbere Nahimana Shassir umurundi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports ibitego bitanu.

Nubwo benshi mu bakunzi ba ruhago nyarwanda baha amahirwe menshi yo kwegukana igikombe amakipe ya Rayon Sport ihagaze ku mwanya wa mbere ndetse na APR FC ya kabiri, gusa uyu musore we siko abibona ahubwo atangaza ko ikipe ye ya Police FC ifite amahirwe angana na 90% yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Yagize ati: “ Nk’ikipe yanjye mbona ifite amahirwe menshi, nta kintu tubura uretse wenda amakipe aturusha amanota, ariko dukomeje uko tumeze ubungubu nta kabuza twatwara igikombe, kandi ni nayo ntego dufite haba kuri twe abakinnyi ndetse no ku bayobozi bacu,uko byagenda kose turakora ibishoboka byose ngo dutware igikombe cya mbere cya Shampiyona cya Police FC.”

Abajijwe amahirwe yo gutwara igikombe aha ikipe ye ku ijanisha akaba yagize ati: “ Natanga nka 90% nkurikije uko ikipe [yanjye] ihagaze ubungubu.”

 Mico Justin (wa kabiri uhereye imbere) na mugenzi we Danny Usengimana (inyuma ye) na bagenzi babo b ishimira igitego cya kabiri yatsinze Gicumbi/Foto:Umuseke Mico Justin (wa kabiri uhereye imbere) na mugenzi we Danny Usengimana (inyuma ye) na bagenzi babo b ishimira igitego cya kabiri yatsinze Gicumbi/Foto:Umuseke

Ikipe ya Police FC muri Shampiyona Azam Rwanda Premier League y’uyu mwaka ikaba ihagaze ku mwanya wa kane n’amanota makumyabiri n’ane izigamye ibitego birindwi aho irushwa na Rayon Sport ya mbere amanota 8 ndetse iyi kipe itozwa na Masudi Djuma ikaba izigamye ibitego makumyabiri na bibiri, Police FC mu mikino cumi n’ibiri imaze gukina ikaba yaratsinze imikino irindwi, itsindwa ibiri inganya itatu, mu bitego cumi n’icyenda imaze kwinjiza, ba rutahizamu bayo babiri ngenderwaho bakaba bamaze kuyitsindira ibitego cumi na bitandatu aribo Danny Usengimana ufite ibitego icumi ndetse n’uyu Mico Justin ufite bitandatu.

Danny Usengimana ukinana na Mico muri Police FC kugeza ubu ufite ibitego icumi muri Shampiyona/Foto:UmusekeDanny Usengimana ukinana na Mico muri Police FC kugeza ubu ufite ibitego icumi muri Shampiyona/Foto:Umuseke

Abajijwe niba uru arirwo rungano ruzasimbura ba rutahizamu b’abanyarwanda berekeje hanze y’igihugu gukina nk’ababigize umwuga aribo Sugira Ernest werekeje mu ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse na Tuyisenge Jacque werekeje muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, Mico akaba yatangaje ko nubwo bitaraba byiza cyane ariko birimo gutanga icyizere.

“Navuga ko ari byiza urebye nubwo bitaraba byiza cyane, gusa naho tugeze ubu urabona ko bitanga icyizere, bizagenda biza buhoro buhoro, urebye nk’abafite ibitego byinshi kugeza ubu ku munsi wa cumi na kabiri hari ba rutahizamu bafite ibitego cumi na bibiri cyangwa cumi na kimwe bigaragara ko hari icyizere, hari urundi rwego u Rwanda rumaze kugeraho”

Abajijwe intego yihaye muri Shampiyona y’ uyu mwaka nka rutahizamu wa Police FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yatangaje ko atahita atangaza umubare w’ibitego ariko ko intego afite ari ukuzarangiriza ku mwanya wa kabiri mu bazaba binjije ibitego byinshi ubwo Shampiyona izaba isojwe .

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. NGR A

  Kuya 12-01-2017 saa 10:34'

  NI ESpoir bavuge bavuye kwa chomwana arahakura 3kuli 0 igikombe. irakirota

 2. BKR

  Kuya 11-01-2017 saa 12:51'

  OK IGIKOMBE CA CHAMPIONNAT CUYUMWAKA NI CA RAYON SPORT MWESE MURABIZI

 3. BKR

  Kuya 11-01-2017 saa 12:51'

  OK IGIKOMBE CA CHAMPIONNAT CUYUMWAKA NI CA RAYON SPORT MWESE MURABIZI

 4. kalisa

  Kuya 11-01-2017 saa 09:59'

  Uyu musore we arikirigita agaseka habe no kuba iya 3 umwanya w’igikombe

 5. Kalisa

  Kuya 11-01-2017 saa 06:51'

  Ubanza ari bya bindi bavuga ngo ’nta nkumi yigayal! Naho ubundi uretse na 90% nta na 10% Police FC ifite yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka. Cyakora 90% byaba byo kubona nk’umwanya hagati ya 4 na 5...

 6. Eric

  Kuya 11-01-2017 saa 05:50'

  Espoir izagitwara bana nikimenyetso isigaye yitwe Reist city

 7. sb

  Kuya 11-01-2017 saa 03:31'

  yewe Mico aranyisge ubwo reyo na Apr zagababa 10%hhhhhh

 8. eliya

  Kuya 11-01-2017 saa 03:20'

  Mico arikirigita agaseka igikombe gifite nyiracyo GIKUNDIRO

 9. tuyi

  Kuya 11-01-2017 saa 02:18'

  Mico wowe urarota cyane reka turebe da yenda wazakabya inzozi

 10. tuyi

  Kuya 11-01-2017 saa 02:18'

  Mico wowe urarota cyane reka turebe da yenda wazakabya inzozi

 11. 1 | 2


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru