RUHAGOYACU.com

Police FC yatsinzwe na AS Kigali isoza irushanwa ry’Agaciro nta nota ibonye

Abasore ba Seninga Innocent utoza ikipe ya Police FC basoje nabi irushanwa ry’Agaciro aho mu mikino 3 iyi kipe y’Abarinda umutekano bakinnye nta nota na rimwe babashije kubona.

Kuri uyu wa gatandatu AS Kigali ibifashijwemo na Kalanda Frank wari uhagaze neza cyane yatsinze Police FC ibitego 2-1.

Umunota utarabasha no kuzura, rutahizamu Frank Kalanda yaherejwe umupira n’abakinnyi ba Police FC ahita abona ko Bwanakweli yigiye imbere gato, atera ishoti ryagaruwe n’urushundura.

Police FC itari mu mukino na gato, yatsinzwe igitego cya 2 n’umusore Frank Kalanda ku kazi gakomeye kakozwe na Nsabimana Eric bita Zidane, waherejwe umupira akzamuka ku ruhande rw’ibumoso, agahindurira neza Kalanda wahise atsinda igitego cya 2.

Mbere gato y’uko bajya kuruhuka Abeddy Biramahire yatsindiye ikipe ya Police FC igitego cya mbere ku mupira wari utewe kuri coup franc.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dida

    Kuya 17-09-2017 saa 06:49'

    Police fc bakomeze gahunda y’abanyamahanga hanyuma bategure academi, mu myaka 3 bazaba bafite abana beza! Ikindi bashake team manager! Kwiga erega n’ukwigana! Reba Apr denis, issa, ....!! S’abanyarda??? Namwe rero muhaguruke cg se mukomeze hand ball yanyu irakomeye, ntaho ibyishimo bitaba!!!

  2. seba

    Kuya 17-09-2017 saa 06:19'

    sigikombe cya lotto mwabonye se haricyo mwakoreye

  3. karenzi

    Kuya 16-09-2017 saa 23:22'

    Pole kuri coach Seninga. Ariko nubundi ajye yibuka ko muri ariya makipe ane, iye niyo toto cyane haba mubumenyi no mumyaka

  4. Jack

    Kuya 16-09-2017 saa 22:16'

    Kigali Saint Germain
    Izabatsinda mwumirwe!!!!!!
    Gashyenyi igiye gutuza
    AS Kigali igiye kujya ibatsinda umusubirizo.

  5. Claude Y.

    Kuya 16-09-2017 saa 22:11'

    Ariko mwabishyizeho ukobyagenze? icyiyoni ndikurya inyama y’akanyoni k’umukara n’umweru IGIKONA hhhhhhhhhhhhhhhhhaaaaaaaaaahhhaaahaaaaaaaaaaaa

  6. Gad

    Kuya 16-09-2017 saa 19:20'

    Reyon Yacu Tukuri Inyuma Uradushimisha Cyane

  7. seba

    Kuya 16-09-2017 saa 16:56'

    seninga ntakigenda wagirango niwamusore watoje amavubi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru