RUHAGOYACU.com

Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha

Ikipe ya Police FC itsinze Dream Team ibitego 5-1 mu mukino wa gicuti waberaga ku kibuga cya Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Police FC yakinaga umukino wayo wa gatatu wa gicuti, yatangiye uyu mukino igerageza abakinnyi biganjemo badasanzwe babanza mu kibuga, gusa ntibyayibuza kurangiza igice cya mbere itsinze ibitego 2-1 bya Bryan na Dominique Ndayishimiye bakuye muri Gicumbi mu mwaka ushize.

Munezero Fiston ni umwe mu basore bashya ba PoliceMunezero Fiston ni umwe mu basore bashya ba Police
Police yatsinze ibitego bitanu mu mukino w'uyu munsiPolice yatsinze ibitego bitanu mu mukino w’uyu munsi
Umukino wabereye ku kibuga cya Kicukiro wari witabiriwe n'abanyeshuriUmukino wabereye ku kibuga cya Kicukiro wari witabiriwe n’abanyeshuri
Iyi kipe yari ifite n'abakinnyi bashya...Iyi kipe yari ifite n’abakinnyi bashya...

Igice cya kabiri Police FC yakoze ku bakinnyi bayo bose, ndetse biza kurangira itoroheye iyi kipe isanzwe izwi nk’irerero ry’umupira w’amaguru, maze ibitego bya Eric Ngendahimana na Songa Isaie watsinze bibiri bituma batsinda 5-1 mu mukino wo kuri uyu wa gatanu.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Police FC Seninga Innocent yatangarije Ruhagoyacu ko yishimiye uko bitwaye nubwo wari umukino w’imyitozo.

Seninga yagize ati: “Ni byiza ko twakinnye gutya muri uyu mukino. Dufite abakinnyi benshi bashya ndetse n’abandi basanzwe mu ikipe, byari byiza ko bagenda bamemyerana.

Iyi kipe iratanga icyizere, turizera ko umwaka utaha tuzaba duhatanira igikombe kuko hari abakinnyi twanazanye batwaye igikombe muri Rayon Sports hamwe n’abandi basanzwe”.

Police ngo yizeye kuzitwara neza umwaka utaha wa shampiyonaPolice ngo yizeye kuzitwara neza umwaka utaha wa shampiyona
Ibitego byajyagamo umusubirizoIbitego byajyagamo umusubirizo
Nsengiyumva Mustapha wavuye muri Rayon Sports ni umwe mu bafite ubunararibonye mu gutwara ibikombeNsengiyumva Mustapha wavuye muri Rayon Sports ni umwe mu bafite ubunararibonye mu gutwara ibikombe
Ndayishimiye Celestin ntabwo yahiriwe n'ibihe bye muri iyi kipe gusa uyu mwaka ngo ni uweNdayishimiye Celestin ntabwo yahiriwe n’ibihe bye muri iyi kipe gusa uyu mwaka ngo ni uwe
Umutoza Seninga yizeye kuzafasha Police FC igatwara kimwe mu bikombe bihatanirwa mu RwandaUmutoza Seninga yizeye kuzafasha Police FC igatwara kimwe mu bikombe bihatanirwa mu Rwanda
Mustapha na we yabonye amahirwe yo gutsindaMustapha na we yabonye amahirwe yo gutsinda

Ikipe ya Police FC yari yashoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ndetse isezererwa muri ¼ mu gikombe cy’Amahoro. Iyi ariko yaje kongeramo imbaraga igura abasore barimo Mustapha Nsengiyumva na Munezero Fiston bakuye muri Rayon Sports, ndetse izana n’abandi nka Bertrand Iradukunda na David bakuye muri Bugesera.

Iyi kipe kugeza ubu ikaba idateganya gukina imikino mpuzamahanga, gusa ikaba ari imwe mu makipe ane azakina irushanwa ry’Agaciro ryateguwe na Ferwafa rikazaba rikinwa mu kwezi gutaha kwa cyenda.

Amafoto; Hardi Ruhagoyacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru