RUHAGOYACU.com

Police FC yasinyishije myugariro wa Rayon Sports na Kapiteni wa Bugesera

Ikipe ya Police FC yamaze kugura abakinnyi 2 barimo kapiteni wa Bugesera FC Nzabanita David bita Saibati, na myugariro wa Rayon Sports unakinira ikipe y’igihugu Amavubi Munezero Fiston.

Aba bakinnyi uko ari 2 bakaba bashyize umukono ku masezerano kuri uyu wa kane, buri umwe akaba azakinira Police FC mu gihe cy’imyaka 2 iri mbere.

Ubwo bari bamaze gushyira umukono ku masezerano ku cyicaro cya Police FC, RuhagoYacu yamenye ko buri umwe yahawe miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 80.8 kb
Nzabanita aherutse guhamagarwa muri Pre-selection y’Amavubi
JPEG - 87.3 kb
Kuva yaza mu cyiciro cya mbere na Bugesera, yari mu bakinnyi beza iyi kipe igenderaho

" Basinye byarangiye, ubu ni abakinnyi ba Police FC mu myaka 2 iri mbere." Uwaganiriye na RuhagoYacu, ubwo aba bakinnyi bari bamaze gushyira umukono ku masezerano.

" Munezero Fiston yahawe miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse na Saibati ahabwa miliyoni 5. Aba biyongereye kuri Moustapha Nsengiyunva (Rayon Sports FC) na Bertrand Iradukunda (Bugesera FC) basinye mbere."

JPEG - 225.9 kb
Munezero Fiston araba afatanya na Abeddy umwaka utaha, gushakira hamwe icyateza imbere Police FC
JPEG - 225.9 kb
Munezero Fiston araba afatanya na Abeddy umwaka utaha, gushakira hamwe icyateza imbere Police FC

Police FC yarangije ku mwanya wa 2 muri shampiyona iheruka, ikanasezererwa mu gikombe cy’amahoro muri 1/4 ikuwemo na Rayon Sports, irifuza kwiyubaka cyane kugira ngo irebe ko umwaka utaha yagira igikombe byibura 1 mu bikinirwa hano mu Rwanda yakwegukana.

Police FC ikaba kandi yongereye amasezerano rutahizamu Isaie Songa, akazakomeza gukinira Police FC mu myaka 2 iri mbere.

JPEG - 175.6 kb
Isaie yongereye amasezerano y’imyaka 2

Kugeza kuri ubu iyi kipe yatakaje Danny Usengimana werekeje muri Singida FC atanzweho $ 90,000 harimo $50,000 ikipe ya Police FC yasigaranye.

Abandi bakinnyi iyi kipe yatakaje barimo Hegman Ngomirakiza wagiye gutura muri Leta Z’unze ubumwe z’Amerika hamwe n’umufasha we. Japhet Imurora na we akaba yaratandukanye na Police FC, Uwihoreye Jean Paul na Ndatimana Robert.

JPEG - 145.7 kb
Hegman (Yagiye muri Amerika) na Ndatimana (Waguzwe na Bugesera) bari mu bamaze gutandukana na Police FC

Mu mpera z’iki cyumweru umutoza Seninga akaba araza guhabwa andi masezerano yo gukomeza gutoza ikipe ya Police FC.

JPEG - 169.6 kb
Seninga n’umwungiriza we Justin baraza kongera amasezerano mu mpera z’iki cyumweru

Mu minsi ishize Munezero Fiston wagaragaye akora imyitozo kuri uyu wa kane hamwe na bagenzi be bo muri Rayon Sports, akaba yari yahakanye amakuru ko azerekeza mu yindi kipe mu Rwanda itari Rayon Sports, ariko nyuma y’ibyumweru hafi 2, ahita asinya amasezerano.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bwiza

    Kuya 7-07-2017 saa 09:01'

    EEEH! Fiston we nkwifurije amahirwe nubwo uvuye muri Gikundiro burya amahitamo aba ari ay’umuntu ku giti cye bitewe n’inyungu abona mu kazi. be blessed, Ruhago yacu mutubwire aba bakinnyi ba Rayon bamaze gusinya amasezerano mu yandi makipe bazakina umukino wa rayon na AZAM???

  2. Manuco

    Kuya 7-07-2017 saa 08:58'

    Abafana ba Gasiha muranyica!!
    Iyo umukinnyi akibakinira yitwa umuhanga
    Yajya ahandi muti iguze umuswa
    Ubuse Fisto abaye umuswa akakanya nukuntu mwamuririmbaga ejobundi. Gsa police iragura nkifafite gahunda y’igikombe byo si ibanga

  3. maso

    Kuya 7-07-2017 saa 08:04'

    Byantangaza Fiston avuye muri Rayon Sports kubera amafaranga ari munsi ya miliyoni 5.

  4. maso

    Kuya 7-07-2017 saa 08:04'

    Byantangaza Fiston avuye muri Rayon Sports kubera amafaranga ari munsi ya miliyoni 5.

  5. kweri

    Kuya 7-07-2017 saa 08:04'

    Arikoo byaremejwe police nayo ubwayo ntishaka gutwara igikombe. Umusemburo ni ikintu gituma inzoga cg ibiryo (umunyu amavuta ibirungo) bituma uburyohe bugaraga. Abatoza police ifite ni abatuma koko batazigera batwara igikombe cyane ko na ya kipe batifuza kuyitsinda

  6. Gentos

    Kuya 7-07-2017 saa 07:34'

    @Kalim oya rwose wivuga utyo,
    ubwo c ubona warekura Seninga ukazana nde?
    uretse ko n’ibyo batazahembwa kimwe kuko
    hazahembwa iya 1
    hahembwe 1,2
    hahembwe 1,2,3,4
    hahembwe 1,2,3,4,5,6,7,8
    ubwo c urabona muri buri kiciro Pilice itazahafata 2M
    Seninga ni umutoza mwiza ahubwo icyo nibaza niba Police yari yamuguze ikumva yatwara igikombe yarangiza igafata Emery MVUYEKURE, Amran NSHIMIYIMANA, na Di Maria kandi aribo bakinnyi bakomeye yari ifite yumvaga intego zayo ari izihe?
    umupira wacu uyoborwa n’abantu batazi iby’umupira

  7. Sylve

    Kuya 7-07-2017 saa 00:51'

    Uragende Amahoro Munezerowe.Icyo Umuntu Yakwifuriza Nugutera Imbere,gura Jye Mbona Amakipe Yo Murwanda Agura Abakinnyi Adatekereje Gusa Police Yo Ntizigera Itwara Igikombe Cya Champion Ntizi Nokureba Abakinnyi Beza,ubwose Ari Munezero Na Mbogo Ally Wa Espair Umuhanganinde.Nukugura Umukinnyi Batarebye Ubushobozi Bwe Bakamugurirako Akina Mwikipe Ikomeye Gusa, Icyo Nzicyo Nuko Ikipe Izashimyisha Mbogo Ally Izaba Iguze Umudefanseri Ukomeye. Kandi Wumuhanga.

  8. Kalim

    Kuya 7-07-2017 saa 00:25'

    Bayobozi bikipe ya police Mwongerey amasezerano seninga byaba ari bya indi bavuga ngo mumupira harimo abantu batabisonukiwe kuko uyumwaka seninga nahantu atandukaniye nuwabaye uwa8 Kuko bazabona ibihembo bimwe.mubitekerezeho neza bayobozi bacu.Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru